RFL
Kigali

Nta mvura izagwa mu gitaramo cya Patient Bizimana twahamagaye Imana kandi yaratwumvise-Alain Numa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/03/2018 22:11
1


Tariki ya 1 Mata 2018 ni bwo Patient Bizimana azakora igitaramo gikomeye cya Pasika yatumiyemo icyamamare Sinach wo muri Nigeria. Alain Numa umwe mu bari gufasha Patient muri iki gitaramo cya Pasika yahamije ko nta mvura izagwa kabone nubwo turi mu gihe cyayo.



Alain Numa yatangaje ibi ubwo yari mu gitaramo cya Alarm Ministries cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 25 Werurwe 2018 aho yari arimo kumurika no kugurisha album DVD ya Alarm Ministries bise Turakomeye. Ni igitaramo cyabereye muri Kigali Serena Hotel kuva saa cyenda z'amanywa kugeza Saa mbiri z'ijoro. Alain Numa yatangaje ibi imbere y'imbaga y'abantu bari bitabiriye iki gitaramo harimo n'abakozi b'Imana batandukanye nka Apotre Dr Paul Gitwaza, Bishop Rugagi n'abandi. 

Numa

Alain Numa mu gitaramo cya Alarm Ministries

Alain Numa umukozi wa MTN Rwanda akaba n'umuyobozi wa kabiri wungirije mu itorero Shilloh Prayer Mountain church rikuriwe na Bishop Oliva Murekatete, yahamije ko mu gitaramo cya Patient Bizimana nta mvura izagwa. Yagize ati: "Nta mvura izagwa twahamagaye Imana yaratwumvise" Yunzemo ko imvura niramuka iguye, bazashaka uko bakugamisha abantu. Gusa mu kwizera yari afite ni uko nta mvura izagwa ku munsi w'igitaramo cya Pasika.

 

Image result for Alain Numa amakuru Inyarwanda

Alain Numa ni umwe mu bari gufasha cyane Patient mu gitaramo cya Pasika

Alain Numa atangaje ibi mu gihe abantu banyuranye bari bakomeje kugaragaza impungenge bafite z'uko abantu bazitabira igitaramo cya Pasika cyatumiwemo Sinach bashobora kuzanyagirwa n'imvura bitewe n'uko iki gihe ari icy'imvura, byongeye kikaba kizabera hanze muri parikingi za Sitade Amahoro. Alain Numa yahamagariwe abantu bari mu gitaramo cya Alarm Ministries kuzitabira ku bwinshi igitaramo cya Pasika cyateguwe na Patient Bizimana ku bufatanye na EAP.

Alarm Ministries

Alarm Ministries bakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Serena Hotel

Igitaramo Patient Bizimana yatumiyemo Sinach

Abahanzi ba Gospel bakomeye hano mu Rwanda baherutse gutangariza Inyarwanda.com ko ari ishema rikomeye kuri Gospel kuba Sinach agiye kuza mu Rwanda by'akarusho kuri Pasika. Kwinjira muri iki gitaramo cya Pasika, bikubiye mu buryo 2:Kugura itike mbere no ku munsi w’igitaramo. Abazagura mbere bazishyura 3000 FRW, 10.000 FRW na 200.000 ku bantu 8 bari ku meza. Ku munsi w’igitaramo, itike ya 3000 izagurishwa 5000 FRW, iya 10.000 FRW izaba igura 15.000 FRW naho iy’abantu 8 bazaba bari hamwe ku meza ntabwo izagurishwa ku munsi w’igitaramo.

Amatike y'iki gitaramo cya Pasika wayasanga ku nsengero zitandukanye nka CLA Nyarutarama, ERC Masoro, ERC Kimisagara, Zion Temple mu Gatenga, Foursquare Gospel church Kimironko, Mavuno church, Women Foundation Ministries ku Kimihurura, Bethesaid Holy church mu Gakinjiro ka Gosozi, New Life Bible church ku Kicukiro ndetse no kuri Omega church i Kagugu. Amatike wayasanga kandi kuri Supermarkets zikurikira: Simba Supermarkets na Woodland Supermarkets (Nyarutarama). Ushobora kandi kugura amatike kuri interineti aho wayagura unyuze kuri food.jumia.rw (bakayikugezaho ku buntu) no ku rubuga www.akokanya.com.

Sinach

Sinach utegerejwe i Kigali mu gitaramo cya Pasika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kira6 years ago
    Numa se nawe kandi ubwo abaye umuhanuzi? Mwagiye mwicecekera koko aho gusiga umugani.





Inyarwanda BACKGROUND