RFL
Kigali

Akari ku mitima y'abahanzi bakomeye muri Gospel nyuma yo kuba Sinach agiye kuza i Kigali mu gitaramo cya Patient

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/03/2018 20:48
0


Osinachi Kalu Joseph uzwi cyane nka Sinach mu muziki agiye kuza mu Rwanda mu gitaramo yatumiwemo na Patient Bizimana kizaba kuri Pasika tariki 1 Mata 2018. Inyarwanda.com tugiye kubagezaho akari ku mitima y'abahanzi nyarwanda bakomeye mu muziki wa Gospel.



Sinach ni umuhanzi umaze gutwara ibihembo byinshi cyane mu muziki wa Gospel. Afatwa nk'umwamikazi wa Gospel muri Afrika. Indirimbo amaze gukora zamamaye ku isi harimo; 'WayMaker' imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zisaga miliyoni 46, 'I Know Who I Am' imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni 32, 'Great Are you Lord', 'Rejoice','He did it Again', 'Precious Jesus', 'The Name of Jesus', 'This Is my Season', 'Awesome God', 'For This', 'I stand Amazed', 'Simply Devoted', 'Jesus is Alive' n'izindi. Patient Bizimana watumiye Sinach, ni umuhanzi nyarwanda uzwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Menye neza, Ubwo buntu, Iyo neza, Ikime cy'igitondo, Ndanyuzwe, Amagambo yanjye n'izindi.

Image result for Sinach artist news

Sinach ategerejwe na benshi i Kigali kuri Pasika

Sinach aherutse kwemeza ko yiteguye kuza mu Rwanda mu gitaramo yatumiwemo na Patient Bizimana kizaba kuri Pasika tariki 1 Mata 2018. Sinach azaza mu Rwanda azanye n'itsinda ry'abantu 13 nkuko Patient Bizimana aherutse kubitangariza abanyamakuru. Kuba Sinach ari umwe mu bahanzi bakomeye ndetse bakunzwe cyane muri Afrika no ku isi, ndetse akaba ari ubwa mbere azaba ageze mu Rwanda ukongeraho no kuba indirimbo zikoreshwa hirya no hino mu Rwanda yaba mu nsengero ndetse no mu tubari, Inyarwanda.com twifuje kumenya impumeko y'abahanzi ba Gospel bakomeye hano mu Rwanda, tubabaza uko biteguye kwakira umuhanzikazi w'icyamamare Sinach. Benshi mu bo twaganiriye bavuze ko ari umugisha ukomeye u Rwanda rubonye kuba Sinach azataramira abanyarwanda kuri Pasika umunsi ukomeye ku bakristo.

Sinach yemeje ko azaza mu Rwanda mu gitaramo yatumiwemo na Patient Bizimana, amakuru yose kuri iki gitaramo

Patient na Bubu ubwo batangazaga amakuru menshi kuri iki gitaramo

Easter Celebration Concert 2018 yatumiwemo Sinach ni igitaramo cyateguwe na Patient Bizimaba ku bufatanye na EAP (East African Promoters) iyoborwa na Bubu umaze imyaka myinshi afasha Patient Bizimanan mu bitaramo bye. Kwinjira muri iki gitaramo bikubiye mu buryo 2:Kugura itike mbere no ku munsi w’igitaramo. Abazagura mbere bazishyura 3000 FRW, 10.000 FRW na 200.000 ku bantu 8 bari ku meza. Ku munsi w’igitaramo, itike ya 3000 izagurishwa 5000 FRW, iya 10.000 FRW izaba igura 15.000 FRW naho iy’abantu 8 bazaba bari hamwe ku meza ntabwo izagurishwa ku munsi w’igitaramo. Igitaramo kizabera muri ‘Parking ya Stade Amahoro’. Imiryango izakingurwa saa cyenda z’amanywa.

