RFL
Kigali

"Byikorere ku irembo, birangize na momo" Serivisi nshya MTN Rwanda yashyize hanze-AMAFOTO

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/03/2018 17:18
0


Ku bufatanye na sosiyete y’itumanaho mu Rwanda MTN, Irembo ryashyize ku mugaragaro serivise nshya yiswe 'Byikorere ku irembo, Birangize na momo"



Iyi ni serivise nshya aho umuntu uwo ari we wese ufite telephone cyangwa mudasobwa ye azajya yisabira serivise ubwe narangiza ayibone kandi bitamusabye ikiguzi kinini cyangwa se ingendo za hato na hato ajya gushaka abakorerabushake b’irembo ngo babimufashemo nk'uko umuyobozi w’irembo bwana UWAJENEZA Clement yabitangarije Inyarwanda.com. MTN yonyine izajya ibigufashamo binyuze kuri telephone yawe ubundi uhabwe serivise ushaka ku irembo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Werurwe 2018 ni bwo MTN Rwanda yamuritse iyi serivise nshya. Ni mu gikorwa cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage madame MUHONGERWA Patricie, mayor w’akarere ka Nyarugenge madame Kayisime NZARAMBA, umuyobozi wa MTN mu Rwanda Bart Hofker ndetse n’umuyobozi w’irembo bwana UWAJENEZA Clement.

Muri iki gikorwa kandi abayobozi b’urubuga leta itangiraho serivisi  ari rwo Irembo baboneyeho umwanya mwiza wo gushimira akarere ka Nyarugenge nk’akabaye aka mbere mu guha serivisi nziza abaturage binyuze mu irembo, aha ni naho umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime yavuze ko ibanga bakoresheje ari uko gahunda bayigize iyabo, bakihutisha imitangire ya serivisi ndetse bagahigana hagati yabo.

Nyuma y’akarere ka Nyarugenge, MTN nayo yahawe igihembo nk’umufatanyabikorwa mwiza wa serivisi z’irembo, aha ni naho umuyobozi wa MTN yavuze ko nabo bari bakwiye guha igihembo irembo kuko babaye indashyikirwa mu bikorwa byabo.

Gahunda nshya yiswe Byikorere ku irembo ubirangize na momo ni gahunda umuntu azajya yikorera we ubwe abifashijwemo na MTN ubundi ibintu bigende neza. Ku kijyanye n’uko abantu bashobora kuzabura akazi bitewe n’uko gahunda aba agents bakoraga umuturage azajya abyikorera we ubwe, umuyobozi w’Irembo yavuze ko abantu batazabura akazi kuko uko uburyo bushya buje ni nako haza ubundi bwo kwihangira imirimo hakoreshejwe ikoranabuhanga bityo akazi ntikazabura.

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND