Sat B ni umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cy’Uburundi, uyu wanabaye mu Rwanda mu gihe gito gishize magingo aya yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire hagati ye na kompanyi ikomeye mu gihugu cy’Uburundi mu bijyanye n’itumanaho aho agiye kuyibera Amabasaderi mu gihe cy’umwaka wose.
Sat B ni umuhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo zinyuranye yagiye akorwa zikamamara mu gihugu cy’Uburundi, aha ingero ni indirimbo ze nka; Satura amabafule, Too Much, Feel in love n’izindi nyinshi uyu musore kuri ubu uri mu baharawe i Burundi yagiye akora zigakundwa cyane mu gihugu cy’Uburundi. Kuba agezweho ari umwe mu baharawe i Burundi byatumye yegerwa n’ubuyobozi bwa Smart nka kompanyi ikomeye mu bijyanye n’itumanaho bagirana amasezerano y’imikoranire.
SAT B n'umuyobozi w'iyi kompanyi ubwo basinyaga amasezerano
Sat B na Smart kompanyi y’itumanaho i Burundi basinyanye amasezerano y’umwaka wose uyu muhanzi ari ambasaderi wabo nk’icyamamare cyamamaza iyi sosiyete mu bikorwa bye bya buri munsi. Uyu muhanzi washimishijwe bikomeye n’amasezerano yahawe n’iyi kompanyi yatangarije Inyarwanda.com ko yishimiye kuba umwe mu bahanzi batangiye gukorana na kompanyi zikomeye mu Burundi cyane ko atari ibintu byari bisanzwe bityo ngo ni iby’agaciro kuba yagiriwe iki cyizere.
Impande zombi zamaze kumvikana ku masezerano
Sat B ni umwe mu bahanzi bo mu Burundi bakoreye umuziki mu Rwanda cyane ko igihe umutekano wari muke mu Burundi uyu muhanzi yaje mu Rwanda ahoy amaze igihe kirenga umwaka yitegereza uko guhiganwa guhagaze mu bahanzi bo mu Rwanda maze ubu bukana uyu musore abugejeje mu Burundi bimworohera guhita afata umwanya mu bahanzi bakomeye iki gihugu gifite.
TANGA IGITECYEREZO