RFL
Kigali

MC TINO yashyize hanze amashusho y’indirimbo yakoranye n’umunya Jamaica witwa Javada-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/03/2018 13:13
0


Mu minsi ishize Mc Tino yatangaje ko buri kwezi agomba kujya ashyira hanze indirimbo ye nshya, kuri ubu uyu musore wamenyekanye cyane ari mu itsinda rya TBB yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yakoranye n’umunya Jamaica witwa Javada, ikaba ariyo ndirimbo yashyize hanze mu mwaka wa 2018.



Iyi ndirimbo nshya Mc Tino yashyize hanze yayise ‘My Lover’ akaba yarayikoranye n’umusore wo muri Jamaica witwa Javada. Ku bwa MC Tino nkuko yabitangarije Inyarwanda.com ubwo yashyiraga hanze audio ngo iyi ndirimbo usibye kuba yarayikoranye n’umuhanzi wo mu kindi gihugu, byanze bikunze hari abandi bakunzi ba muzika bagiye kumva izina rishya Mc Tino kandi ngo niko atera intambwe mu rugendo rwo gukusanya abafana cyane ko niyo yaba umufana umwe wiyongereye aba yongera umubare w’abafana b’umuhanzi .

MC TinoImwe mu mashusho agaragara muri iyi ndirimbo

Twibukiranye ko uyu Javada ari umuhanzi ukomeye muri Jamaica cyane ko yagiye akorana nabahanzi bakomeye bafite amazina yamamaye muri muzika y’Isi nka Christopher Martin uyu bakaba barakoranye indirimbo yitwa Oh Oh Na Na, usibye uyu ariko yanakoranye na Konshens nabandi benshi bakomeye. Amashusho y’iyi ndirimbo akaba yarafashwe akanatunganywa na Fayzo umusore uri gukorera benshi mu bahanzi ba hano mu Rwanda muri iyi minsi.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO YA MC TINO NA JAVADA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND