RFL
Kigali

MTN yatangiye kwagura umuyoboro w’itumanaho mu gufasha abafatabuguzi bayo kugira internet nziza kandi yihuta

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/03/2018 15:50
0


Guhera uyu munsi tariki 29 Werurwe 2018,Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda, MTN yatangiye ibikorwa byo kwagura umuyoboro w’itumanaho mu gihugu hose hagamijwe ko abafatabuguzi bayo babona interineti yihuta.



Kuri uyu wa kane nibwo MTN Rwanda yatangiye ibikorwa byo kwagura umuyoboro w’itumanaho  aho bisaba ko aba techniciens bayo bajy ku minara itandukanye hirya no hino mu gihugu bakabasha guha ubushobozi buhambaye ibyuma by’iyo minara kugirango abafatabuguzi bayo babone internet nziza kandi yihuse

Ku ikubitiro, ibi bikorwa byatangiriye muri Kigali aho MTN Rwanda yahereye ku minara ya   kanombe, eto kicukiro, mu bibare, I nyamirambo ndetse na kacyiru

MTN ikaba isaba abafatabuguzi bayo kwihangana mu gihe hagize ikibazo kiboneka nubwo bizeye ko nta kibazo kinini kiri bube kuko icyo bari gukora ni uguha ubushobozi iminara yabo kugirango abakoresha internet bayibone ari nziza cyane ndetse yihuta kurusha uko byari bisanzwe bimeze

Ugize ikibazo wahamagara ku 100 baragufasha ariko kandi  bizeye ko nta kibazo gikanganye kiri buze kubaho ahubwo nyuma yaho gato aba clients barabona internet imeze neza kurusha iyo bari basanganywe

Biteganijwe ko ibikorwa byo kwagura umuyoboro w’itumanaho mu gihugu hose bizarangirana n’ukwezi kwa kamena ku buryo abafatabuguzi ba MTN bazaba bishimiye internet nziza ndetse n’ijwi ryizaridacikagurika mu gihe uhamagaye cyangwa uhamagawe

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND