RFL
Kigali

The Ben agiye kuza muri Afurika mu biganiro byo gusinyana amasezerano na kimwe mu binyobwa byamamazwa n’ibyamamare ku Isi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/03/2018 12:28
5


Mugisha Benjamin cyangwa se The Ben nkuko izina rye rya muzika ryamamaye kuri ubu agiye kugaruka mu Rwanda ariko ataje kuhakora igitaramo cyangwa se ngo ahaze mu by’ukuri ariho aje ahubwo ni muri gahunda z’ubucuruzi azaba ajemo muri Afurika icyakora akazabasha no kunyura mu Rwanda akaramutsa umuryango we mbere yuko azaba asubira muri Amerika.



The Ben ukunzwe n'abatari bake mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Werurwe 2018 abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati”Africa I’m coming thru soon”. Nyuma yo gutangaza aya magambo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuje kumenya mu by’ukuri ibyo The Ben agiye kuzamo muri Afurika ndetse n’igihugu nyiri izina. Twaje kumenya ko uyu muhanzi azaba aje muri Kenya muri gahunda z’ubucuruzi.

the benThe Ben yatangaje ko agiye kuza muri Afurika

Amakuru twabashije kubona ni uko The Ben agomba kuba ari muri Kenya muri uku kwezi kwa Werurwe 2018 aho agomba kugirana ibiganiro n’abashoramari bamutumiye ndetse akazaba aganira n’imwe mu makompanyi akomeye ku Isi ifite ikinyobwa cya Belaire aho bari kuvugana uko yayamamariza mu Rwanda nk’umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakunzwe hano imbere mu gihugu ndetse no mu banyarwanda baba hanze y’u Rwanda.

Nyuma y’ibiganiro bikomeje hagati y’impande zombi The Ben ngo agomba guhurira muri Kenya n'abashoramari akaba ari naho yasinyira amasezerano bigenze neza bityo akiyongera ku bindi byamamare ku isi bikorana n’iyi kompanyi barimo Rick Ross n'abandi bahanzi barimo Diamond hano mu karere usanzwe ukorana nabo mu buryo buzwi.

the benThe Ben umuhanzi w'umunyarwanda ushobora kuba agiye kwamamaza ikinyobwa cyamamazwa n'ibindi byamamare ku Isi

Usibye kuba uyu muhanzi azajya muri Kenya ariko kandi ngo azaboneraho kuza mu Rwanda aho byitezwe ko azasura umuryango we ndetse akaramutsa inshuti n’abavandimwe. The Ben yabajijwe niba aya makuru ava imbere mu nshuti ze za hafi ari impamo maze The Ben yemerera Inyarwanda.com ko afite gahunda yo kuza muri Afurika ariko yirinda gutinda ku byo azaba aje gukora dore ko ubusanzwe atifuza ko byajya hanze mbere cyane ko byari byagizwe ibanga.

Icyakora ku byo kuza mu Rwanda The Ben yagize ati”Urumva nje hafi y’iwacu sinanyura ku rugo ntaramukije ababyeyi inshuti n’abavandimwe gusa ndacyareba uko byakorwa neza cyane ko hari izindi gahunda nzaba njemo muri Afurika muzagenda mumenya mu minsi iri imbere.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kiki6 years ago
    Ntubonako yaretse mukorogo muge mwumva inama zabafana . Icyo kiraka iyo bakihera Kate BASHABE cg SHADDYBOO nibwo iyo nzoga yari guhita yamamara . Naho murwanda wapi pe ntagikundiro namba cyokoze kereka ariaya mafoto asohora niyo atuma tumureba .
  • Fily6 years ago
    Congratulations the best Rwandan singer alive
  • Vuningoma G6 years ago
    The Ben is international east Africa izi the ben kurusha umuhanzi wese hano ikigali naho wewe wiyita Kiki nubwo uzwi bwose ndagira nkwibutse ko icyo utabonye kuri de ben wari umukeneyeho uzakiririra imyaka mpaka uvuye munda y’isi
  • Olivier6 years ago
    Amamara muhunguwacu imana ikomezekukurinda igsragaze ukorane indirimbon'ibyamamarekwisi utwerekeko ushoboyekoko apana kutwereka kowabonye ibiryo duhe umuzikinyawo indirimbonshya.
  • Joy6 years ago
    Ariko Kiki Wagiye Ureka Jaruz. Niba Udakunz'umuntu Wibwira Ko Abamukunda Aribake The Ben You Welcame Africa We Love U





Inyarwanda BACKGROUND