Duherukana mu gice cya 62 cya Filime y'uruhererekane ya Seburikoko aho Esiteri yari amerewe nabi na Kibonke wamwishyuzaga ibihumbi 50 y'amanyarwanda agomba kumuha akamubikira ibanga. Kuri ubu igice gishya cya 63 cyamaze kugera hanze.
Muri iki gice gishya cya 63 cya filime y'uruhererekane ya Seburikoko tubonamo Seburikoko yiga gutwara igare dore ko mu myaka amaze kuri iy'isi atazi gutwara igare. Kadogo ni we uri kurimwigisha, Sebu akaba ari kwigira ku igare rya Rulinda ryazanywe iwe na Kadogo uvuga ko riri mu mitungo y'iwabo yigaruriwe na Rulinda.
Kadogo ari kurimwigishanya umutima ukunze na cyane ko Seburikoko yamwijeje ko azamushyingira umukobwa we Mutoni uba i Kigali. Siperansiya acyumva ayo makuru aho Kadogo yari amwise 'Nyirabukwe' yabyamaganiye kure agashimangira ko atakwemera kuba nyirabukwe wa Kadogo. Sebu na Kadogo baje kumujijisha bamubwira ko atari byo bavugaga. Hagati aho Rulinda aracyarembeye mu bitaro.
REBA HANO IGICE GISHYA CYA 63 CYA FILIME SEBURIKOKO
TANGA IGITECYEREZO