RFL
Kigali

Indirimbo Sorry Mama ya Mento Africa na Aime Bruston irimo ibyamamare muri muzika na sinema yasohotse-VIDEO

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:19/03/2018 6:07
2


Sorry Mama ni indirimbo igaragaramo benshi mu byamamare byo muri sinema ndetse no mu muziki, iyi ndirimbo ni iya Mento Africa afatanyije na Aime Bruston



Ni indirimbo yakorewe mu nzu itunganya imiziki ya Kigali Records aho iyi nzu yakoze amashusho yayo ndetse n’amajwi hagamijwe kwigisha ababyeyi kurinda isezerano cyane ko bitera n’imibereho myiza ku muryango wose. Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Mento Africa wakoze iyi ndirimbo afatanyije na Aime Bruston yatangarije abakunzi b’umuziki nyarwanda ko nyuma yo gusanga hari imiryango isigaye ishakana kubera inyungu z’indi zitarimo urukundo, bigatuma batandukana mu gihe gito, ari nabyo bitera akenshi imibereho mibi y’umuryango aho usanga bigira ingaruka mbi kandi nyinshi ku bana bavukira muri ibyo bibazo. Mu rwego rwo kubirwanya akaba atangaza ko bahisemo gutanga ubu butumwa babinyujije mu ndirimbo ariyo bise Sorry Mama.

Young Grace nawe ni umwe mu bagaragara muri aya mashusho

Iyi ndirimbo kandi mu mashusho yayo yifashishije bamwe mu byamamare byo muri sinema barimo Mukakamanzi Beatha bakunze Kwita Mama Nick, Semana Jumapiri harimo kandi n’abo mu muziki nka Young Grace, Bact, Yvanny n’abandi.

Mento Africa washyize hanze amashusho y'indirimbo Sorry Mama

Tubibutse ko Mento Africa ari umwe mu bahanzi bamaze gusohora indirimbo zitandukanye cyane zikunze kwibanda ku buzima ndetse n’imibereho y’abanyafurika zirimo nka We are All Africa, My Africa, Africa one Love, Born in Africa n’izindi. Aya mashusho kandi aje akurikiwe n’indirimbo African Woman yakoranye na Uncle Austin na Sintex nayo yageze hanze.

Umva hano indirimbo African Woman Mento Africa ft Uncle Austin na Sintex

Reba hano amashusho y’indirimbo Sorry Mama






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aka6 years ago
    Good job guys, iyi ndirimo ninziza namashusho yayo
  • Ndikubwimana 6 years ago
    Nice song keep it up the spirit





Inyarwanda BACKGROUND