Supersexy Nana, ni umwe mu banyarwandakazi bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu buryo budasanzwe, aho ikimero cye n’ibyo akora bituma yigarurira imitima ya benshi by’umwihariko kuri Instagram aho akurikirwa cyane. Si we gusa ariko hari n’abandi bakobwa batandukanye kandi bakurikirwa cyane ariko bamwe Supersexy avuga ko atabazi.
Nana Supersexy ni umunyarwandakazi wubatse uba mu gihugu cya Uganda, azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko Instagram dore ko ari nayo akoresha cyane ndetse akaba anafite ikipe y'abafana bitwa Inyange za Supersexy. Mu cyumweru gishize yari ari mu Rwanda aho yari afite igitaramo muri K Club nyuma yo kubisabwa na benshi mu banyarwanda bitewe n'igitaramo akorera muri Uganda ahazwi nka Atmosphere Lounge Kololo cyitwa 'Girls In The City'.
Nana SuperSexy afite igitaramo akorera muro Atmosphere Lounge mu mujyi wa Kampala
Mu kiganiro na Isango Star, Supersexy yatangaje ko yatangiye ibijyanye no kwitabira ndetse no gutegura ibitaramo kuva aho Instagram ye yatangiriye gukora. Aragira ati:"Nabitangiye aho Instagram yanjye yatangiye gukora cyane, abantu bagatangira kunshakisha ngira ngo bambonyemo ubushobozi kandi koko narabigaragaje nk'uko mubibona nsigaye mfite ama nights yanjye muri Kampala. Ibyo ni urwego rukomeye rwerekanana y'uko Social Media ikora." Supersexy yivugira ko yazamuwe bikomeye n'aka video yifashe abyina indirimbo ya Bebe Cool ubwo yari ari muri Hong Kong bigatuma amenyekana cyane.
N SuperSexy ni umwe mu bahamya ko Social Media zinjiza amafaranga menshi
Ubwo yabazwaga niba yaba yarigeze guhura na Kate Bashabe cyangwa na ShaddyBoo dore ko nabo ari bamwe mu bakobwa b'abanyarwandakazi bazwi kandi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, Nana SuperSexy yavuze ko uretse no guhura nabo ahubwo ko atabazi. Yagize ati: "Nta n'umwe nzi muri abo ngabo. Nta n'umwe turahura nta n'uwo nzi muri abo bose." Yakomeje kandi asubiza ku kibazo benshi bibaza niba ibyo akora atabona ko bibangamye mu muco nyarwanda, avuga ko Nana Supersexy wo ku mbuga nkoranyambaga atandukanye na Nana wo mu buzima busanzwe kuko atari inshinzi, akaba akunda cyane abantu, umuco ndetse n'igihugu cye.
N'ubwo ShaddyBoo azwi cyane, Nana SuperSexy we ngo ntabwo amuzi
Kate Bashabe umunyamideri uzwi cyane nawe ntabwo SuperSexy amuzi
Agendeye ku byo akora ku mbuga nkoranyambaga kandi, yagize inama agenera bamwe bakora ibyo twakita umwuga umwe nawe abasaba kubikorana ubwenge cyane ko we yubatse nta cyamushuka nk'uko yabyivugiye mu kiganira yagiranye na Isango Star. Yagize ati: "(...)Wenda hari ababikora bakabirenzaho ibindi bintu bitari byiza, bigatuma natwe tugira isura mbi ariko njyewe ikintu nshimira Imana ni uko nabigiyemo mfite Limit (aho ntagomba kurenga) kubera ko ndubatse, hari ibitanshuka. Ariko iyo ugiyeyo uri agakumi buri uguhamagaye ukubwiye ngo Nairobi wacitswe, China wacitswe...bigatuma tunahata ubuzima bwacu cyangwa se ishema..."
ShaddyBoo utazwi na SuperSexy
SuperSexy yakomeje agira inama abakoresha cyane izo mbuga nkoranyambaga. Yagize ati:"...Ndagira ngo mbabwire n'ababikora bambi, mubikorane intego. Wibikora ngo uprofite (wunguke) kuba uri umustar ngo ukore ibyo ushaka...Niba ukoze show bakakwishyura ibihumbi 300 ngo byose uragura Champagne ngo werekane ko wanyweye. Uyu munsi urakodesha ariko ejo uzayabura, gerageza gusavinga wubake akazu kawe, utegure ejo hazaza you never know uwo turi we uyu munsi ntabwo ari we tuzaba turi ejo. Hari abana benshi barimo kuzamuka, hari ibindi bizakundwa kurusha Instagram..."
Kate Bashabe utazwi na N SuperSexy
Nana Supersexy avuga ko umugabo we ari we mufana wa mbere agira ndetse n'uwo ari we wese wavuga ko atamukunda umugabo we ahita yanga cyane uwo muntu. Ikindi yishimira ni uko Mama we umubyara amwumva cyane akanamwizera nk'uko umugabo we amwizera kuko aba azi neza ko iyo ari ku kintu nta kindi ajyamo atajarajara. Nk'uko Nana SuperSexy abigarukaho, abakoresha imbuga nkoranyambaga yabasabye kuzikoresha neza mu buryo butabatesha agaciro ndetse butanagatesha aho baturuka, niba banazibyaza amafaranga yabasabye ko bamenya kwiteganyiriza bakubaka ejo habo hazaza.
Nana SuperSexy ufanwa bikomeye n'umugabo we
TANGA IGITECYEREZO