Mc Tino ni umwe mu bahanzi bari bagize itsinda rya TBB, kuva iri tsinda ryasenyuka uyu muhanzi yatangiye kwikorana umuziki ku giti cye kuri ubu amaze igihe ashyira hanze indirimbo zinyuranye zirimo n’izo yagiye akorana nabandi bahanzi. Iherutse ni indirimbo Mc Tino aherutse gukorana n’umuhanzi wo muri Jamaica kuri ubu yanatangiye gufatira amash
Usibye iyi ndirimbo ‘My Love’ uyu muhanzi yakoranye na Jovada wo muri Jamaica ndetse akaba ari no kuyitunganyiriza amashusho. Kuri ubu Mc Tino yamaze gushyira hanze ‘Finest Girl’ indirimbo nshya yakoranye na Aime Bluestone. Mc Tino yatanagaje ko agiye kubanza gushyira hanze amashusho y’indirimbo yakoranye na yakoranye n’umunya Jamaica aheruka gukorana nawe akazabona gushyira hanze ay'iyi ndirimbo nshya yashyize hanze.
Mc Tino mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo ye n'umusore wo muri Jamaica
Amashusho y’iyi ndirimbo Mc Tino yakoranye na Javada wo muri Jamaica ariu gutunganywa na Fayzo uyu akaba ariwe wanayafashe, mu gihe indirimbo ye nshya yo ashyize hanze yo yakozwe na Evidecks uyu ukorera muri Touch Record.
UMVA HANO INDIRIMBO ‘FINEST GIRL’ MC TINO YAHURIYEMO NA AIME BLUESTONE
TANGA IGITECYEREZO