Mugisha Benjamin cyangwa se The Ben nkuko izina rye rya muzika ryamamaye kuri ubu agiye kugaruka mu Rwanda ariko ataje kuhakora igitaramo cyangwa se ngo ahaze mu by’ukuri ariho aje ahubwo ni muri gahunda z’ubucuruzi azaba ajemo muri Afurika icyakora akazabasha no kunyura mu Rwanda akaramutsa umuryango we mbere yuko azaba asubira muri Amerika.
The Ben ukunzwe n'abatari bake mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Werurwe 2018 abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati”Africa I’m coming thru soon”. Nyuma yo gutangaza aya magambo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuje kumenya mu by’ukuri ibyo The Ben agiye kuzamo muri Afurika ndetse n’igihugu nyiri izina. Twaje kumenya ko uyu muhanzi azaba aje muri Kenya muri gahunda z’ubucuruzi.
The Ben yatangaje ko agiye kuza muri Afurika
Amakuru twabashije kubona ni uko The Ben agomba kuba ari muri Kenya muri uku kwezi kwa Werurwe 2018 aho agomba kugirana ibiganiro n’abashoramari bamutumiye ndetse akazaba aganira n’imwe mu makompanyi akomeye ku Isi ifite ikinyobwa cya Belaire aho bari kuvugana uko yayamamariza mu Rwanda nk’umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakunzwe hano imbere mu gihugu ndetse no mu banyarwanda baba hanze y’u Rwanda.
Nyuma y’ibiganiro bikomeje hagati y’impande zombi The Ben ngo agomba guhurira muri Kenya n'abashoramari akaba ari naho yasinyira amasezerano bigenze neza bityo akiyongera ku bindi byamamare ku isi bikorana n’iyi kompanyi barimo Rick Ross n'abandi bahanzi barimo Diamond hano mu karere usanzwe ukorana nabo mu buryo buzwi.
The Ben umuhanzi w'umunyarwanda ushobora kuba agiye kwamamaza ikinyobwa cyamamazwa n'ibindi byamamare ku Isi
Usibye kuba uyu muhanzi azajya muri Kenya ariko kandi ngo azaboneraho kuza mu Rwanda aho byitezwe ko azasura umuryango we ndetse akaramutsa inshuti n’abavandimwe. The Ben yabajijwe niba aya makuru ava imbere mu nshuti ze za hafi ari impamo maze The Ben yemerera Inyarwanda.com ko afite gahunda yo kuza muri Afurika ariko yirinda gutinda ku byo azaba aje gukora dore ko ubusanzwe atifuza ko byajya hanze mbere cyane ko byari byagizwe ibanga.
Icyakora ku byo kuza mu Rwanda The Ben yagize ati”Urumva nje hafi y’iwacu sinanyura ku rugo ntaramukije ababyeyi inshuti n’abavandimwe gusa ndacyareba uko byakorwa neza cyane ko hari izindi gahunda nzaba njemo muri Afurika muzagenda mumenya mu minsi iri imbere.”
TANGA IGITECYEREZO