Kitoko Bibarwa, umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda uririmba injyana ya Afrobeat kuri uyu wa 16 Werurwe 2018 yagize atya yifuriza isabukuru nziza y’amavuko umukobwa witwa Merci. Bitewe n’amagambo Kitoko yakoresheje, benshi mu bamukurikiranira hafi bahise bakeka urukundo hagati ye n’uyu mukobwa.
Abinyujije kuri instagram ye yagize ati “Isabukuru nziza cyane ku mukobwa untera kunezerwa cyane kurusha abandi….. Isabukuru nziza Merci”. Kuri aya magambo yarengejeho andi magambo yerekana ko ari umunyamahirwe kuba afite uyu mukobwa kimwe n'andi magambo menshi agaragaza ko Kitoko yishimiye kuba akundana n’uyu mukobwa. Aya magambo akaba ariyo abamukurikira bashingiyeho bahamya ko yaba ari mu rukundo n’uyu mukobwa yashyize kuri Instagram ye.
Kitoko ni umuhanzi ufite indirimbo nyinshi zakunzwe cyane kuva yaba icyamamare nta mukobwa uzwi mu buryo bweruye bigeze bakundana ahubwo yakunze kumvikana mu bitangazamakuru mu bihuha by’inkuru zivuga ku rukundo rwe n’abakobwa banyuranye gusa akagenda yigarama iby’izi nkuru we aba agahamya ko ari impimbano.
Amagambo Kitoko yifashishije yifuriza uyu mukobwa isabukuru
Muri Gashyantare uyu mwaka Kitoko yaje i Kigali bucece ahafatira amashusho y’indirimbo Kamikazi aheruka gushyira hanze. Yagaragaye aririmba mu bitaramo byasozaga etapes zo muri shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare iheruka kubera mu Rwanda. Icyakora Kitoko n’igihe yari amaze mu Rwanda yakunze kugendera kure itangazamakuru ku buryo amakuru ye atigeze yifuza ko yajya hanze mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
TANGA IGITECYEREZO