RFL
Kigali

Umunyamakuru Muramira Regis ari mu maboko ya Polisi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/03/2018 18:14
7


Ku mugoroba w'uyu wa kabiri tariki 27 Werurwe 2018, Polisi y'u Rwanda yahamirije Inyarwanda.com ko Muramira Regis ari mu maboko ya Polisi. Inkuru y'uko Muramira Regis afunze yamenyekanye cyane mu gitondo cy'uyu wa Kabiri tariki 27 Werurwe 2018.



Muramira Regis umunyamakuru w’imikino kuri City Radio yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda imukurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. Aya makuru yaje kuba impamo ahamijwe n’umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali. Inyarwanda.com ikimara kubona aya makuru yabajije Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSPHitayezu Emmanuel aduhamiriza iby’aya makuru agira ati:

Ni byo koko umunyamakuru Muramira Regis arafunze akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yakoze tariki 26 Gashyantare 2018 kuri ubu afungiye kuri station ya Polisi ya Muhima.

RegisMuramira Regis kuri ubu yatawe muri yombi na Polisi y'u Rwanda

Muramira Regis asanzwe ari umunyamakuru w’imikino kuri City Radio. Yanyuze ku ma radiyo anyuranye nka Radio 1, akorera televiziyo zinyuranye zirimo Yego Tv ndetse na BTN. Muramira Regis ni umwe mu banyamakuru baherekeje ikipe y’igihugu Amavubi ubwo yajyaga mu mikino ya CHAN. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ashton6 years ago
    Abanyamakuru bacu baragenda bakigira abacira abandi imanza nkaho bo ari abamarayika. Nigeze kumva rimwe avuga ko atumva uko Pappy Faty (wakinaga muri APR) arwana bakamuha ikarita y'umutuku. Icyo gihe APR yakinaga na Club Africain cg Etoile du Sahel sinibuka neza. Ariko yamuvuzeho amagambo mabi ko atagira conscince. None se we arwana ate ko afite consiscience? Ikindi yigeze kuvuga ngo abafana bafunzwe igihe bateza imvururu kuri match ya Rayon-AS Kigali ngo bumvise. Nawe rero niyumve.
  • karenzi6 years ago
    Ahubwo iyo banamuhanira icyaha cyo gutukana no gutesha agaciro zimwe muri za institutions zemewe namategeko(urugero, amwe mumakipe y'umupira w'amaguru akunzwe cyane hano mu Rwanda)
  • richard6 years ago
    uyumugabo nanjye nanga urwango agirira amakipe wagirango APR yo haricyimutwaye nabafunzwe wenda turaruhukaho amagambo mabi ye na Murisa araba aruhutseho ibitutsi
  • CHATCIREA6 years ago
    Regis na Tayifa ntago arabanyamwuga ahubwo sinzimpamvu Tayifa yasigaye iyobose babashyiramo wenda bari kuzavamo barisubiyeha nka P ful.
  • Exodus6 years ago
    Regis aratukana birenze nigeze kumwandikira kuri intgram mubaza ukuntu yarari inyuma ya degaule yantutse ibitutsi birenze ubwenge bwa muntu,antuka kubabyeyi mbese narumiwe.
  • Diane rassan6 years ago
    Jean butoyi afite akazi pe ubuse uyu ntaba amwumva?wa mugani wa president umuntu akomeza gukora amakosa bareba
  • mista5 years ago
    isubireho.muvandi ejobitazababibi ugahuranukwiyenzaho akumena ijisho kand bitaribikwiye





Inyarwanda BACKGROUND