RFL
Kigali

BASKETBALL: APR WBBC irahura na IPRC South WBBC ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’umunsi mpuzamahanga w’abagore

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/03/2018 5:57
0


Kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Werurwe 2018 ni bwo hakinwa umukino wa nyuma usoza irushanwa ry’umunsi mpuzamahanga w’abagore, hakinwa umukino wa Basketball ugomba guhuza APR WBBC na IPRC SouthWBBC saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) muri sitade nto ya Remera.



Ikipe ya IPRC South WBBC yageze ku mukino wa nyuma inyagiye Regina Pacis amanota 105-22 mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariiki 17 Werurwe 2018 ku kibuga cya Gymnase ya NPC Rwanda gituranye na sitade nto ya Remera.

Ikipe ya APR WBBC yageze ku mukino wa nyuma itarushye kuko yateye mpaga ikipe ya The Hoops Rwa WBBC. The Hoops Rwa yazize ko yaje mu mukino ifite abakinnyi yakuye mu ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 18, ibintu bitari byemewe muri iri rushanwa.

IPRC South WBBC iheruka gutsinda APR WBBC mu mikino y'Intwari 2018

The Hoops Rwa yatewe mpaga izira kwitabaza abakinnyi bari muri Women U18

IPRC South BBC.IPRC South WBBC iheruka gutsinda APR WBBC mu mikino y'Intwari 2018

Mu buryo iri rushanwa ryateguwe, bateganya ko hazabaho umukino uzahuza abakinnyi bazatangwa n’umushinga wa Shooting Touch bakazahura n’abakinnyi bahoze bakina Basketball bakazakina saa munani (14h00’) ndetse n’undi uzahuza ikipe ya ADEGI na GS.Gashora saa kumi (16h00’).  

Mu itangwa ry’ibihembo, amakipe n’abakinnyi bazahembwa hakurikijwe icyiciro bakinnyemo. Mu cyiciro kirimo amakipe asanzwe akina muri shampiyona, iya mbere izahabwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (500.000 FRW) ageretseho igikombe, mu gihe ikipe ya kabiri izahabwa ibihumbi 200 (200.000 FRW). Umukinnyi uzahiga abandi mu mikinire azahembwa televiziyo ya rutura.

Mu cyiciro cy’umukino uzahuza abakinnyi b’ikipe ya Shooting Touch n’abakinnyi bahoze bakina Basketball mu Rwanda, ikipe izatsinda izahabwa igikombe mu gihe umukinnyi uzitwara neza (MVP) azahabwa Televiziyo. Ku mukino uzahuza ADEGI na GS Gashora, ikipe izatsinda umukino izahabwa igikombe naho umukinnyi mwiza azahabwa televiziyo.

Muri iyi mikino, umuhanzi kazi Queen Cha uri no muri Primus Guma Guma Super ya munani (PGGSS8) azafata umwanya asusurutse abazitabira iyi mikino.

Dore uko gahunda iteye kuri iki Cyumweru:

-ADEGI vs  GS. Gashora (Petit Stade Remera, 14h00’)

-Shooting Touch Women Team vs Former Basketball Players (Petit Stade Remera, 16h00’)

-APR WBBC vs IPRC South WBBC (Petit Stade Remera, 18h00’)

Regina Pacis yahuye n'akatari gato ubwo yakinaga na IPRC South WBBC

Regina Pacis yahuye n'akatari gato ubwo yakinaga na IPRC South WBBC

BASKETBALL: Imikino yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore iratangira kuri uyu wa Gatandatu

Umukino wa APR WBBC na IPRC South WBBC uba ari ishiraniro (Derby)

Dore uko gahunda y'iki Cyumweru iteye

Dore uko gahunda y'iki Cyumweru iteye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND