RFL
Kigali

Diamond na Omarion bakoranye indirimbo itemerewe kurebwa n'abategejeje imyaka y’ubukure

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/03/2018 10:21
1


Diamond ni umwe mu bahanzi bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bagaragaza imbaraga nyinshi mu gukora umuziki wo ku rwego mpuzamahanga. Diamond waherukaga gukorana indirimbo na RickRoss, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Omarion. Iyi ndirimbo yabo nshya Youtube yamaze kuyirinda abana bakiri bato.



Iyo urebye iyi ndirimbo nshya ya Diamond na Omarion bise ‘African Beauty’  usanga igaragaramo umukobwa wambaye ubusa buri buri ibintu byatumye urubuga rwa Youtube rushyiraho uburyo bwo kuyirinda abatarageza imyaka y’ubukure cyane ko mbere yo kuyireba bagusaba kuzuzamo imyirondoro yawe ngo harebwe niba koko ugejeje imyaka 18 y’ubukure ubundi bakakureka ukayireba cyangwa waba utayigejeje ntibakwemerere gukomea kuyireba.

diamondUgiye kureba indirimbo nshya ya Diamond na Omarion bagusaba kuzuza imyirondoro ngo barebe ko wujuje imyaka y'ubukure

Iyi ndirimbo nshya ya Diamond yahagaritswe n’urubuga rwa Youtube ije isanga izindi ndirimbo leta ya Tanzania yamaze gufatira ibihano harimo no kuzihagarika kubera amashusho arimo agaragaza abakobwa bambaye ubusa ndetse hagaragaramo n’ibikorwa by’urukozasoni. Iyi ndirimbo ibaye indi ndirimbo Diamond akoranye n’umuhanzi ukomeye ku Isi nyuma yuko amaze iminsi akoranye indirimbo na RickRoss umunyamerika ukomeye mu njyana ya HipHop.

diamondAmwe mu mashusho agaragara muri iyi ndirimbo agaragaza uyu mukobwa wambaye ubusa buri buri

Diamond ni umwe mu bahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika akaba akunze gutaramira mu Rwanda cyane ko amaze kuhakorera ibitaramo byinshi ndetse mu minsi ishize akaba yaranaje mu Rwanda aho byavuzwe ko ari kuharambagiza inzu ashaka kugura akagira inzu ye mu mujyi wa Kigali.

NIBA UGEJEJE KURI IYI MYAKA Y'UBUKURE WAREBA HANO IYI NDIRIMBO YA DIAMOND







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • vuv6 years ago
    its funny how you said ko itemerewe kurebwa nabataragera imyaka yubukure mwarangiza mukayishyira hano.. ubuse how sure are you utarengeje ubukure atari busome iyi nkuru yarangiza akanayiplayinga.. smh





Inyarwanda BACKGROUND