Mu Kinyarwanda baravuga ngo urwishe ya nka ruracyayirimo, ibi uyu munsi umuntu yabivugira abahanzi barengeje imyaka 35 hano mu Rwanda bongeye gukumirwa mu irushanwa rya PGGSS8,kuri ubu iri rushanwa rigiye gutangira ndetse ibigo by’itangazamakuru binyuranye bikaba byamaze kugezwaho impapuro byuzuza hatorwa abahanzi.
Usibye iki ariko nanone abahanzi bakiri bashya mu muziki w’u Rwanda bahawe amahirwe kuko umuhanzi uzinjira mu irushanwa uyu mwaka agomba kuba afite indirimbo 3 zakozwe hagati ya 2016 na 2018, muri zo harimo ebyiri zifite amashusho, harimo umwe iri kuri YouTube. Si byinshi byahindutse ugereranyije n'uko batoraga mu myaka yatambutse cyane ko na none hazatorwa ibyiciro bisanzwe uko ari bitanu; Hip Hop, RnB, Afro Beat, amatsinda hamwe n’ icyiciro cy’abagore.
Byitezwe ko iri rushanwa uyu mwaka rizatangira nyuma y’icyunamo ariko abahanzi bazatorwa bazaba bari mu bikorwa binyuranye bifatanya n’abanyarwanda mu bihe igihugu kiba kirimo byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Primus Guma Guma Super Star ni irushanwa rimaze imyaka irindwi aho ryegukanywe bwa mbere na Tom Close (2011), King James (2012), Riderman (2013), Jay Polly (2014), Knowless Butera (2015), Urban Boys (2016) na Dream Boys (2017).
TANGA IGITECYEREZO