RFL
Kigali

Supersexy uvuga ko atazi ShaddyBoo na Kate Bashabe ahamya ko imbuga nkoranyambaga zinjiza amafaranga menshi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/03/2018 15:02
7


Supersexy Nana, ni umwe mu banyarwandakazi bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu buryo budasanzwe, aho ikimero cye n’ibyo akora bituma yigarurira imitima ya benshi by’umwihariko kuri Instagram aho akurikirwa cyane. Si we gusa ariko hari n’abandi bakobwa batandukanye kandi bakurikirwa cyane ariko bamwe Supersexy avuga ko atabazi.



Nana Supersexy ni umunyarwandakazi wubatse uba mu gihugu cya Uganda, azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko Instagram dore ko ari nayo akoresha cyane ndetse akaba anafite ikipe y'abafana bitwa Inyange za Supersexy. Mu cyumweru gishize yari ari mu Rwanda aho yari afite igitaramo muri K Club nyuma yo kubisabwa na benshi mu banyarwanda bitewe n'igitaramo akorera muri Uganda ahazwi nka Atmosphere Lounge Kololo cyitwa 'Girls In The City'.

Nana SuperSexy

Nana SuperSexy afite igitaramo akorera muro Atmosphere Lounge mu mujyi wa Kampala

Mu kiganiro na Isango Star, Supersexy yatangaje ko yatangiye ibijyanye no kwitabira ndetse no gutegura ibitaramo kuva aho Instagram ye yatangiriye gukora. Aragira ati:"Nabitangiye aho Instagram yanjye yatangiye gukora cyane, abantu bagatangira kunshakisha ngira ngo bambonyemo ubushobozi kandi koko narabigaragaje nk'uko mubibona nsigaye mfite ama nights yanjye muri Kampala. Ibyo ni urwego rukomeye rwerekanana y'uko Social Media ikora." Supersexy yivugira ko yazamuwe bikomeye n'aka video yifashe abyina indirimbo ya Bebe Cool ubwo yari ari muri Hong Kong bigatuma amenyekana cyane.

N SuperSexy ni umwe mu bahamya ko Social Media zinjiza amafaranga menshi

Ubwo yabazwaga niba yaba yarigeze guhura na Kate Bashabe cyangwa na ShaddyBoo dore ko nabo ari bamwe mu bakobwa b'abanyarwandakazi bazwi kandi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, Nana SuperSexy yavuze ko uretse no guhura nabo ahubwo ko atabazi. Yagize ati: "Nta n'umwe nzi muri abo ngabo. Nta n'umwe turahura nta n'uwo nzi muri abo bose." Yakomeje kandi asubiza ku kibazo benshi bibaza niba ibyo akora atabona ko bibangamye mu muco nyarwanda, avuga ko Nana Supersexy wo ku mbuga nkoranyambaga atandukanye na Nana wo mu buzima busanzwe kuko atari inshinzi, akaba akunda cyane abantu, umuco ndetse n'igihugu cye.

N'ubwo ShaddyBoo azwi cyane, Nana SuperSexy we ngo ntabwo amuzi

Kate Bashabe umunyamideri uzwi cyane nawe ntabwo SuperSexy amuzi

Agendeye ku byo akora ku mbuga nkoranyambaga kandi, yagize inama agenera bamwe bakora ibyo twakita umwuga umwe nawe abasaba kubikorana ubwenge cyane ko we yubatse nta cyamushuka nk'uko yabyivugiye mu kiganira yagiranye na Isango Star. Yagize ati: "(...)Wenda hari ababikora bakabirenzaho ibindi bintu bitari byiza, bigatuma natwe tugira isura mbi ariko njyewe ikintu nshimira Imana ni uko nabigiyemo mfite Limit (aho ntagomba kurenga) kubera ko ndubatse, hari ibitanshuka. Ariko iyo ugiyeyo uri agakumi buri uguhamagaye ukubwiye ngo Nairobi wacitswe, China wacitswe...bigatuma tunahata ubuzima bwacu cyangwa se ishema..."

ShaddyBoo utazwi na SuperSexy

SuperSexy yakomeje agira inama abakoresha cyane izo mbuga nkoranyambaga. Yagize ati:"...Ndagira ngo mbabwire n'ababikora bambi, mubikorane intego. Wibikora ngo uprofite (wunguke) kuba uri umustar ngo ukore ibyo ushaka...Niba ukoze show bakakwishyura ibihumbi 300 ngo byose uragura Champagne ngo werekane ko wanyweye. Uyu munsi urakodesha ariko ejo uzayabura, gerageza gusavinga wubake akazu kawe, utegure ejo hazaza you never know uwo turi we uyu munsi ntabwo ari we tuzaba turi ejo. Hari abana benshi barimo kuzamuka, hari ibindi bizakundwa kurusha Instagram..."

Kate Bashabe utazwi na N SuperSexy 

Nana Supersexy avuga ko umugabo we ari we mufana wa mbere agira ndetse n'uwo ari we wese wavuga ko atamukunda umugabo we ahita yanga cyane uwo muntu. Ikindi yishimira ni uko Mama we umubyara amwumva cyane akanamwizera nk'uko umugabo we amwizera kuko aba azi neza ko iyo ari ku kintu nta kindi ajyamo atajarajara. Nk'uko Nana SuperSexy abigarukaho, abakoresha imbuga nkoranyambaga yabasabye kuzikoresha neza mu buryo butabatesha agaciro ndetse butanagatesha aho baturuka, niba banazibyaza amafaranga yabasabye ko bamenya kwiteganyiriza bakubaka ejo habo hazaza. 

Nana SuperSexy

Nana SuperSexy ufanwa bikomeye n'umugabo we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dsp6 years ago
    ce sont les oiseaux de meme plumage
  • Gaetan6 years ago
    Ibi birasanzwe buriya nta ndaya ishobora kwemera ko izi indi kuko ziba zipingana umwe yumva undi atamutwara aba client. Unyumve neza ntanumwe nise indaya ahubwo ni urugero ntanze nashoboraga kuvuga umukanishi. Kurinjye bose ni abanyamwuga umwe baba bapingana rero umwe akumva undi atamuca ho.
  • Bruce6 years ago
    Sha bosenibamwe ...ariko nuwarya imbwa yarya inzungu.....ese ubwo uziko habayeho..koza ayo mafoto mwerekana kuri Instagram...ntanuwakuntweraho amazi! Narakubonye ndumirwa.. mukorogo..yanze kugufata...intok ...nibirenge...wagirango...gusa komeza wishakishirize ..wenda wazabona utwo kugusajisha neza!!
  • Bby6 years ago
    Ako abakobwa bubu barangiritse kweli guhora ubyina ibintu bitakubahisha tu es stupide vrmnt,,,, ntabwenge burimo kdi urina cheap cyane nta business mbonye aho kbsaa!!! Urinjijiii ikabije rwose
  • y6 years ago
    uwo mugore nindaya itagira limit ahubwo kuvuga ngo afite umugabo yewe saho babuze nuwuhe muco ugira wowe warumumansuzi ushima imana ibigukuramo uba ruharwa so wivuga ngo shadyboo na Kate ntubazi Kate simugenzi wawe wowe na shadyboo muri mugatebo kamwe wowe ereka is I ubwambure bwawe ubundi tukumenye naho Kate arikwiza knd agakundwa
  • Umunyarwanda6 years ago
    Sha shaddy boo baragucyuriye ko ntakindi utahira uretse champagne hita umenya ubwenge rero
  • 6 years ago
    uyu ndamwibuka za munyonyo naza saxy bar uwataha nyuma niwe wamucyuraga none arimo kwigereranya na Bashabe azaze arebe ibikorwa bye maze nawe usibye iriya nnyo yirirwa yerekana cyakoza shadbwa we baranganya agaciro





Inyarwanda BACKGROUND