RFL
Kigali

Ubwoko bw’impamyabumenyi zitangwa na WDA

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/03/2018 17:48
8


WDA (Workforce Development Authority) ni ikigo gifasha mu myigishirize mu gutanga ubumenyi ngiro no kurushaho gushyigikira ireme ry’imyigishirize. Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa wda.gov.rw hari impamyabumenyi zitandukanye zitangwa bitewe n’amasomo yakurikiwe.



Ese WDA ni Ikigo cy’Uburezi?

Oya, WDA ni ikigo gitanga ibisubizo ku iterambere n’ubumenyi birambye bifasha u Rwanda guhangana n’ibibazo by’ibura ry’ubumenyingiro bikanabafasha guhangana no gutsinda ku isoko ry’umurimo.

Ubwoko bw’impamyabumenyi zitangwa ku mashuri ya TVET

TVET Technical and Vocational Education Training): Muri VTC (Vocational Training Center) hatangwa seritifika mu byiciro bitatu bitandukanye. Hari izitwa TVET Certificate I, TVET Basic Vocational Skills Level na TVET Foundation Level. Izi zose mu kuzitanga biterwa n’ingano y’igihe umunyeshuri yize, ubwoko bw’amasomo yafashe cyangwa amahugurwa yakurikiranye.

Ubwoko bw’impamyabumenyi zitangwa ku mashuri yisumbuye ya Tekinike

Uwize mu mashuri ya Tekinike arangije amashuri makuru ahabwa Certificate III TVET, hari abahabwa Certificate II TVET, hari Certificate I TVET, Basic Vocational Skills Level TVET na Foundation Level byose bitangwa hagendewe ku gihe amasomo yatanzwemo, urwego yatangiwemo ndetse n’ikigero cy’ubumenyi bwatanzwe.

Ubwoko bw’impamyabumenyi zitangwa n’amashuri ya kaminuza azwi nka za Politekinike (Politechnic Level Generic Qualification Title)

Muri politekinike hashobora gutangirwa impamyabumenyi zose zavuzwe haruguru hakiyongeraho diporome isanzwe n’indi yagereranwa n’iy’ikirenga itangwa nyuma yo kurangiza amasomo yose ya tekinike izwi nka Advanced Diploma.

IPRC (Integrated Polytechnic Regional Center) Ni iki?

Ni ihuriro rikuru ritanga ubumenyi ngiro n’amahugurwa muri gahunda yo kuzamura ireme shingiro ry’ubumenyi ngiro butangwa mu nzego zose, kuva muri gahunda z’amahugurwa, iz’amashuri makuru ndetse n’amashuri y’imyuga atandukanye atanga ubwo bumenyi ngiro bakanabitangira impamyabushobozi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bizwinayo Dieudonne5 years ago
    Njye mbona Hagakwiye gufatwa ingamba nibihano kubayobozi bibigo bya WDA Badaha abanyeshuri internship cyangwa ntibayibahe uko bikwiye kuko internship ari ukintu cyingenzi cyane cyane ku wiga ubumenyi ngiro murakoze.
  • Muhanuzi ramu 5 years ago
    Nibyiza ko mwatuzaniye amashuri yubumenyi ngiro kandi koko twarabashimiye cyane ariko imbogamizi dufite twebwe aba technicie akazi katugenewe munganda cyangwa muma campany runaka usanga ataritwe tugakora kandi twarabyize kubera ruswa nikimenyane ugasanza umuntu udafite nishuri narimwe cg se yarize uburezi akabona akazi twebwe twarishuraga minerevali kugirango tumenye ntitukabone mwibaze ahonize nishyuraga ibihu120000 ndashyizemo n,ibikoresho barumuna banjye bakabaho nabi kugirango menye ariko ntagaciro baduha cyane cyane hano mubugarama cimerwa ntiduha imirimo usanga twebwe duturaniye uruganda rwa cimerwa tutibonamo nkurubyiruko rimwe nagiyeyo gusaba na stage barayinyemerera bampa gahunda yigihenzagarukira gukora atiko naraje barampakanora koko dukoriki nkurubyiruko
  • ngabire aline5 years ago
    kureba amanota
  • NDUWAYO Leon pierre5 years ago
    ndashaka kubabaza igihe tuzaboneraho amanotafatizo yabahiswemo kubona inguzanyo kubanyeshuri barangije 2018. ikindi nshaka kubaz ese hakorwa iki kugirango kaminuza ya CAP(carpentry) tuyibone mu Rwanda kuko harabadindira
  • Samuel4 years ago
    Murakoze, nkaba nyeshuri bari muri Leevel 5 birababaje kubona twaba tujyeze mukwezi kwa 5 nta module tuzakoraho mucya leta zirasohoka
  • Nkundanyirazo4 years ago
    Nice progarms
  • Ndatsikira safi2 years ago
    Ngewe nashaka kubaza diploma idahuje amazina nindangamuntu mwadufasha gute muribibi bihe bya covid 19
  • MURERWA Agnes2 years ago
    ndashaka kureba amanota yanjye 2015 muri WDA





Inyarwanda BACKGROUND