UMVA HANO 'IKIMENYETSO' INDIRIMBO NSHYA YA PATIENT BIZIMANA

Inyarwanda.com twaganiriye n'abahanzi bakomeye muri Gospel ari nabo twibanzeho cyane, tunaganira na barumuna babo bafite impano mu majwi no mu miririmbire, ibintu byerekana ko bafite ejo heza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Mu bo twaganiriye, benshi bashimiye cyane Patient kuba yaratumiye Sinach, gusa hari abamusabye ko bibaye byiza yajya akorana indirimbo n'aba bahanzi b'ibyamamare aba yatumiye. Abandi basabye abahanzi bazafatanya na Patient kuzagerageza kwitwara neza kuri stage kugira ngo u Rwanda ruhakure amanota meza. Bahamagariye abantu kutazacikanwa n'iki gitaramo kuko kuhabura ari ukunyagwa zigahera.

Image result for Umuhanzi Patient Bizimana pasika

Buri mwaka kuri Pasika Patient Bizimana akora igitaramo gikomeye

Abahanzi hafi 20 twaganiriye nabo ni: Aline Gahongayire ukunzwe kuri ubu mu ndirimbo; Warampishe, Iyabivuze, Ni yo yabikoze n'izindi, Olivier Kavutse (uri kubarizwa muri Canada) ubarizwa mu itsinda rya Beauty For Ashes rikunzwe kuri ubu mu ndirimbo 'Yesu ni sawa', Israel Mbonyi ukunzwe mu ndirimbo; Intashyo, Hari ubuzima, Sinzibagirwa, Number One n'izindi, Chance Mbanza umwe mu bayobozi ba Alarm Ministries, Nelson Mucyo waririmbye 'Iriba' ndetse akaba n'umwanditsi ukomeye w'indiririmbo za Gospel, Tonzi waririmbye 'Humura', Dominic Ashimwe wamamaye mu ndirimbo 'Ari kumwe natwe' , 'Nemerewe' n'izindi, Diana Kamugisha uzwi cyane mu ndirimbo 'Haguruka', Dina Uwera waririmbye 'Nshuti', Eddy Kamoso wamamaye mu ndirimbo 'Nduburira', 'Raha' yakoranye na Esther Wahome, Gaby Kamanzi wamamaye mu ndirimbo 'Amahoro' n'izindi;

Rev Baho Isaie uzwi mu ndirimbo 'Ni nde uhwanye nawe', 'Baho', 'Igwe' n'izindi, Aime Uwimana waririmbye 'Ninjiye ahera', 'Urakwiriye gushimwa' n'izindi nyinshi zo kuramya Imana, Bright Patrick uri kubarizwa muri Canada akaba ari umusore watangije injyana ya Hiphop mu muziki wa Gospel uzwi mu ndirimbo; Umucunguzi, Ndiho, ID yakoranye na Gaby Kamanzi n'izindi, Liliane Kabaganza wari mu b'imbere cyane muri Rehoboth Ministries ubu akaba akunzwe mu ndirimbo ze bwite; Ejo ni heza, Abiringiye Uwiteka, Imvura y'amahindu n'izindi. Twaganiriye kandi n'abahanzi babatu bazamutse neza mu muziki wa Gospel, abo ni: Nina Precious Mugwiza kuri ubu uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba azwi mu ndirimbo 'Ndi uwawe', Annette Murava uzwi mu ndirimbo 'Imboni' uyu akaba ari mu b'imbere muri korali Injiri Bora, Papy Clever uzwi mu ndirimbo; Narakwiboneye, Uburyohe na Utwumvire yakoranye na Patient Bizimana.

Aline Gahongayire asanga kuza kwa Sinach ari igisobanuro cy'umugisha

Image result for Aline Gahongayire inyarwanda amakuru

Aline Gahongayire: "Ndamukunda ni umugore w'Ijambo ry'ubuhanuzi. Yubaka imitima ya benshi nanjye ndimo, nejejwe n'urugendo agiye kugirira iwacu (mu Rwanda). Nabyakiriye neza ni umugisha ku muziki nyarwanda, ni igisobanuro cy'umugisha. Icyo nasaba abantu ni ukwitabira bakazaza guhabwa umugisha n'ibirenge bizanye inkuru nziza. Be blessed."

