Ikipe ya AS Kigali yasubiye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda FC Musanze ibitego 4-3 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Mbere. Ndarusanze Jean Claude yatsinzemo kimwe ahita yuzuza ibitego birindwi muri shampiyona akurikirwa na Songa Isaie ufite bitandatu.
AS Kigali FC yatsindiwe na Ndahinduka Michel Bugesera (22’), Ntamuhanga Thumaine Tity (24’), Ngama Emmanuel (35’) na Ndarusanze Jean Claude (52’). Ndarusanze Jean Claude ubu ayoboye abandi bataha izamu n’ibitego birindwi (7). Songa Isaie wa Police FC afite ibitego bitandatu (6).
Ibitego bya FC Musanze byatsinzwe na Imurora Japhet n’umutwe ku munota wa 33’, Mudeyi Suleiman (38’) na Bokota Labama (49’). Muri uyu mukino, Musanze FC yatangiye iri gushaka uburyo yabona igitego hakiri kare ariko iza kuzongwa n'uko bagize ikibazo cya Niyonkuru Ramadhan wahise avunika ku munota wa gatatu (3’) bityo bagakora ugusimbuza batari bateganyije muri iyi minota. Ako kanya ni bwo Munyakazi Yussuf Rule nawe ukina hagati yahise ajya mu kibuga gufatanya na Nahayo Valerie bakuye muri Gicumbi FC.
AS Kigali yari ifite uburyo bwo kwihutisha imipira badashaka ko Musanze FC ibagerera mu kibuga, baeye koruneri eshanu (5) kuri esheshatu (6) za FC Musanze. AS Kigali bakoze amakosa 10 kuri 13 ya Musanze FC yanakoze ukurarira inshuro esheshatu (6) mu gihe AS Kigali babikoze inshuro imwe (1) mu mukino. Uyu mukino wabonetsemo amakarita abiri (2) y’umuhondo n’iyahawe Bokota Labama indi igahabwa Imurora Japhet.
Moussa Kombo Billy utoza Musanze FC yaje gukuramo Mudeyi Suleiman ashyiramo Harerimana Obed, Kanamugire Moses asimbura Hakizimana Francois wagize ikibazo cy’imvune ari nako Niyonkuru Ramadhan yasimbuwe na Munayakazi Yussuf Rule mu ntangiriro z’umukino.
Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego
Ku ruhande rwa AS Kigali, Murengezi Rodrigue yaje kujya mu kibuga asimbura Ngama Emmanuel. Gusa Murengezi yaje guhita avunika asimburwa na Nsabimana Eric Zidane utarafatisha neza nyuma yo kubagwa ku musaya. Ndayisenga Fuad yaje asimbura Ndahinduka Michel bita Bugesera wagize ikibazo cy’imvune.
AS Kigali yahise igira amanota 29 mu mikino 15 mu gihe Kiyovu Sport iri bube ifashe ku mwanya wa kabiri n’amanota 28 naho Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 27. Sunrise FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 25, Police FC ni iya gatanu n’amanota 22. APR FC ni iya Gatandatu (6) mu mikino 12 kuko ifite ibirarane igomba kuzakina kuko n’uwari kuzayihuza na Espoir FC wigijwe inyuma.
Amakipe asohoka mu rwambariro
Tubane James udakunze gukina muri AS Kigali n'ubu yabanje hanze
Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali asuhuza abatoza ba Musanze FC
Abakinnyi basuhuzanya
11 ba Musanze FC babanje mu kibuga
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
Nsabimana Eric Zidane akomeje kuba ku ntebe y'abasimbura
Niyonzima Ally atsikamira Suleiman Mudeyi
Ntwari Evode nawe yabanje hanze
Byarangiye amugushije ashaka umupira
Mwiseneza Daniel abangamiwe na Ngama Emmanuel
Niyonkuru Ramadhan yaje kuvunika ku munota wa gatatu w'umukino asimburwa na Munyakazi Yussuf Rule
Ngama Emmanuel yatsinze igitego cye cya gatatu muri shampiyona
Niyonkuru Ramadhan yicaye hanze
Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali
Ndagijimana Theogene umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande (Linesman)
Ndarusanze Jean Claude azamura amaboko nyuma yo kuzuza ibitego birindwi muri shampiyona
Bokota Labama yarebye mu izamu ku munota wa 49'
Mudeyi Suleiman (16) yarebye mu izamu ku munota wa 38'
Mbaraga Jimmy Traore ashaka aho anyurana umupira
Umukino warumbutsemo ibitego
Uva iburyo: Rwasamanzi Yves umutoza wa FC Marines, Ruremesha Emmanuel utoza Etincelles FC na Cassa Mbungo Andre umutoza wa Kiyovu Sport barebye uyu mukino
Munyakazi Yussuf Rule (9) yaje mu kibuga asimbuye Niyonkuru Ramadhan
Hakizimana Francois nawe yaje kuvamo agize ikibazo asimburwa na Kanamugire Moses
FC Musanze ubwo bari bamaze gutsinda igitego cyabo cya mbere babonewe na Mudeyi Suleiman
Shyaka Philbert wahoze muri Mukura VS yatangiye kubona umwanya muri Musanze FC
Shyaka Philbert inyuma ya Ngama Emmanuel
AS Kigali ubu iri ku mwanya wa mbere n'amanota 29
Barirengako Frank wa FC Musanze atembereza umupira imbere ya Ally Niyonzima
Dore uko imikino y’umunsi wa 15 yarangiye :
Kuwa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018
-Bugesera Fc 2-0 Mukura VS
-Etincelles Fc 3-0 Gicumbi Fc
Ku Cyumweru tariki 11 Werurwe 2018
-Kirehe Fc 1-0 Police Fc
-Miroplast Fc 1-2 Sunrise Fc
-SC Kiyovu 2-0 Amagaju Fc
-Rayon Sports Fc 2-0 Marines FC
Kuwa Mbere tariki 12 Werurwe 2018
-AS Kigali 4-3 Musanze Fc
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO