RFL
Kigali

MINISPOC yakoze inama nyunguranabitekerezo mpuzamahanga ku iterambere ry’ishyinguranyandiko na serivise z’inkoranyabitabo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/03/2018 16:28
0


Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco( MINISPOC) yashyizeho Ikigo cy’igihugu gishinzwe ishyinguranyandiko na serivise z’inkoranyabitabo” Rwanda Archives and Library Services Authority (RALSA), yateguye inama nyunguranabitekerezo mpuzamahanga ku iterambere ry’ishyinguranyandiko na serivise z’inkoranyabitabo.



Mu rwego rwo kunoza imikorere ya RALSA, MINISPOC yateguye inama nyunguranabitekerezo mpuzamahanga ku iterambere ry’ishyinguranyandiko na serivise z’inkoranyabitabo. Mu kiganiro Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Madame UWACU Julienne yahaye Inyarwanda.com, yavuze ko iyi nama yateguwe mu rwego rwo guhuza abafite aho bahuriye n’inyandiko bo mu Rwanda no hanze yarwo ati:

Iyi nama yateguwe kugira ngo twicarane tumenyekanise ikigo RALSA, turebe uko inshingano zacyo zishyirwa mu bikorwa, tuganire n’abandi dusangire ubumenyi, twubake ubufatanye mu gihugu no hanze yacyo, tugire ubushobozi burushijeho mu kubika cyangwa gufata neza inyandiko no kuzishyira aho abanyarwanda bazikeneye bashobora kuzibona ndetse bakazikoresha no guteza imbere umuco wo gusoma no gusangira ubumenyi bukubiye mu byanditswe mu bihe bitandukanye ku gihugu cyacu cy’u Rwanda.

Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne

Mu kiganiro yatanze, Madame NDEJURU Rosalie, impuguke mu bijyanye n’ishyinguranyandiko ndetse n’inkoranyabitabo yavuze ko ikigamijwe muri iyi nama  ari ukumvisha abantu neza ishyinguranyandiko ndetse n’inkoranyabitabo icyo ari cyo bakabyumva ndetse bakabisobanukirwa. Yagize ati:

Bajyaga bavuga ko iyo ushaka guhisha umunyarwanda ikintu ucyandika, ariko ubu noneho siko bimeze twebwe nka RALSA twegeranya inyandiko tukazibika hamwe zigasigasigwa ku buryo umuntu uwo ari we wese ashobora kubona amakuru yifuza kumenya binyuze mu gusoma.

Madame NDEJURU Rosalie, impuguke mu bijyanye n’ishyinguranyandiko

Tubibutse ko iyi nama iri kuba kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Werurwe kugeza kuwa 23 Werurwe 2018. Ku munsi wa mbere, iyi nama yitabiriwe n’impuguke ndetse n’inararibonye mu byerekeranye n’amasomero n’ishyinguranyandiko baturutse ku mugabane w’Afurika no hanze yawo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND