Ku mugoroba w'uyu wa kabiri tariki 27 Werurwe 2018, Polisi y'u Rwanda yahamirije Inyarwanda.com ko Muramira Regis ari mu maboko ya Polisi. Inkuru y'uko Muramira Regis afunze yamenyekanye cyane mu gitondo cy'uyu wa Kabiri tariki 27 Werurwe 2018.
Muramira Regis umunyamakuru w’imikino kuri City Radio yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda imukurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. Aya makuru yaje kuba impamo ahamijwe n’umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali. Inyarwanda.com ikimara kubona aya makuru yabajije Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Hitayezu Emmanuel aduhamiriza iby’aya makuru agira ati:
Ni byo koko umunyamakuru Muramira Regis arafunze akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yakoze tariki 26 Gashyantare 2018 kuri ubu afungiye kuri station ya Polisi ya Muhima.
Muramira Regis kuri ubu yatawe muri yombi na Polisi y'u Rwanda
Muramira Regis asanzwe ari umunyamakuru w’imikino kuri City Radio. Yanyuze ku ma radiyo anyuranye nka Radio 1, akorera televiziyo zinyuranye zirimo Yego Tv ndetse na BTN. Muramira Regis ni umwe mu banyamakuru baherekeje ikipe y’igihugu Amavubi ubwo yajyaga mu mikino ya CHAN.
TANGA IGITECYEREZO