RFL
Kigali

Nadjima ugiye kurushinga na Nizigiyimana Khalim Makenzi yakorewe ibirori bya Bridal Shower–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/03/2018 16:03
0


Muri 2016 Usanase Nadjima yari inkumi ikundana na Big Fizzo icyakora magingo aya iby’umubano w’aba bombi byashyizweho akadomo ahubwo uyu atangirana umubano mushya na myugariro w’ikipe y’igihugu Intambamurugamba z’Uburundi kimwe na Gor’mariah ikipe ikomeye muri Kenya kuri ubu bakaba bari mu myiteguro ya nyuma y’ubukwe bwabo.



Usanase Nadjima umukunzi wa Nizigiyimana Khalim Makenzi yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano anigishwa guteka, mu birori byabaye kuri icyi cyumweru tariki 11 werurwe 2018. Hari higanjemo abagore n’abakobwa b’urungano rwe ndetse n’ababyeyi bari baje kumuha impanuro azakenyereraho igihe azaba yubatse kugira ngo yubake urukomeye.

Ubukwe nyir’izina bwa Makenzi na Nadjima buzabera mu mujyi wa Kigali kuwa 24 Werurwe 2018, abatumiwe bakirirwe kigo cya Recreative Kagarama i saa kumi kuri uwo munsi. Usanase Nadjima asanzwe abana n'umugabo we muri Kenya ariko muri iyi minsi aba bombi bari mu Rwanda aho bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo.

NadjimaUsanase Nadjima yagenewe impano NadjimaNadjimaNadjimaNadjimaUsanase Nadjima ugiye gukora ubukwe na MakenziNadjimaNadjimaNadjima yapfunyikiwe amafaranga nk'impambaNadjima

Ubukwe bwa Makenzi na Nadjima bwatashye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND