RFL
Kigali

Miss Irebe Natacha Ursule yasuye urubyiruko rwo muri UR Huye Campus ndetse n'ababa mu kigo ngororamuco –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/03/2018 12:05
6


Ku wa Gatanu tariki 23 Werurwe 2018 ni bwo igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda Irebe Natacha Ursule yerekeje mu karere ka Huye aho yari agiye kuganira n’urubyiruko rwo muri UR Huye Campus ndetse n’urubyiruko ruri mu kigo ngororamuco cya Huye Transit Center iba i Mbazi mu karere ka Huye.



Uyu mukobwa akigera mu karere ka Huye yabanje gusura urubyiruko ruba mu kigo ngororamuco kiri i Mbazi mu karere ka Huye ndetse anasura abana bavanywe ku muhanda nabo baba mu kigo kiri hafi aho ndetse nyuma ahita yerekeza muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye asura urubyiruko rwibumbiye mu muryango wa ‘Global Community Partners’. Uyu mukobwa yagendaga atanga ubutumwa bwo bwibutsa urubyiruko uruhare rwabo mu kubaka igihugu twifuza.

Aganira na Inyarwanda.com Miss Irebe Natacha Ursule yabwiye umunyamakuru ko ibi bitari mu mushinga we ariko nawo asanga ari umusanzu yagombaga gutanga mu rubyiruko rw’u Rwanda. Yakomeje avuga ko abo yasuye bose yababwiraga kwigirira icyizere kugira ngo babashe kwiteza imbere ndetse bateze imbere igihugu cyabibarutse bubake u Rwanda buri munyarwanda yakwifuza.

Irebe Natacha Ursule ni we mukobwa wabashije kwegukana ikamba ry’igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2018 mu gihe ikamba ryo ryegukanywe na Iradukunda Liliane.

natachaMiss NatachaUyu mukobwa hejuru yari mu kigo ngororamuco cya Huye, mu gihe ifoto iri hasi ho yari yasuye abanyeshuri bo muri UR Huye CampusMiss NatachaMiss Natacha Ursule yari muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gibert MUGISHA6 years ago
    turagukunda Miss wacu,uri umuhanga ukaba mwiza ukaba númu star .Urasobanutse
  • bobokabos Aime6 years ago
    Komeze imihigo Miss Irebe natacha.Turagukunda cyaneeeee
  • Umubyeyi Nadia6 years ago
    Igikobwa igikundiro ,komeza utange umusanzu wo kubaka u Rwanda urabikwiye kandi urabishoboye
  • Ingabe Mushumba wa Karekezi6 years ago
    Komeza utange umusaruro,urabishaboye,kandi turagushyigikiye cyane.Miss irebe uri mwiza kandi ubuhanga bwawe ni intangarugero ku ba star tweae ba Kigali kavukire.Nukuri komeza ubibutse ko ari twe maboko yígihugu nitwe tuzesa ikivi cya ababyeyi bacu ,ubwo intege zizaba zagabanutse,twe tuzakomerezeho tuzira ikiyobyabwenge mu mubiri .Kandi mu muco twatojwe na ntore yafashe drogue.Tukuri inyuma wacu
  • Mamy Lambo kellya6 years ago
    Uwo niwe Miss dushaka utanga umusanzu mu kubaka uRwanda rwejo hazaza.Tumufashe natwe twumve inama atugira ,twubake #Rwandawewant.
  • Ineza Romeo6 years ago
    Irebe ndizera ko Ubona comments kuri iyinkuru, kdi zose ziri positive, ziraguha courage yo gukomeza gukora nk'aba fans bawe ndetse n'abanyarda muri rusange tumwitezeho byinshi!! #komezautsinde!





Inyarwanda BACKGROUND