RFL
Kigali

Rwamagana: Imikino y’abatarengeje imyaka 12 yasize abashinzwe siporo mu mashuli bigiyemo amasomo mashya-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/03/2018 12:30
0


Kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Werurwe 2018 ni bwo hasozwaga imikino y’abana bakiri bato batarengeje imyaka 12 mu bahungu n’abakobwa, imikino yasize ikipe y’ikigo cy’ishuri rya Espoir (Rwamagana) itwaye igikombe itsinze GS.St Aloys Rwamagana igitego 1-0 mu mukino wa nyuma.



Yari imikino yatangiye kuwa 10 Werurwe 2018 amakipe agenda akuranwamo kugeza ku Cyumweru bakina imikino ya ¼, ½ n’imikino ya nyuma. Amakipe 16 ni yo byari biteganyijwe ko ahatana ariko 15 ni yo yabashije kwitabira iri rushanwa ryatewe inkunga n’umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’i Burayi (European Union).

Muri iyi mikino, ikipe yabaga yemerewe kuba ifite abakinnyi icumi (10) barimo abahungu batanu (5) n’abakobwa batanu (5). Mu kibuga byari itegeko ko buri kipe ishyiramo abakinnyi barindwi (7) bavanzemo abahungu n’abakobwa bityo bagakinira ku kibuga gito cyane (Mini-Terrain). Umukino umara iminota 30 kuko buri gice gikinwa iminota 15 bakaruhuka iminota itanu (5).

Gatete Ephraim umuyobozi muri siporo y’amashuli ushinzwe iterambere ry’imikino mu gice cy’iburasirazuba, yabwiye abanyamakuru ko nyuma y’iyi mikino baje kuvumbura ko amarushanwa y’abana bato batarengeje imyaka 12 nayo ashoboka kuko ngo mu busanzwe ntabwo bajyaga bategura imikino aba bana bisangamo.  Gatete yagize ati:

Ikintu biza kudufasha ni ikintu gikomeye cyane. Buriya siporo iyo itangiriye hasi umwana akiri muto biba byiza cyane kuko ayikuriramo akagenda azamuka ayizi akagenda atanga umusaruro. Icyo twabonye rero nuko ubu twari dufite abana bari munsi y’imyaka 12, twabonye ko amarushanwa yabo nayo ashoboka, bityo rero nk’abantu dushinzwe tekinike muri siporo yo mu mashuli, icyo tugiye gukora ni ugushishikariza abatekinisiye bo mu turere bakaba batangira gutegura aya marushanwa y’abo bana bato kuko batabona umwanya wo gukina.Ikipe y'ishuli rya Espoir yishimira igikombe batwaye batsinze GS St Aloys Rwamagana

Ikipe y'ishuli rya Espoir yishimira igikombe batwaye batsinze GS St Aloys Rwamagana 

GS St Alos Rwamagana bamanika igikombe batwaye nyuma yo gutsindwa na Espoir

GS St Alos Rwamagana bamanika igikombe batwaye nyuma yo gutsindwa na Espoir 

Gatete Ephraim yakomeje avuga ko mu busanzwe uburyo ishyirahamwe Nyarwanda ry’imikino yo mu mashuli (FRSS) uburyo bategura amarushanwa butorohereza abana bakiri bato cyane kuba kuba babona amahirwe yo gukina ngo bazamure impano zabo. Mu magambo ye yagize ati:

Ishyirahamwe ritegura imikino mpuzamashuri (Interscolaire), iyi mikino ugasanga zirasaba abana bafite batarengeje imyaka 20, 17 na 15, ba bana bo munsi y’imyaka ya 15 ntabwo babona umwanya wo gukina kandi nk’uko mubibona umwana asigaye atangira ishuli afite imyaka itandatu (6) akarangiza afite 12  akajya muri mashuli yisumbuye afite nka 13. Ugasanga wa mwana haba mu mashuli yisumbuye nta kina haba no mu mashuli abanza ntiyakinaga.

Gatete Ephraim umuyobozi muri FRSS ushinzwe siporo yo  mu mashuli mu ntara y'iburasirazuba

Gatete Ephraim umuyobozi muri FRSS ushinzwe siporo yo  mu mashuli mu ntara y'iburasirazuba

Gatete avuga ko hazarebwa uburyo aba bana baba baragiye mu mashuli yisumbuye bakiri bato cyane bakajya bakina amarushwa yabo cyo kimwe n’abari mu mashuli abanza. Ibi ni nabyo byatumye GS.St Aloys igira ikipe muri aya marushanwa nyamara nta mashuli abanza bagira. Gatete yavuze ko nk’uko mu mashuli abanza haba amarushanwa y’abaterengeje imyaka 15 , bagiye no kujya bashyiraho amarushanwa y’abatarengeje imyaka 15 biga mu mashuli yisumbuye (U-15) mu mikino yose.

Fr. Camille Rudasingwa Karemera umuyobozi wa Groupe Scolaire St Aloys Rwamagana akaba na visi perezida mu ishyirahamwe ry’imikino y’amashuli mu Rwanda yavuze ko nawe muri iyi mikino yabonye ko abana bari munsi y’imyaka 12 nabo bakwiye kwitabwaho bagahabwa umwanya n’amahirwe yo gukina kuko ngo ishyaka yabonye bafite bagomba kwitabwaho.

Fr. Camille Rudasingwa yavuze ko muri siporo yo mu mashuli bagiye gushaka uburyo aba bana bajya babona amarushanwa atuma bazamura impano zabo kuko ngo bajyaga bashyiraho amarushanwa y’abana batarengeje imyaka 13 ariko ngo bagasanga nta mbaraga ababishinzwe bashyiramo.  Fr. Camille Rudasingwa Karemera yagize ati:

Nyuma yo kuba iyi mikino, icyo bidusigiye navuga ko twebwe nko muri siporo yo mu mashuli twajyaga duteganya ibikorwa tugashyiramo abana bo mu mashuri abanza ariko tukagarukira munsi y’imyaka 13 ariko ugasanga ahenshi nta mbaraga bashyiramo none ubu ikigaragaye nuko ba bana bato bafite impano, izi mpano zabo twazibonye, mu mupira w’amaguru bafite impano. Ari abana b’abakobwa barishimye baranatinyuka, abahungu barishimye kandi harimo n’ishyaka.

Fr.Camile Rudasingwa Karemera (Ibumoso) na Gatete Ephraim (Iburyo)

Fr.Camile Rudasingwa Karemera (Ibumoso) na Gatete Ephraim (Iburyo)

eu

Ondrej SIMEK umuyobozi ushinzwe politike, amakuru n'itangazamakuru muri EU

Muri aya marushanwa, hahembwe amakipe atandatu (6) ya mbere bigendanye n'uko yagiye akurikirana ku rutonde n’amanota bagiye babona mu mikino bakinnye. Espoir batwaye igikombe batsinze GS.St Aloys Rwamagana igitego 1-0 ku mukino wa nyuma. Friends of Children batahanye umwanya wa gatatu batsinze La Decouverte mu gihe Ecole Primaire Islamic na Ecole Primaire Munyiginya batsindiwe mu mikino ya ½ bityo nabo baza mu makipe yahawe ibikombe nko kubashimira uburyo bitwaye mu irushanwa.

Rwamagana

Abana bambikwa imidali

 

Rwamagana

Abana bambikwa imidali 

Amakioe 6 buri imwe yahawe igikombe n'imidali kuri buri mukinnyi

Amakipe 6 buri imwe yahawe igikombe n'imidali kuri buri mukinnyi 

Rwamagana

Rwamagana

Fr.Camile Rudasingwa Karemera ashimira abana ku ntsinzi bagezeho

Fr.Camile Rudasingwa Karemera ashimira abana ku ntsinzi bagezeho

Umutoza wa GS St Aloys Rwamagana agerageza gutwara abana be batari bishimiye gutsindirwa ku mukino wa nyuma

Umutoza wa GS St Aloys Rwamagana agerageza gutwara abana be batari bishimiye gutsindirwa ku mukino wa nyuma

Uyu mwana bamwita Kun Aguero akinira St Aloys Rwamagana umwe mu baretse abantu ko afite impano

Uyu mwana bamwita Kun Aguero akinira St Aloys Rwamagana umwe mu beretse abantu ko afite impano mu gucenga 

Aguero akurikizwa imitego

Aguero akurikizwa imitego  

Rwamagana

Amacenga aba avuza ubuhuha muri aba bana

Amacenga aba avuza ubuhuha muri aba bana 

Ni abana wabonaga bafite uko bahagaze mu mukino

Ni abana wabonaga bafite uko bahagaze mu mukino

Imidali abana bambitswe

Imidali abana bambitswe

Abakobwa bakina bavanze n'abahungu

Abakobwa bakina bavanze n'abahungu

Uyu mwana (10) azwi ku izina rya Di Maria aranakunzwe cyane biteew n'ubuhanga afite ku mupira no gutsinda ibitego

Di Maria

Uyu mwana (10) azwi ku izina rya Di Maria aranakunzwe cyane bitewe n'ubuhanga afite ku mupira no gutsinda ibitego

Azwi nka Di Maria amazina akura ku munya-Argentine ukinira Paris Saint Germain mu Bufaransa

Azwi nka Di Maria amazina akura ku munya-Argentine ukinira Paris Saint Germain mu Bufaransa

Ubwo yari amaze gutsinda "Hat-Trick" muri 1/2

Ubwo yari amaze gutsinda "Hat-Trick" muri 1/2 

Abana bigana bamuhaye umunyenga

Abana bigana bamuhaye umunyenga

Abafana

Ikipe ya GS St Aloys Rwamagana

Ikipe ya GS St Aloys Rwamagana 

Rwamagana

Abatoza batanga amabwiriza

Abatoza batanga amabwiriza nk'ibisanzwe 

Abana bishyushya mbere yo kujya mu kibuga

Abana bishyushya mbere yo kujya mu kibuga 

Fr.Camile Rudasingwa Karemera yereka bageniz be ibyo ari kubona

Fr.Camile Rudasingwa Karemera yereka bagenzi be ibyo ari kubona

Ishyaka riba ari roshye

Rwamagana

Rwamagana

Ishyaka riba ari ryose 

Rwamagana

Abana batarengeje imyaka 12 bagiye guhabwa umwanya

Abana batarengeje imyaka 12 bagiye guhabwa umwanya

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND