Igice gishya cya 6 cya filime y'uruhererekane ya City Maid mukunda muri benshi cyageze hanze kuri uyu wa Mbere. Ni igice tubonamo Nick na Nikuze bataye umutwe bitewe n'inkuru mbi banditsweho n'umunyamakuru witwa Audrey wibanze ku rukundo rwaboo akavuga ko bari mu rukundo rudashoboka.
Muri iyi nkuru Audrey yanditse akayisakaza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, avuga ko Nick na Nikuze bari mu rukundo rudashoboka aho yavuze ko umuhanzi w'icyamamare Nick ari mu rukundo n'umukozi wo mu rugo bityo urukundo rwabo rukaba rudashoboka. Nick ndetse na Nikuze, buri umwe ari gukora ibishoboka kugira ngo iyi nkuru ive ku rubuga, gusa Audrey yakaniye na cyane ko agamije gucuruza dore ko yizeye kubona akazi mu bantu bazamuhamagara basomye inkuru ye.
TANGA IGITECYEREZO