RFL
Kigali

Miss Rwanda 2009 Bahati Grace yashyize hanze amafoto yambaye ‘Bikini’ umwambaro udakunze kuvugwaho rumwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/03/2018 9:18
8


‘Bikini’ ni umwambaro ubusanzwe abantu batandukanye bambara iyo bagiye koga mu mazi menshi, aho usanga bambaye utwenda tw’imbere gusa dukingira imyanya y’ibanga cyane cyane ku bakobwa. Iyo wambaye uyu mwambaro byongeye uri icyamamare hano mu Rwanda bikunze kuvugwa ko uba uri gusobanya n’umuco ndetse bigateza impaka cyane.



Kuri iyi nshuro Miss Rwanda 2009 Bahati Grace yatunguranye ashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yambaye uyu mwenda. Ubusanzwe ntibyakabaye ikibazo kuba Miss Rwanda 2009 Bahati Grace yakwambara uwo mwambaro agiye koga nk'uko abemera Bikini bakunze kubigarukaho ahubwo igishobora kuba nk'ikibazo ni ukwambara uyu mwenda ugashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga.

Bahati GraceBahati Grace ku mucanga n'inshuti ye yambaye BikiniBahati GraceBahati Grace mu mwenda udakunze kuvugwaho rumwe cyane iyo wambawe n'abantu bafite amazina azwi hano mu Rwanda

Bahati Grace yabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2009, aha akaba yaramaranye ikamba igihe cy’imyaka itatu cyane ko yasimbuwe na Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2012. Uyu mukobwa igihe yari ataratanga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda yaje kubyarana n’umuhanzi K8 Kavuyo umwana w’umuhungu. Kuri ubu aba bombi bamaze gutandukana cyane ko Miss Bahati Grace ari we ubana n’umwana we aho aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akora akazi k’ubuganga.

Miss Rwanda 2009

Bahati Grace (hagati) Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2009






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uuu6 years ago
    Sha uyu mugore ni mubi birenze ukwemera . Harya ngo numurokore ?
  • Mkl6 years ago
    Rwose nta gitangaza kwambara bikini dukwiye kubyumva twese, kdi no gusohora ifoto wambaye bikini ku mazi ni uburenganzira bw umuntu.Grace bamureke!
  • JP6 years ago
    Ese muba mugirango bajye kumucanga bambaye imikenyero?
  • caca6 years ago
    Ateye neza miss Bahati
  • Musoni6 years ago
    Ngo imyambaro idakundakugwaho rumwe! Ni ikihe kintu kuri iyi si kivugwaho rumwe? Namwe mushakira ibibazo aho bitari. Ubwo ikibi yakoze ni ikihe. Plz bikini ni umwambaro usanzwe nta n'itegeko yishe mu kuwifotozanya. Mwe abanyamakuru hari igihe mufata ibutekerezo byanyu mukabitwerera abandi
  • Ndori6 years ago
    Ntagitangaje kirimo birasanzwe, Uyu mwana ni umwana mwiza cyane ariyoroshya abana nabantu Bose Imana ujye I muba hafi ku byo akora byose
  • TETA UWASE6 years ago
    abantu bage bajijuka bikini irasanzwe rwose,ariko ntangajwe nuyu uvuga ngo Bahati ni mubi yararemwe n'Imana ,ubwo uwakureba yasanga wowe usa ute????????? Ibyo nibyo bituma mubiba urwangano mu mitima yanyu bikarangira mutemanye,mugenzo wawe aba mubi ate??????????????
  • Twiringiyimana jeanpierre6 years ago
    ariko abanyarwanda tugira umuco wacu tugomba kugenderaho. nta mpamvu yo kwambara ubusa





Inyarwanda BACKGROUND