RFL
Kigali

Amatike ya Seka Festival yamaze kugera hanze

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/03/2018 15:02
0


Muri iyi minsi abakunzi b’ibitaramo by’urwenya mu Rwanda ni bamwe mu bashonje bahishiwe cyane ko hari gutegurwa ibitaramo bikomeye by’urwenya aho abanyarwenya banyuranye bo muri Afurika bazaba bakoraniye mu Rwanda mu iserukiramuco ryiswe ‘Seka Fest’ ritegurwa n’umunyarwenya ukomeye mu Rwanda Nkusi Arthur.



Mu kiganiro na Nkusi Arthur mu minsi ishize yadutangarije byinshi kuri iri serukiramuco yise ‘Seka Fest’ ahazaba ibitaramo bibiri kimwe kikazaba tariki 24 Werurwe 2018 kikabera mu modoka zitwara abagenzi. Nk'uko Nkusi Arthur yabidutangarije mu kiganiro kirekire twagiranye, kwinjira mu modoka zizaba zirimo abanyarwenya ni ukwishyura 500frw ukoresheje ikarita ya TAP&GO mu gihe bukeye bwaho hazaba igitaramo cya rurangiza kizabera mu ihema rya Camp Kigali kizaba kirimo abanyarwenya bakomeye.

seka festAmatike y'iki gitaramo yamaze kugera ku isoko

Muri iki gitaramo kizabera Camp Kigali tariki 25 Werurwe 2018, hazaba hari abanyarwenya batandukanye barimo; Captain Khalid wo muri Tanzania, Kigingi w’i Burundi, Idris Sultan wo muri Tanzania, Eric Omondi wo muri Kenya , Salvador wo muri Uganda  nabandi benshi bazwiho gusetsa abantu bikomeye aha kuhinjira bikazaba ari 2000frw ku banyeshuri, 5000frw na 10000frw mu myanya y’icyubahiro n’ameza ya 300000frw azaba ateye mu myanya y’icyubahiro.

seka festAmatike ari kugurishirizwa kuri Jumia food

Kuri ubu amatike y’iki gitaramo yatangiye kugurishwa cyane ko ubu wayabona kuri Jumia Food ndetse no kuri Kigali Century Cinema. Kuri ubu amatike yatangiye kugurishwa akaba ari aya 5000frw na 10000frw mu gihe aya 2000frw yo ari butangire kugurishwa mu minsi iri imbere nkuko twabitangarijwe na Nkusi Arthur uri gutegura iri serukiramuco ry’urwenya. Mu gihe hanashyizweho nimero ku bashaka amatike ya 2000frw bakaba bahamagara 0783187845.seka festAri kugurirwa kandi kuri Kigali Century Cinema

REBA HANO UKO NKUSI ARTHUR ASOBANURA BYINSHI KURI IKI GITARAMO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND