RFL
Kigali

Nduhirabandi avuga ko gutsindwa na Police FC byari kuba nk’urupfu kuri Kirehe FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/03/2018 14:05
0


Nduhirabandi Abdoulkalim bita Coka umutoza mukuru w’ikipe ya Kirehe FC avuga ko nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 atifuzaga gutakaza uyu mukino kuko ngo byari kuba nk’urupfu ku ikipe ye yari gutangira kujya ahabi ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.



Kirehe FC yatsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona wakinirwaga i Nyakarambi kuri iki Cyumweru tariki 11 Werurwe 2018. Uwimbabazi Jean Paul ni we wabonye iki gitego ku munota wa 32’ w’umukino. Nyuma y’umukino, Nduhirabandi yagize ati:

Ni umukino wari udukomereye. Police ubushize yaratakaje, natwe twaratakaje dukina na Etincelles. Ni ikipe nkuru ntabwo yashakaga gutakaza imikino ibiri ikurikiranye, urumva ko ni umukino wari udukomereye. Kubera kumva ko ari ikipe ikomeye yumvaga yatsinda Kirehe natwe iwacu tukumva ko gutakaza aya manota bisa naho ari rwo rupfu rwacu kuko twari kumanuka hasi cyane, twishyize hamwe mbasaba ko batuza kuko iyo amanota ahari araza.

Gutsinda uyu mukino, byatumye ikipe ya Kirehe FC igira amanota 15 ku mwanya wa 12 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona igeze ku munsi wa 15 muri 30 bazakina mu mwaka w’imikino 2017-2018. Nduhirabandi avuga ko kandi arebye uko yari ahagaze mu mikino ibanza ya shampiyona abona aramutse abonye ubushobozi yashaka uko yongeramo abakinnyi ariko ngo mu gihe bitakunda yahita afata umwanzuro wo gukoresha abahari akareba uko ababyaza umusaruro.

“Umubare mfite ntabwo uhagije kuri ubu turi muri shampiyona yo gusiganwa cyane. Turakina kuwa Gatatu no kuwa Gatandatu (Kuwa kabiri no ku Cyumweru). Bisaba ko bidukundiye twongeyemo abandi baza kutwongerera ingufu aho tugeze byaba byiza kurushaho kandi bitanashobotse nabwo twareba ukuntu dukoresha abo dufite tukababyaza umusaruro”. Nduhirabandi

Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka avuga iyo batsindwa byari kuba birangiye

Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka avuga iyo batsindwa byari kuba birangiye

Abayobozi b’ikipe ya Kirehe FC bageneye abakinnyi agahimbazamusyi k’ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda (40.000 FRW). Ibi byari nk’agashya ku ikipe ya Kirehe FC kuko mu busanzwe iyo batsinze umukino bahabwa ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda (20.000 FRW). Gusa Nduhirabandi avuga ko amafaranga atari yo atsinda kuko ngo na miliyoni wayihabwa ugatsindwa.

Nduhirabandi avuga ko umukino wabo na Police FC wari ugoye cyane

Nduhirabandi avuga ko umukino wabo na Police FC wari ugoye cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND