RFL
Kigali

Twaganiriye na Kambali Jay umunyarwanda uba muri Amerika washinze kompanyi ifasha abahanzi yitwa Kasuku Entertainment

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/03/2018 14:41
0


Muri iyi minsi umwe mu banyarwanda baba muri Amerika Kambali Jay uzwi nka Kasuku yashinze kompanyi ifasha abahanzi mu bijyanye na muzika cyane cyane, arinabyo yaganirije Inyarwanda.com, mu kiganiro kigudfi twagiranye uyu musore utuye muri Amerika yatubwiye uburyo yifuza gufashamo abahanzi ndetse na zimwe mu ndoto.



Aganira na Inyarwanda uyu musore watangiye yivuga yagize ati” Nitwa kambali Jay mu rugo ni i Gikondo niho kavukire mfite imyaka 24 y’amavuko nkaba narize amashuri abanza mu Gatenga ya mbere icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye nakize muri GS kimisange mu gihe ayisumbuye nayasoreje muri Appega Gahengeri nkaba narakuze nkunda gukina umupira wamaguru ariko ubu nkaba nkora akazi k’ubunyamakuru kuri radiyo ya hano muri Phoenix Arizona ari naho ntuye.”

Uyu musore yakomeje avuga ko ubu asigaye afite kompanyi yitwa ‘Kasuku Media Entertainment’ ishinzwe gufasha poromosiyo  buri muntu wese ufite impano ku buryo buri atekereza ko bwazaba mpuzamahanga kuri ubu uyu musore uyu musore yiga ibijyanye n’itangazamakuru  muri kaminuza yitwa ‘The Art Institute’ iyi ikaba iba muri leta ya Arizona.

Kasuku

Kambali Jay umunyarwanda uba muri Amerika

Uyu musore aganiriza umunyamakuru wa Inyarwanda yavuze ko inzozi ze mu muziki ari gukora cyane agakora arebera kuri  Dj khaled cyane ko akunda ibikorwa bye. Uyu musore yatangaje ko inzozi ari ukuba umu promoter mpuzamahanga kuri ubu akaba afasha abahanzi bakizamuka barimo Mr D utuye muri Amerika ndetse n’umuhanzikazi uri kuzamuka uzwi ku izina rya Cassandra.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND