RFL
Kigali

Kuri uyu wa Gatandatu hateganyijwe ibirori byo gusoza Mashariki African Film Festival ku nshuro ya 4

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:30/03/2018 10:09
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Werurwe 2018 ni bwo hateganyijwe ibirori byo gusoza iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival rimaze iminsi ribera hano mu Rwanda ku nshuro yaryo ya 4.



Ibirori byo gusoza iri serukiramuco ngarukamwaka rigiye kumara icyumweru ribera mu Rwanda dore ko ryatangijwe ku mugaragaro ku cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018. Biteganyijwe ko mu birori byo kurisoza bizabimburirwa no kwihera ijisho ibyamamare bitandukanye byo muri sinema.

Ku nshuro ya kane ya Mashariki African Film Festival byagaragaje ko ari ryo serukiramuco rimaze kugaragaza ko rikomeye mu maserukiramuco ya filime abera hano mu Rwanda aho usanga bigaragarira cyane mu mitegurire, ibikorwa biriberamo, aho ritegurirwa, abaryitabira, abafatanyabikorwa baryo n’ibindi. Hano umuntu ntiyabura kwemeza ko ari ryo rigaragaza ko rimaze kugera ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’ayandi asanzwe abera hano mu Rwanda ajyanye na filime.

Kurebera filime mu ruhame kimwe mu birimo kuranga iserukiramuco rya Mashariki African Film

Kuri iyi nshuro kandi iri serukiramuco ryaranzwe n’udushya twinshi dutandukanye tutari dukunze kugaragara cyane mu yandi maserukiramuco ya filime abera hano mu Rwanda turimo uburyo bushya bwo kwereka abantu filime bakoresheje amataratara yabugenewe. Abashyitsi kandi bitabiriye iri serukiramuco baturutse mu bihugu bitandukanye birimo ibyo ku mugabane wa Afurika n’ahandi.

Ku wa Kabiri, tariki 27 Werurwe 2018, abashyitsi bitabiriye Mashariki African Film Festival basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane z'abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Batambagijwe ibice bitandukanye by’urwibutso aho basobanuriwe amateka y’aho u Rwanda rwavuye n’uko rwiyubatse.  

Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Senga Tresor, mu ijambo rye yavuze ko kwigira ku mateka, bigira uruhare mu kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza ndetse bigafasha abo hanze kumenya amateka cyane ko abagendereye u Rwanda basanzwe ari abakora amashusho ku bintu bitandukanye bashobora no kwifashisha ubumenyi bwabo mu kugeza ubutumwa ku bandi…

Ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali 

Uretse gusura Urwibuto rwa Jenoside rwa Kigali, hakomeje gukorwa ibikorwa biri busozwe kuri uyu wa Gatanu birimo kwerekana filime nziza z’abanyarwanda n’abanyamahanga, zirimo kwerekanwa guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bakazirebera muri Century Cinema, Impact Hub [The Office], Cine Star, Maison Des Jeunes Kimisagara no muri Goethe Institute.

Ibiganiro no kungurana ubumenyi kuri sinema imwe mu ntego za Mashariki

Biteganyijwe ko umunsi wo gusoza iri serukiramuco ari kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Werurwe 2018, aha hakazerekanwa filime zitandukanye zirimo filime Kalushi yari kwerekanwa ku munsi wa mbere ikaza kugira ikibazo gitunguranye bikemezwa ko izerekanwa ku munsi wo gusoza, hazatangwa kandi ibihembo ku mafilime, abazikora cyane kuri filime ziri mu irushanwa ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bizaranga uyu munsi birimo no guha icyubahiro ibyamamare muri sinema bizanyura ku itapi itukura. Ibi birori bizasorezwa i Kigali muri KCEV (Camp Kigali) tariki ya 31 Werurwe 2018 guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe aha bikazatangizwa no gusangira icyo kunywa ku buntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND