RFL
Kigali

Ibiteye amatsiko kuri Platini wahamije ko Knowless yamucitse na TMC wemeje ko ntacyamurangaza nko kubona abakobwa beza

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/03/2018 11:33
0


TMC na Platini, abasore bagize itsinda rya Dream Boys, muri iyi minsi ni bamwe mu bari gukora cyane dore ko bahigiye gushyira hanze Album yabo nshya muri uyu mwaka ikaba iya karindwi. Aba bahanzi ubwo bari kuri radio Rwanda mu mpera z’iki cyumweru babajijwe ibibazo by’amatsiko n’umunyamakuru nabo ubwabo babisubiza batabeshye.



Aba bahanzi babazwaga na Iranzi Denise umunyamakuru wa Radio Rwanda usanzwe ufatanya na Epa Ndungutse mu kiganiro Amahumbezi. Ubwo babazwaga hari bimwe mu bibazo by’amatsiko basubije harimo no kuba Platini yamaze gutangaza ko umuhanzikazi w’icyamamare yakabaye yifuza gusohokana nawe ari Butera Knowless icyakora nanone agahamya ko ku bw’amahirwe make uyu muhanzikazi yamaze gufatwa. Usibye Platini ariko mugenzi we TMC yahamije ko we nta kintu kijya kimurangaza kurusha kubona umukobwa mwiza.

Muri iki kiganiro kiba gifite igihe kinini, bagira n’akanya ko kubaza ibibazo byihuta ariko umuhanzi agasabwa kubisubiza ku buryo nawe bwihuse kandi akoresheje ukuri kwinshi. Platini na mugenzi we TMC babazwaga bakurikiranye babazwaga n’umunyamakuru wa Radio Rwanda twahaye izina rya RR mu gihe buri wese wasubije muri iki kiganiro we twakoresheje amazina ye.

Dream boysAba basore bose bahuriye mu itsinda rya Dream Boys

RR: Umwaka wakubereye mwiza mu buzima ni uwuhe?

TMC: 2017

RR: Ni ikihe kintu ukunda kuri Internet ?

Platini: Youtube nkunda kureba kuri Youtube

RR: Mu masaha 24 agize umunsi ni ikihe gikorwa utakazaho amasaha menshi?

TMC: Google kuko ndi umunyeshuri ni yo maraho amasaha menshi

RR: Ni ikihe kintu kiguhenda mu buzima bwawe bwa buri munsi?

Platini: Internet

RR: Ni iyihe mpano ufite utekereza ko ari umwihariko wawe?

TMC: Iyo mbwiye umuntu nkora uko nshoboye nkamwemeza cyane

RR: Ni irihe jambo ryiza ukunda kubwirwa?

Platini: Inshuro nyinshi bambwira ko nambaye neza

RR: Iyo warakaye ukora iki ngo umujinya ushire?

TMC: Ni ugutekereza ko ubuzima ari bugufi

RR: Wanditse igitabo kivuga ku buzima bwawe wakita gute?

Platini: The Background

RR:Ni ikihe kintu utinya mu buzima?

TMC: Ntinya ubuzima Ejo hazaza

RR: Wakwemera gusohokana n’umukobwa utazi wamurangiwe n’inshuti cyangwa umuvandimwe?

Platini: Nabikora cyane ko na cyera hahozeho abaranga

RR: Ubona imyaka myiza yo gushaka ku musore ari iyihe?

TMC: Ni iyi mfite…27,28,29,30 iba ihagije

RR: Ni ikihe kintu uherutse kugura?

Platini: Ni urukweto

RR: Ni ikihe kintu kikurangaza mu buzima?

TMC: Umukobwa uteye neza

RR: Ni uwuhe mugore cyangwa umukobwa w’icyamamare wakwifuza gusohokana nawe?

Platini: Malheuresement yarafashwe yari Knowless

RR: Ni iyihe ndirimbo ukunda?

TMC: Wagiye kare

RR:Utari mu muziki wakora iki?

Platini: Imyaka yaragiye nagakinnye ruhago

RR: Uheruka kubeshya ryari?

TMC: Sinibuka kuko mbeshya gake

RR: Ni ikihe kinyoma uheruka kuvuga?

Platini: Hari umuntu nabeshye mubwira ko ndi muri interview kandi yarangiye

UMVA HANO IKI KIGANIRO MU BURYO BW'AMAJWI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND