RFL
Kigali

Imvura yitiriwe Senderi, Yverry wabyize bikomeye Christopher,...ibyo utamenye mu matora ya PGGSS8

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/03/2018 9:35
3


Ku wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2018 ni bwo amarushanwa ya PGGSS8 asa nk'ayatangiye ku mugaragaro, abanyamakuru banyuranye bakorera ibitangazamakuru byatoye kimwe n'abagize andi mashyirahamwe yatoye, bari bitabiriye umuhango wo kubarura amajwi kugira ngo hamenyekane abahanzi 10 bazitabira irushanwa rya PGGSS8.



Iki ni igikorwa cyabereye Sonatube ku Kicukiro aho Bralirwa ifite icyicaro ahari hateguye neza amahema hanze ubusanzwe hakunze guparika imodoka. Icyakora byagoye abateguye iki gikorwa kuko cyarangiriye mu nyubako ya Bralirwa bitewe n’imvura yaje kugwa ikimura amatora. Iyi mvura bamwe mu banyamakuru batebyaga bahamyaga ko ari Senderi uyohereje cyane ko bamuvugiragaho kuko we atari yemerewe guhatana muri iri rushanwa.

PGGSS8Abanyamakuru ubwo batoraga

Nyuma y’aya matora Inyarwanda twabarebeye bimwe mu byaranze aya matora abantu batigeze bamenya;

Imvura yitiriwe Senderi…

Ubwo igikorwa cyo kubarura amajwi cyari kigeze hagati haguye imvura ikomeye yaguye Kicukiro ibuza abanyamakuru n'ababaruraga amajwi gukomeza gukorera hanze nk'uko byari byatangiye biba ngombwa ko iki gikorwa gikomereza hejuru mu nyubako ya Bralirwa. Abahanga mu gutebya bari aho bahise bitirira iyi mvura Senderi bati”Iyi mvura ni iya Senderi ni we uyohereje…” Aya magambo bayavugaga bashingiye ku kuba Senderi yari mu bahanzi batari bemerewe guhatana muri iri rushanwa cyane ko hari ingingo yatangajwe itatumaga yahatana, iyo ngingo ikaba ivuga ko umuhanzi urengeje imyaka 35 atari yemerewe kujya muri iri rushanwa.

Yverry yabyize bikomeye Christopher…

Ubwo amatora yabaga Christopher na Yverry bari bageretse ari mbiri mbiri wa mugani wa ya mvugo y’ubu. Aba bombi bari bahuriye mu cyiciro cya R&B wasangaga bagendana mu majwi badasigana cyane kugeza ubwo ku munota wa nyuma Christopher yabashije gutambuka ariko nanone arusha inota rimwe gusa Yverry wari wabyize bikomeye uyu muhanzi mu gihe undi bagombaga kuzamukana ari Bruce Melody wari watambutse yemye abarusha amajwi. Christopher yagize amajwi 26 mu gihe Yverry yari afite 25.

Amajwi y’aba Djs ntabwo yahawe agaciro kuko bamwe nta kashe bari bafite…

Kimwe mu byagombaga kugenderwaho hemerwa ibaruwa irimo amajwi ni uko iba iteyeho kashe kandi ifunze neza, ibi byatambamiye bikomeye DJ Bissoso wari wazanye amabaruwa menshi y’amashyirahamwe anyuranye y’aba Djs icyakora kuba bamwe nta kashe bari bateyeho byatumye hari amabaruwa yangwa bisobanuye ko hari amashyirahamwe y’aba Djs atabariwe amajwi cyane ko nta kashe igaragaza aho ayo majwi yari avuye yari iteye ku mpapuro zabo. 

Social Mula yazize kuba amajwi ye yatataniye mu njyana zinyuranye…

Social Mula ni umwe mu bahanzi bagaragazaga umurindi muri aya matora, uyu yagize amajwi menshi ariko kuba amajwi ye atahuriye mu cyiciro kimwe biri mu byamukozeho bituma amajwi ye aguma ari iyanga. Social Mula  yatowe mu njyana zinyuranye zirimo Afrobeat na R&B nyamara aho yagombaga kugira amajwi menshi niho yari gutambukira nk'uko byagenze umwaka wabanje ubwo yitabiraga PGGSS7 azamukiye muri R&B kuko ariho yari yagize amajwi menshi n'ubwo nabwo yari yatatanye ariko icyo gihe n'ubundi muri iyi njyana yarushije benshi. Kuri iyi nshuro rero Social Mula ntabwo yongeye guhirwa cyane ko uku gutatana kw’amajwi ye byatumye atabasha gutambuka.

Kutajyamo kwa Bull Dogg nk’izina rikomeye kwatunguranye ariko abanyamakuru ntibatunguwe….

Mu njyana ya Hip Hop mu bagabo hatowe abahanzi babiri bose bashya mu irushanwa rya PGGSS, aba nta bandi ni Khalfan na Jay C batowe bahigitse amazina akomeye nka Ama G The Black ndetse na Bull Dogg banamanyereye iri rushanwa. Ibi bisa n’ibyatunguranye kubona amazina nk’aya atarimo ariko abanyamakuru banyuranye baganiriye na Inyarwanda.com bagiye bagaragaza ko nta kibatunguye kuko aba bahanzi n'ubwo ari bato muri iri rushanwa ariko bijyanye n'uko bakoze usanga bararushije cyane ibikorwa aba b’ibyamamare.

Aha hari n’abatebyaga bavuga bati Khalfan igihe yahereye afasha Bull Dogg ku rubyiniro igihe kirageze ngo Bull Dogg amwishyure. Hano babishingiraga ku kuba Khalfan yaramenyekanye afasha Bull Dogg ku rubyiniro mu bitaramo bya PGGSS akaza kubivamo akiyemeza gukora umuziki we ku giti cye nk’umuhanzi nawe wifuza kubigira umwuga none bikaba birangiye bimuhiriye.

PGGSS8

Abahanzi 10 bazakomeza muri PGGSS8

Abahanzi babashije gukomeza muri iri rushanwa uko ari icumi ni;

1.Jay C

2.Khalfan

3.Bruce Melody

4.Christopher

5.Mico The Best

6.Uncle Austin

7.Just Family

8.Active

9.Queen Cha 

10.Young Grace






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • unknown 6 years ago
    sha nakumiro buravan, yverry, bulldog nikibazo gikomeye Kiri mubatora ariko eap igomba kubikurikira so leta muzashiduka yarihagaritse
  • Big boss 6 years ago
    Ariko nk umuntu uvuga Ngo Bulldog Abashaka kuvuga ko abatoye baba batakurikije amabwiriza y iri rushanwa abanze Y ibaze Inshuro z ingahe amaze kwitabira Iri rushanwa 2.kuva 2017-2018 amaze gukora ibihangano bingahe video zingahe kuburyo wa mugereranya na Khalfan ufite Ibaruwa yakoze na video ndetse Love yakoranye na Marina ,Uko naje ibyo byose ni Ibikorwa
  • Rutikanga6 years ago
    Yverry arambabaje kuba atatowe





Inyarwanda BACKGROUND