RFL
Kigali

11 ba Rayon Sports babanzamo ku mukino wa Mamelodi bamaze gushyirwa hanze

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/03/2018 15:42
1


Kuri iki cyumweru tariki 18 Werurwe 2018 ni bwo hategerejwe umukino wa Rayon Sport na Mamelodi umukino wo kwishyura uwabereye i Kigali, ikipe itsinda ikaza guhita yerekeza mu matsinda y’imikino ya Caf Champions League. Muri uyu mukino Rayon Sports yanzuye gukinisha abataha izamu babiri mu rwego rwo gusatira iyi kipe yo muri Africa y’Epfo.



Ababanza mu kibuga ku isaha ya saa moya ubwo baba bakina uyu mukino ni; Ndayishimiye Eric Bakame (GK,1,C), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Nyandwi Saddam 16, Manzi Thierry 4, Usengimana Faustin 15, Mugisha Francois Master 25, Mukunzi Yannick 6, Kwizera Pierrot 23, Eric Rutanga Alba 3, Christ Mbondy 9 na Shaban Hussein Tchabalala 11. 

Rayon Sports

11 bemejwe n'umutoza Ivan Minaert ko babanza mu kibuga

Iyi kipe iba iri mu kibuga irasabwa kubona igitego kandi ikagerageza kudatsindwa ahubwo ikaba yanganya mu rwego rwo gushaka uko bakuramo iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo. Baramutse babigezeho Rayon Sports yahita yinjira mu mikino y’amatsinda aho yaba isanze andi makipe yaraye akinnye n'andi akina uyu munsi ku cyumweru tariki 18 Werurwe 2018.

Inkuru ya Uwimana Clarisse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • H6 years ago
    mamelodi 3-0 rayon





Inyarwanda BACKGROUND