RFL
Kigali

Kitoko yabwiye umukobwa amagambo yuzuye imitoma abamukurikira bahita bakeka ikibatsi cy'urukundo hagati yabo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/03/2018 10:44
4


Kitoko Bibarwa, umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda uririmba injyana ya Afrobeat kuri uyu wa 16 Werurwe 2018 yagize atya yifuriza isabukuru nziza y’amavuko umukobwa witwa Merci. Bitewe n’amagambo Kitoko yakoresheje, benshi mu bamukurikiranira hafi bahise bakeka urukundo hagati ye n’uyu mukobwa.



Abinyujije kuri instagram ye yagize ati “Isabukuru nziza cyane ku mukobwa untera kunezerwa cyane kurusha abandi….. Isabukuru nziza Merci”. Kuri aya magambo yarengejeho andi magambo yerekana ko ari umunyamahirwe kuba afite uyu mukobwa kimwe n'andi magambo menshi agaragaza ko Kitoko yishimiye kuba akundana n’uyu mukobwa. Aya magambo akaba ariyo abamukurikira bashingiyeho bahamya ko yaba ari mu rukundo n’uyu mukobwa yashyize kuri Instagram ye.

Kitoko ni umuhanzi ufite indirimbo nyinshi zakunzwe cyane kuva yaba icyamamare nta mukobwa uzwi mu buryo bweruye bigeze bakundana ahubwo yakunze kumvikana mu bitangazamakuru mu bihuha by’inkuru zivuga ku rukundo rwe n’abakobwa banyuranye gusa akagenda yigarama iby’izi nkuru we aba agahamya ko ari impimbano.

kitokoAmagambo Kitoko yifashishije yifuriza uyu mukobwa isabukuru

Muri Gashyantare uyu mwaka Kitoko yaje i Kigali bucece ahafatira amashusho y’indirimbo Kamikazi aheruka gushyira hanze. Yagaragaye aririmba mu bitaramo byasozaga etapes zo muri shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare iheruka kubera mu Rwanda. Icyakora Kitoko n’igihe yari amaze mu Rwanda yakunze kugendera kure itangazamakuru ku buryo amakuru ye atigeze yifuza ko yajya hanze mu buryo bumwe cyangwa ubundi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Adeline6 years ago
    Hhhhhhhhhhhhhhh uyu muhungu nindaya koko ese akundana n'abakobwa bangahe... ubusambanyi, ubuteka mutwe n ibyo bimwuzuye
  • Karamiheto Blaise6 years ago
    Mwaramutseho ?ariko nkubu abanyarwanda bamwe na bamwe babaye bate?nkawe wadukiriye ugatuka umuntu w'umugabo ngo nindaya yumutekamutwe urumva uri muzima?usibye ishyari namagambo atameshe byakurenze?yewe,sinzi niba uzi Imana nagusabaga kwicuza kuko wanduje akanwa kawe nururimi Imana igutabare.
  • mamie6 years ago
    Ubwo c ubivuze ushingiye kuki Ko arindaya numuteka mutwe?
  • Alice 6 years ago
    Yayaya! yewe burya ishyari no gufuha biramugaza pee. ..uyu mukobwa utukana gutya. ..niba baramubenze Cg bakamwanga yagizengo kitoko yabura umukobwa. ....sha aramazeee ahubwo ni umugabo ufite igikundiro ndetse namafaranga by' umwihariko ni superstar. ...rero wamukobwa iturize ureke gutukana niyo nama nakugira ahubwo nawe uzashake ugufata neza.





Inyarwanda BACKGROUND