Kavutse Olivier wo muri Beauty For Ashes avuga ko Patient na EAP bakoze ikintu kiza cyane

Image result for Kavutse Olivier inyarwanda amakuru

Kavutse Olivier: "Sinach ndamukunda cyane. Ikintu cya mbere mukundira ni ukuntu aririmba indirimbo nziza kandi sizizwe kandi akaba ariwe muhanzi wa mbere muri Afrika waririmbye indirimbo zikarenga Afrika zikajyera no muri za Amerika n'uburayi naho bakaba baririmba indirimbo ze. Ni ishema rikomeye kuri twese abahanzi b'abanyafurika! Kuba agiye kuza mu Rwanda nabyo ndabishimira Imana cyane kandi nshimira n'abamutumiye kuko iyo abahanzi bakomeye nka bariya baje mu Rwanda biba bitanga message (ubutumwa) no ku bandi ko inzira ari nyabagendwa mu Rwanda.

Ku muziki wa gospel bisobanuye iterambere rwose kuko nta muntu ku giti cye wakwijajara umuhanzi nk'uriya. Ubwo rero birumvikana ko harimo abaterankunga bakomeye, ibyo rero ni ryo terambere ry'umuziki, iyo abaterankunga bajemo. Nasoza mbwira abantu ngo ahasigaye ni ahabo. Patient na EAP bakoze ikintu kiza cyane kutuzanira umuhanzi ukomeye kuriya, ubwo abantu rero nabo nibaze bashyigikire."

Gaby Kamanzi yizeye ko abantu bazafashwa cyane mu buryo bw'Umwuka ndetse abahanzi bakigira byinshi kuri Sinach

Gaby Kamanzi: "Mbere na mbere turashima Imana kugira ngo na Patient anamutekereze (Sinach) mbere na mbere ni Imana. Turashimira cyane Imana kuko uriya mudamu (Sinach) yatubereye umugisha mu ndirimbo ze cyane cyane iyo twese tuzi ivuga ngo 'I know who I am', ni amagambo meza kandi yubaka umukristo mu by’ukuri umukristo akumva arakomeye akumva azi uwo ari we. Ni indirimbo yibutsa umukristo uwo ari we, hari igihe abakristo dukunda kubyibagirwa, ugasanga hari ukuntu bigenze ntiwibuke uwo uri we cyangwa ntunabyiteho.(...) Turuzuye muri Yesu, rero iyo ndirimbo ihora ibikwibutsa n’amavuta ari kuri iyo ndiirmbo n’ijwi ryiza n’umuziki mwiza, ibyo byose bituma umuntu asubira ku Mana akongera akanezerwa. Turashimira Imana ko yemeye ko uriya mukozi w’Imana akandagiza ibirenge bye mu Rwamda, icya kabiri tukanashimira Patient ko yamutekereje ni ukuri ni ishimwe sinzi ukuntu nabivuga, turishimye cyaneeee kandi Patient Imana imuhe umugisha hamwe na kompanyi iri kumutegurira igitaramo."

Gaby Kamanzi

Gaby Kamanzi arakomeza agira ati: "Uzi ko Sinach agira gahunda nyinshi, noneho kugira ngo aboneke ni uko hari abantu bategura neza kuko abantu nka bariya tuzi ko kugira ngo baze mu gihugu, yego bashobora kubyifuza ariko hari ibyuma baba bashaka, hari ukuntu baba bashaka ko ibintu biba biteguwe bitewe na quality ya muzika yabo ntabwo ushobora kubajyana aho ubonye cyangwa ukabatwara uko ushaka, hari amategeko baba bafite kugira ngo umuziki wabo ugende neza, rero kabisa turashimira abantu bari gutegurira Patient iki gitaramo. Patient nta byuma afite ariko abantu bari kumutegurira (EAP) ni bo bafite ubwo bushobozi, rero Imana ibahe imigisha myinshi cyane kuko nabo bari gushyigikira iki gikorwa. Narishimye cyane ko Sinach agiye kuza mu Rwanda kuko tugiye kumwigiraho. Mbere na mbere azadufasha kujya mu Mwuka, azadufasha kuramya Imana, tuzafashwa n’indirimbo ze zindi wenda tutazi, tuzagira ibihe byiza byo kuramya no guhembuka ariko icya kabiri tuzamwigiraho byinshi twebwe nk’abahanzi kuko abantu bageze kuri ruriya rwego hari ibintu byinshi baba bafite biturenzeho. Turishimiye ko tuzamwigiraho kandi ko tuzafashwa kubw’icyubahiro cy’Imana. Yesu ni mwiza ni we ubikora."

Israel Mbonyi asanga kuza kwa Sinach ari umunezero udasanzwe ndetse akaba ari umugisha ku Rwanda

Image result for Israel Mbonyi inyarwanda amakuru

Israel Mbonyi: "Sinach nkunda indirimbo ze cyanee pe, ni umuramyi wuzuye Umwuka w’Imana kandi ibimuvamo bihesha umugisha Isi yose. Kuza kwa Sinach mu Rwanda ni umunezero udasanzwe kuri njyewe, kandi ni umugisha ku Rwanda rwacu kwakira umukozi w’Imana nk'uriya. By’umwihariko ku muziki nyarwanda wa Gospel ni ishema rikomeye kandi ni iteka rinini Imana iduteye. Nshimira cyane na Patient wemeye gukoreshwa n'Imana akaba agiye kutuzanira umugisha nk'uriya kuri iyi Pasika. Icyo nabwira abantu ni uko badakwiriye kubura muri iki gitaramo kuko ndabona kizaba cyuzuyemo imbaraga zidasanzwe kabisa."

Mbanza Chance wo muri Alarm Ministries yagize icyo asaba abahanzi bose yitsa cyane ku bazaririmba muri iki gitaramo

Image result for Chance na Ben inyarwanda amakuru

Mbanza Chance:"Sinach ni umuhanzi nkunda cyane, kandi mukundira ubuhanga bwe, content y'indirimbo ze, ndetse n'uburyo mbona ari passionate and anointed one (aritanga kandi afite amavuta y'Imana). Kuba tugiye kumwakira mu Rwanda personally (ku giti cyanjye) biranshimishije cyane. Ibi birasobanura ko umuziki nyarwanda wa Gospel umaze gufata indi ntera kubera izo collabo z'abahanzi bakomeye turimo gukora. Nasabaga abantu especially abahanzi ba Gospel bifuza ubwenge cyangwa kumenya byinshi ngo bazitabire iki gitaramo nizera ko kizaba gikomeye. Icya kabiri ndasaba abazagirirwa amahirwe yo gu performinga kuri uwo munsi ko babitegura neza kugira ngo ntihazagaragare itandukaniro rinini ryatuma batunyuzamo ijisho."

Nelson Mucyo asanga kuza kwa Sinach ari ugushimangira izamuka rya Gospel yo mu Rwanda

Nelson Mucyo

Nelson Mucyo: "Kuza kwe mu Rwanda ni ikintu kiri tres positive (ni ikintu kiza cyane), ni intera nziza kuri Gospel nyarwanda cyane cyane ku bakunzi b'indirimbo za Gospel ariko na none ni ugushimangira izamuka rya Gospel yacu muri rusange, ni ukuvuga niba atumiwe na bagenzi be kuri uyu musozi w'u Rwanda nawe bizagera igihe atumire Patient cyangwa abandi. Nari nkumbuye umutima uramya wa Patient Bizimana. Ikintu cyanejeje cyane kurushaho ni ukuzongera kubona bagenzi banjye nkunda kandi nubaha kuri stage nka Aime Uwimana, Mbonyi Israel njye nzaryoherwa. Bivuze ko ishusho y'umuziki wacu irarushaho kuba nziza. Ni ukuri Congz kuri Patient ni ukuri ndubaha cyane umurimo umaze kubaka mu Rwanda. Nutagwa isari uzasarura muvandimwe."

Tonzi avuga ko kuza kwa Sinach ari inzozi ze zibaye impamo

Image result for Tonzi inyarwanda amakuru

Tonzi: "Sinach ndamukunda, mukundira cyane ko yemereye Imana ikamukoresha mu kuyiramya no kuyihimbaza ntiyacitse intege none ubu ni umugisha ukomeye ku mahanga yose. Kuba agiye kuza mu Rwanda ni inzozi zanjye zibaye impamo biciye mu muvandimwe Patient nshimira cyane ko yemeye kumvira Imana mu buryo bwagutse inzozi zimurimo akemerera Imana ko ziba impamo. Ni ubuntu bukomeye kandi akomereze aho gutekereza mu buryo bwagutse kuko Imana irabyishimira kuba uri umuntu usanzwe ariko ugakora ibidasanzwe. Icyo bisobanuye ku muziki wa Gospel ni uko Imana yacu ari iyo kwizerwa iyo uyemereye ibyo wabonaga biri kure ibyigiza hafi.

Ni intambwe nziza cyane ku bahanzi nyarwanda n'ivugabutumwa muri rusange riri kwaguka mu buryo bukomeye binyuze mu ndirimbo nziza zifite ubutumwa bwiza, ibitaramo biteguye neza umuntu wese yakwibonamo, kandi n'ubufatanye mu nzego zose nubwo hakiri urugendo ariko ni intambwe nziza. Icyo nasaba abantu kuri iki gitaramo nuko twumva ko ari icyacu tugafatanya twese kukimenyekanisha no gushyigikira Patient mu buryo bwose bushoboka tukazakitabira cyane, kandi tukanasengera Patient ngo Imana ikomeze kubana nawe mu myiteguro yose nabafatabikorwa bose uriya munsi tuzabone abantu benshi bakizwa kandi n'ubushobozi bukazaboneka kuko ni igikorwa kinini gisaba imbaraga mu buryo bwose byose bizagende neza."

Dominic Ashimwe arashimira cyane Patient na EAP batumiye Sinach i Kigali, ubu ari gusengera cyane umunsi w'igitaramo

Image result for Dominic Nic inyarwanda amakuru

Dominic Ashimwe:"Sinach ntabwo maze igihe kinini mumenye, ni umuntu w'inshuti yanjye dusengana wanyeretse indirimbo ye kuri YouTube yitwa "Way maker" numva nkunze cyane amagambo yayo (lyrics) aramfasha. Nakomeje gukurikirana ibikorwa bye kuri Website ye bwite, ndeba kuri Wikipedia amateka ye, nkurikira na account ye ya Instagram mbona ni umuhanzikazi ukomeye wubashywe iwabo n'ahandi ku isi bituma nshaka n'izindi ndirimbo ze.

Kuza kwe mu Rwanda ni igikorwa cyiza cyane nibikunda akabona umwanya uhagije tuzaboneraho kumva n'izindi ndirimbo ze nyinshi. Ndashimira umuvandimwe wacu Patient Bizimana n'itsinda bafatanya batekereje kumutumira, ntekereza y'uko atari njye njyenyine wakiriye neza iyi nkuru nziza. Icyo ndi gukora ni ugusengera cyane uriya munsi kugira ngo abari kubitegura Imana ibabere umuyobozi n'umujyanama mwiza mu myiteguro, n'imvura izabe iretse kugwa byose bizagende neza."

Diana Kamugisha avuga ko kuza kwa Sinach yabibonyemo nko kugendererwa n'Imana

Image result for Diana Kamugisha  amakuru

Diana Kamugisha: "(Sinach) ndamukunda cyane mukundira ko akizwa kandi ni umunyamasengesho. Nabibonyemo nko kugendererwa n'Imana kuba aje mu Rwanda. Ku muziki nyarwanda rero ndabona hari byinshi tugiye kumwigiraho. Ndasaba abantu bose kwitabira iki gitaramo kuko kuri stade twese tuzahakwirwa rwose there is enough space kabisa (Hari umwanya munini)."

Dina Uwera asanga kuba Sinach azaba ari i Kigali kuri Pasika bigaragaza ko aha agaciro amaraso ya Yesu 

Image result for Dina Uwera inyarwanda amakuru

Dina Uwera: "Umuhanzikazi Sinach ndamukunda kandi ndamwemera, mukundira ko yemereye ikiri muri we kugera ku mpera z'isi kandi anafite indirimbo nziza ziryoheye amatwi zigafasha imitima zigahesha Imana icyubahiro. Imana yamuhaye umugisha nanjye ndamushyigikiye. Dufite umugisha kubona aje mu Rwanda aje kubwa muzika nyarwanda by'umwihariko Gospel industry. Ndamushimira cyane kandi kuko aje kuri pasika kuri njye birangaragariza guha agaciro amaraso ya Yesu yamenetse ku bwacu. Hari umurimo ukomeye Imana irimo gukora muri Gospel industry. Abanyarwanda ndabakangurira kwitabira iki gitaramo kuko bigaragara ko tuzahabwa imigisha cyane."

Eddy Kamoso arasaba abanyarwanda kuzitabira igitaramo bakereka amahanga ko n'abanyarwanda bashoboye

Image result for Eddy Kamoso inyarwanda amakuru

Eddy Kamoso:"Murakoze kuntekerezaho uyu muhanzi ugiye kuza ni ikintu gikomeye cyane muri industrie yacu mu Rwanda bituma natwe abahanzi tumwigiraho byinshi. Sinavuga ngo ndamukunda kuko ntakunze gukurikira indirimbo ze ariko nzi ko akomeye, gusa nabyakiriye neza cyane kandi biteye ishema kuba yaratumiwe na murumuna wanjye Patient Bizimana. Icyo nsaba abanyarwanda ni uko bazaza gushyigikira Patient Bizimana kugira ngo twereke amahanga ko natwe dushoboye. Nkaboneraho umwanya wo kugira inama Patient Bizimana gukora cyane mu ijwi rye iyo ari kuri stage ntahushe amanota kandi akagerageza kuzajya a profita gukorana collabo n'aba baririmbyi aba yatumiye bituma nawe amenyekana iwabo. Imana iguhe umugisha nawe Gedeon mu kazi ukora ko kudufasha na Inyarwanda.com."

Rev Baho Isaie Uwihirwe asanga kuza kwa Sinach ari umugisha ku Rwanda

Image result for Rev Baho Isaie inyarwanda amakuru

Rev Baho Isaie: "Yego ndagukunda cyane, mukundira ko indirimbo aririmba zirimo amagambo ya Bibiliya kandi nkunda ko yatura neza. Amagambo barema ndetse azana ibyiringiro. Kuba aje mu Rwanda ni umugisha ku gihugu ndetse ibi bifite icyo bivuze bigaragaza intera (urwego) music ya Gospel igezeho iri ku rwego rwiza. Ndasaba cyane abanyarwanda n'abatuye mu Rwanda kuza gufatanya na Bizimana ndetse n'abo yatumiye mu guhimbaza Imana kuko bitera imbaraga uwatumiye ndetse bigatera imbaraga umushyitsi cyane ko mu muco nyarwanda dusanzwe tuzwiho kwakira abashyitsi neza. Ndashimira cyane Bizimana kuri iyi gahunda nziza biragaragaza ko Uwiteka yabimusigiye amavuta."

Aime Uwimana bakunze kwita Bishop avuga ko Sinach ari umuhanzi uri mu bihe bye

Image result for Aime Uwimana inyarwanda amakuru

Aime Uwimana: "Shalom brother! By'umwihariko sinavuga ko muzi cyane mu buryo bwimbitse ariko gato muziho ubona afite ubuntu bwinshi muri iyi industry, ubona ari muri season ye (mu gihe cye), ni umugisha rero kwakira cyangwa kugirana ibihe n'umuntu Imana yagize umuyobora w'ibyo abantu bakeneye. Abantu bazaze tumwakire nk'umushitsi w'abanyarwanda, abakristu nabo nka mwene data, abakunda umuziki no kuramya nabo nababwira iki."

Umuraperi Bright Patrick arasaba abanyarwanda gushyigikira Patient kurusha uko bajyaga babikora

Bright Patrick

Bright Patrick:"Yeah ni byo koko ni umuhanzi ukomeye, kandi uri mu bakize muri Nigeria (Gospel) ntabwo navuga ko ari mu baza imbere mu bo nkunda ariko ndamukurikira, rero ku giti cyanjye icyo mukundira ni uko afite umwihariko muri muzika ye akora, urebye ijwi rye ndetse n'uburyo afite flexibility mu njyana akora. Kuba agiye kuza i Kigali ni umugisha ku banyarwanda nanjye ndahombye kuba ntahari, cyane ko ibihugu bya Afurika yaririmbyemo atari byinshi cyane, rero muri byo bike byamubonye u Rwanda narwo rugiriwe uwo mugisha. Icyo nasaba abanyarwanda n'ugushyigikira Patient nk'uko basanzwe babikora ariko bikarushaho noneho, kuko ndabizi biba byatwaye imbaraga nyinshi guhagurutsa umuntu nk'uriya. Rero urukundo bavuga nibarushyire mu bikorwa bazane ayo mafaranga bishyure maze bahabwe umugisha, Patient nawe agafate nk'abandi maze ibintu bikomeze bimere neza."

Liliane Kabaganza ahamya ko kuza kwa Sinach ari umugisha ku Rwanda

Image result for Liliane Kabaganza inyarwanda amakuru

Liliane Kabaganza: "Rero njye icyo namuvugaho (Sinach) ni uko: 1) Mukundira ko akora ibimurimo kandi akabikorana imbaraga ze zose kandi by'ukuri ubona abikora mu mwuka atabyikoresha. 2)Nkunda ijwi rye agira ijwi ryiza rishyitse cyangwa se mu yandi magambo riri strong. 3)Mbona ibyo akora, abikora abikunze cyane bikanamugaragaraho mu maso. Icyitonderwa: Kuza kwe by'ukuri ni umugisha munini ku banyarwanda rero ndasaba abantu kuzitabira iki gitaramo bagashyigikira aba bakozi b'Imana."

Nina Precious Mugwiza ahamya ko Sinach azakora igitaramo cy'amateka i Kigali

Nina

Nina Precious Mugwiza: "First of all, Sinach ni umuhanzi ukunzwe cyane and I love her for the anointing upon her life (ndamukunda cyane kubwo amavuta amuriho) kandi ni icyitegererezo cyane cyane kuri twebwe abari n'abategarugori bayobora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange. Kuba agiye kuza mu Rwanda numva ari amahirwe adasanzwe ku banyarwanda badakwiye guhomba na gato. Icyo bisobanuye ku muziki nyarwanda wa Gospel nuko twagiriwe ubuntu butangaje (highly favored) bwo kubona igitaramo kidasanzwe kandi kizaba icy’amateka. Ikindi ni uko bizarema izindi connections n'abandi bahanzi bakomeye bo mu mahanga atandukanye. Nasaba abantu bose kutazasiba iki gitaramo kuko nta gihombo kirimo."

Papy Clever avuga ko yatunguwe cyane kumva ko Sinach agiye kuza mu Rwanda

Image result for Papy Clever inyarwanda amakuru

Papy Clever: "Mbere na mbere ndagushimiye kumpitamo kuri iyi iki kintu. Ndamuzi n'ubwo maze igihe gito mumenye. Mukundira amagambo y'indirimbo ze n'imihimbire (melodies) sinzi igihe yaba yaratangiriye umuziki ariko biba byumvikana ko azi ibyo akora cyane nzi indirimbo ze 2 cyane ni zo zamenyekanye Way maker & I know who I am zihora zimfasha buri munsi. Afite Umwuka w'Imana kandi akora indirimbo z'ibihe birebire ntizisaza kuba agiye kuza mu Rwanda byabaye nk'aho bintunguye gato kuko ntidukunze kubona abahanzi bakomeye ku isi ba Gospel baza mu Rwanda nashimira Patient cyane kuko amaze kutwereka ko bishoboka cyane.

Ndumva ntegereje uriya munsi n'amatsiko bivuze kinini ku murimo w'Imana mu gihugu cyacu icya mbere ni uko niteguye kubona abantu benshi kuri uriya munsi bizagaragaza indi sura ya Gospel mu Rwanda tugiye kubona ibintu bihinduka turi kubisengera kandi turizeye ko izahaba. Icyo nasaba abantu muri rusange ni ukuza gushyigukira umurimo w'Imana n'abakozi b'Imana kuko ntawe uzaza ngo atahe uko yaje, tuzahabonera umunezero mwinshi ndi mu bazazinduka nzaba nicaye imbere rwose kuko sinshaka gucikwa n'akantu na gato. Thank you so." much.

Annette Murava asanga kuza kwa Sinach byerekana ahantu heza umuziki wa Gospel ugana

Image result for Annett Murava inyarwanda amakuru

Annette Murava: "Yego ndamukunda (Sinach), mukundira ko aririmbira Imana kandi ni indirimbo ze zikora ku mitima y'abantu. Kuba agiye kuza mu Rwanda kuri pasika nabyakiriye neza, numva ko bifite icyo bivuze mu muziki nyarwanda. Kuba Sinach aje mu Rwanda mu gitaramo kandi binerekana urwego umuziki wa Gospel ugezemo ndetse n'aho tugana ko ari heza. Icyo nabwira abantu ni uko twazitabira iki gitaramo kuko kizaba ari cyiza kandi nizeye ko hazabamo guhembuka kandi ni no gushyigikira umurimo w'Imana muri rusange. Kandi binerekana ko Easter Celebration hari aho imaze kugera. Tuzaba turi gushyigikira umuziki nyarwanda wa Gospel."

Patient Bizimana atumiye Sinach nyuma y'abandi bahanzi bakomeye amaze gutumira mu Rwanda aho twavugamo Pastor Solly Mahlangu wo muri Afrika y'Epfo na Marion Shako wo muri Kenya waje mu Rwanda muri Easter Celebration concert yabaye umwaka ushize ikabera muri Kigali Convention Centre. Twabibutsa ko igitaramo yatumiyemo icyamamare Sinach kizaba tariki 1 Mata 2018 kikazabera muri Parikingi za Stade Amahoro. Usibye Sinach, muri iki gitaramo Patient Bizimana azaba ari kumwe n'abandi bahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel ari bo Israel Mbonyi na Aime Uwimana bakunze kwita Bishop. Patient Bizimana agiye gukora iki gitaramo nyuma y'ingendo z'ivugabutumwa yakoreye mu bihugu bitandukanye by'i Burayi mu mpera za 2017.

Image result for Patient Bizimana inyarwanda amakuru

Image result for Patient Bizimana inyarwanda amakuru

Solly Mahlangu ubwo aherutse mu Rwanda yashimiye cyane Patient amuhanurira gutera imbere mu muziki

patient bizimana

Patient Bizimana avuga ko yiteguye gukora igitaramo kuri Pasika y'uyu mwaka

Udushya 10 twaranze igitaramo Patient Bizimana yakoreye muri Radisson Blu Hotel & Convention CentrePatient Bizimana

Kigali Convention Centre yarakubise iruzura mu gitaramo Patient yakoze umwaka ushize

Patient Bizimana

Igitaramo Patient Bizimana yatumiyemo icyamamare Sinach

UMVA HANO 'IKIMENYETSO' INDIRIMBO NSHYA YA PATIENT BIZIMANA

REBA HANO 'IBIHE' YA PATIENT BIZIMANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND