RFL
Kigali

Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Pasika Patient Bizimana yatumiyemo icyamamare Sinach yageze hanze

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/03/2018 11:21
0


Tariki 1 Mata 2018 mu mujyi wa Kigali hazabera igitaramo gikomeye cya Pasika (Easter Celebration Concert 2018) cyateguwe n'umuhanzi Patient Bizimana afatanyije na EAP (East African Promoters). Kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yashyizwe hanze.



Ni igitaramo cyatumiwemo icyamamare Osinachi Kalu Joseph uzwi cyane nka Sinach mu muziki. Nk'uko Bubu na Patient Bizimana babitangarije Inyarwanda.com, iki gitaramo cya Pasika kizabera muri ‘Parking ya Stade Amahoro’ i Remera mu mujyi wa Kigali. Imiryango izakingurwa saa cyenda z’amanywa. Bakomeza bavuga ko bashatse ahantu hagutse hajya abantu benshi cyane kugira ngo hatazagira ucikanwa n'iki gitaramo. 

Image result for Sinach artist news

Sinach ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Pasika

Kwinjira muri iki gitaramo cya Pasika, bikubiye mu buryo 2:Kugura itike mbere no ku munsi w’igitaramo. Abazagura mbere bazishyura 3000 FRW, 10.000 FRW na 200.000 ku bantu 8 bari ku meza. Ku munsi w’igitaramo, itike ya 3000 izagurishwa 5000 FRW, iya 10.000 FRW izaba igura 15.000 FRW naho iy’abantu 8 bazaba bari hamwe ku meza ntabwo izagurishwa ku munsi w’igitaramo. Magingo aya amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cya Pasika yamaze kugera hanze aho yashyizwe hirya no muri Kigali no kuri interineti kugira ngo abantu batangire bayagure hakire kare.

Amatiki y'iki gitaramo cya Pasika wayasanga ku nsengero zitandukanye nka CLA Nyarutarama, ERC Masoro, ERC Kimisagara, Zion Temple mu Gatenga, Foursquare Gospel church Kimironko, Mavuno church, Women Foundation Ministries ku Kimihurura, Bethesaid Holy church mu Gakinjiro ka Gosozi, New Life Bible church ku Kicukiro ndetse no kuri Omega church i Kagugu. Amatike wayasanga kandi kuri Supermarkets zikurikira: Simba Supermarkets na Woodland Supermarkets (Nyarutarama). Ushobora kandi kugura amatike kuri interineti aho wayagura unyuze kuri food.jumia.rw (bakayikugezaho ku buntu) no ku rubuga www.akokanya.com

Patient Bizimana

Aho wasanga amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cya Pasika

Sinach uzaza mu Rwanda azanye n'itsinda ry'abantu 13, aherutse kwemeza ko yiteguye kwitabira iki gitaramo cya Pasika yatumiwemo mu Rwanda. Sinach ni umuhanzikazi umaze gutwara ibihembo byinshi cyane mu muziki wa Gospel. Afatwa nk'umwamikazi wa Gospel muri Afrika. Indirimbo amaze gukora zamamaye ku isi harimo; 'WayMaker' imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zisaga miliyoni 46, 'I Know Who I Am' imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni 32, 'Great Are you Lord', 'Rejoice','He did it Again', 'Precious Jesus', 'The Name of Jesus', 'This Is my Season', 'Awesome God', 'For This', 'I stand Amazed', 'Simply Devoted', 'Jesus is Alive' n'izindi.

Patient Bizimana watumiye Sinach, ni umuhanzi nyarwanda uzwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Menye neza, Ubwo buntu, Iyo neza, Ikime cy'igitondo, Ndanyuzwe, Amagambo yanjye n'izindi. Ni umuhanzi ubarizwa mu itorero Evangelical Restoration church Masoro. Buri mwaka kuri Pasika, Patient Bizimana akora igitaramo gikomeye cya Pasika cyizwi ku izina rya Easter Celebration Concert. Ni igitaramo kitabirwa n'imbaga y'abakunzi b'umuziki wa Gospel bagahurira hamwe bakizihiza Pasika umunsi ukomeye ku bakristo. Igitaramo cy'uyu mwaka wa 2018 kizaba tariki ya 1 Mata, giteye benshi amatsiko na cyane ko cyatumiwemo icyamamare Sinach. Abahanzi ba Gospel bakomeye hano mu Rwanda baherutse gutangariza Inyarwanda.com ko ari ishema rikomeye kuri Gospel kuba Sinach agiye kuza mu Rwanda by'akarusho kuri Pasika.

Sinach yemeje ko azaza mu Rwanda mu gitaramo yatumiwemo na Patient Bizimana, amakuru yose kuri iki gitaramo

Bubu na Patient ubwo batangarizaga itangazamakuru byinshi kuri iki gitaramo cya Pasika

Patient Bizimana

Igitaramo cya Pasika cyatumiwemo icyamamare Sinach

UMVA HANO 'IKIMENYETSO' INDIRIMBO NSHYA YA PATIENT BIZIMANA

REBA HANO UBWO BUNTU YA PATIENT BIZIMANA

Reba hano Wonderful Father indirimbo nshya ya Sinach

REBA HANO I KNOW WHO I AM YA SINACH






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND