RFL
Kigali

Rev Karuranga wasimbuye Bishop Sibomana yatorewe kuyobora ADEPR mu matora yahejwemo Itangazamakuru

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/03/2018 12:13
2


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Werurwe 2018 ADEPR yatoye komite Nyobozi isimbura iyayoboraga Inzibacyuho yari yagiyeho nyuma yo kweguza Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana. Rev Karuranga Ephrem wayoboraga Inzibacyuho ni we watorewe kuyobora ADEPR muri Manda y'imyaka 5 mu matora yahejwemo itangazamakuru.



Nk'uko Inyarwanda.com tubikesha abashinzwe itangazamakuru muri ADEPR, abatowe bahawe manda y'imyaka itanu, bivuze ko bazayobora ADEPR kugeza mu mwaka wa 2023. Amatora ya Komite Nyobozi ya ADEPR yabereye muri DOVE Hotel ku Gisozi, hatorwa abayobozi 5 bashya ba ADEPR (Biro Nyobozi) bagomba gusimbura abamaze amezi 9 mu nzubacyuho. 

Rev Karuranga Ephraim yatorewe kuba Umuvugizi Mukuru w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda, uyu akaba ari nawe wayoboraga inzibacyuho y’amezi icyenda, umwanya yagiyeho muri 2017 asimbuye Bishop Sibomana Jean wegujwe na komite ye bashinjwa kunyereza umutungo wa ADEPR usaga Miliyari ebyiri, gusa bo bakabihakana bavuga ko bagambaniwe. Rev Karangwa John wari umuvugizi wungirije muri Komite y'Inzibacyuho, nawe yagumye ku mwanya yari asanzweho w'Umuvugizi Wungirije wa ADEPR.

Biro Nyobozi Nshya y'itorero ADEPR iyobowe na Rev Karuranga

Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR yabaye Pastor Gatemberezi Paul akaba yasimbuye Pastor Ruzibiza Viateur. Ku mwanya w'ushinzwe Imali n’Ubukungu mu Itorero rya ADEPR, Madamu Aurelie Umuhoza yagumye kuri uyu mwanya dore ko ari nawo yari ariho muri komite y'Inzibacyuho, umwanya yagiyeho mu mezi 9 ashize asimbuye Madamu Uwamariya Christine nawe watawe muri yombi hamwe na Bishop Sibomana na Bishop Tom Rwagasana, gusa nyuma yaho bakaba bararekuwe.

Pastor Ntaganda Jean Paul yatorewe kuba Umujyanama mu by’Imali n’Ubukungu muri ADEPR aho yasimbuye Pastor Patrick Nsengiyumva wayoboye amezi icyenda muri komite y’inzibacyuho. Muri aya matora ya Komite Nshya ya ADEPR muri manda y'imyaka itanu, itangazamakuru ryahejwe bikomeye dore ko ritari ryemerewe kugera mu cyumba cyabereyemo amatora keretse gusa abari mu kwaha kwa ADEPR.

Image result for Bishop Sibomana INYARWANDA

Bishop Sibomana na Bishop Tom bayoboraga ADEPR, ...ntibari bemerewe gutorwa kuko bafite ubusembwa,.... bambuwe ubupasitori ubu ni abakristo batemerewe no kujya ku Igaburo Ryera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • January6 years ago
    Imana ishobora byose idufashe bashyire hamwe ntihazagire igihungabanya itorero
  • Duhagsrariyaho protais6 years ago
    Ijuru rizabiteho kandi bazareke icyubahiro kibe icy'Imana. Bazagihsbwe batakibyiganiye





Inyarwanda BACKGROUND