Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Werurwe 2018 ni bwo ikipe ya FC Musanze yatsindwaga na AS Kigali ibitego 4-3 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona. Mbusa Kombi Billy uri gutoza Musanze FC yavuze ko iyo mu izamu agiramo Mazimpaka Andre yari gutsinda AS Kigali ibitego 3-2.
Mazimpaka Andre umunyezamu wa mbere muri FC Musanze afite ikibazo cy’imvune ku kaboko kuko yavunitse bakina na Miroplast FC, ibi byatumye mu izamu hajyamo Ndayisaba Olivier umuvandimwe wa Mico Justin ukinira Police FC. Ndayisaba yagiye atsindwa ibitego bivuye mu kuba ahagaze nabi ndetse nk’igitego cya kane cya AS Kigali bamuteye umupira utaremereye awufata adashyizemo umwete uramucika bityo Ndarusanze Jea Claude ahita awuganisha mu izamu.
Nyuma y’umukino, Mbusa Kombi Billy wabaye umukinnyi ukomeye muri Rayon Sports yagize ati:”Kubura Andre (Mazimpaka) byo ni ikibazo gikomeye, ni icyuho. Kuko iyo tuza kuba dufite Andre twagombaga gutsinda ibitego 3-2. Ariko nta kundi nawe (Ndayisaba Olivier) yagombaga kwigaragaza kuri uyu mukino, ni wo mukino umukinnyi mwiza agomba kwigaragazamo, yerekanye ….Sinzi niba ari ubunararibonye bucye, sinzi niba ari ubwana simbizi ariko kubura Andre byo byabaye ikibazo”.
Muri iki kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bari kuri sitade ya Kigali, Mbusa Kombo yavuze ko kuba baratakaje Niyonkuru Ramadhan bita Boateng mu minota itatu ya mbere ari ibintu byamubabaje kuko ngo uyu musore yabahishe ko afite imvune bituma abicira imibare mu gusimbuza.
“Ramadhan (Niyonkuru) kumutakaza byo nabyo byatugizeho ingaruka. Ashobora kuba yari afite ikibazo akagihisha, hariya yambabaje cyane, yagombaga kuvuga ikibazo afite ku kaguru kuko kuva ku mukino wa Marines FC yari afite ikibazo noneho mbere y’umukino ndamubaza ambwira ko ameze neza kandi abizi ko atameze neza. Mu mayeri y’umukino asa naho yambabaje”.
Ku munota wa 3' ni bwo Niyonkuru Ramadhan yahise yicara hasi
Abaganga ba FC Musanze bahise batabara
Bamusohora hanze
Mbusa Kombi Billy ntabwo yishimiye umusaruro wa Ndayisaba Olivier
Mbusa Kombo mu buryo ikipe ya FC Musanze yitwaye muri rusange, Mbusa Kombo Billy avuga ko abakinnyi batamwumvishe neza ku mabwiriza yari yabahaye kuko ngo mu rwambariro yari yababwiye ko batagomba kwemera abakinnyi ba AS Kigali kuba babareka bagatera amashoti agana mu izamu, ibi ngo baje kubyibagirwa bituma binjizwa ibitego bidasobanutse. AS Kigali FC yatsindiwe na Ndahinduka Michel Bugesera (22’), Ntamuhanga Thumaine Tity (24’), Ngama Emmanuel (35’) na Ndarusanze Jean Claude (52’). Ndarusanze Jean Claude ubu ayoboye abandi bataha izamu n’ibitego birindwi (7). Songa Isaie wa Police FC afite ibitego bitandatu (6).
Ibitego bya FC Musanze byatsinzwe na Imurora Japhet n’umutwe ku munota wa 33’, Mudeyi Suleiman (38’) na Bokota Labama (49’). Ikipe ya FC Musanze yarangije imikino ibanza ku mwanya 10 n’amanota 17 mu mikino 15. Nta gitego ibazwa nta n’icyo izigamye kuko yinjije ibitego 10 ininjizwa 10. Yatsinze imikino ine (4), itsindwa itandatu (6) inganya itanu (5).
Niyonkuru Ramadhan yagize ikibazo ku kirenge
Mbusa Kombo Billy avuga ko Niyonkuru Ramadhan yakoze amakosa yo guhisha uburwayi
Ku munota wa 22' nibwo AS Kigali yatangiye kwishimira ibitego
Maombi Jean Pierre ukina hagati muri Kiyovu Sport yari yaje kureba FC Musanze yahozemo
Abatoza ba FC Musanze bagira inama Ndahayo Valerie wabakiniye neza hagati
Umukino utaragize ikibazo cyaba cyaravuye ku basifuzi
Munyakazi Yussuf Rule (iburyo) yagiye mu kibuga ku munota wa kane (4')
Isabelle Nyaminani umutegarugoli rukumbi ufata amashusho kuri Azam TV Rwanda
Kanamugire Moses yagiye mu kibuga asimbuye Hakizimana Francois
Uva ibumoso: Munyakazi Yussuf Rule, Majyambere Alype na Kanamugire Moses bajya ku ntebe y'abasimbura
Mazimpaka Andre usanzwe ari umunyezamu wa mbere afite ikibazo cy'imvune
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO