RFL
Kigali

"Kuba Mc byarantinyuye ku buryo nizeye ko nzagera kure hashoboka" Cassandra winjiye mu muziki-VIDEO

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:12/03/2018 20:12
0


Cassandra wari usanzwe akora ibijyanye n’ubu Mc (umusangiza w’amagambo), kuri ubu yamaze kwinjira mu muziki nyarwanda aho yizeye kuzagera kure hashoboka. Kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya kabiri ‘NEMEYE’



Cassandra ni umwe mu bakobwa bacye b’abanyarwandakazi, bamenyerewe mu gukora umwuga w’ubu Mc mu birori bitandukanye. Ubu noneho yinjiye mu muziki nyarwanda aho yemeza ko yatinyuwe n’umwuga yari asanganywe.

Cassandra winjiye mu muziki 

Cassandra ni umwari w’umunyarwandakazi utari umenyerewe mu muziki nyarwanda kuri ubu akaba yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri yise ‘Nemeye’ yazanye n’amashusho yayo. Uretse 'Nemeye' kandi uyu mukobwa yanakoze indirimbo ”It’s your time” ari nayo yakoze bwa mbere.

Cassandra afite indoto zo kuzaba umuhanzikazi ukomeye

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yatangaje ko aje yiteguye gukora cyane kugira ngo azamure impano yiyumvisemo kuva mu buto bwe. Yagize ati: "Sinavuga ko hari abo nje guhangana nabo nje ahubwo kugira ngo nigire ku bambanjirije bafite aho bageze mu muziki, kandi nzagerageza gukora cyane kugira ngo nanjye nzamure impano yanjye cyane ko umuziki ari kimwe mu bintu nifuje gukora cyane kuva nkiri muto kugeza na n'ubu biracyandimo kandi mfite icyizere ko nzabigeraho.”

Cassandra asanga kwinjira mu muziki nyarwanda bitazamubuza gukora akazi ke yari asanzwe akora ahubwo umuziki ari kimwe mu bizamuha imbaraga nyinshi zo kugera kure abifashijwe n’umuziki we.

Reba hano indirimbo NEMEYE ya Cassandra






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND