RFL
Kigali

Humble Jizzo yatangaje igihe azagarukira mu Rwanda n’igikomeje kumutinza muri Amerika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/03/2018 10:18
1


Mu kwezi k’Ukuboza 2017 ni bwo Humble Jizzo umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys yerekezaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aha akaba yari aherekeje umufasha we wari ugiye kubyara imfura yabo, ubwo yagendaga Humble Jizzo yari yabwiye Inyarwanda.com ko muri Gashyantare 2018 aribwo azagaruka mu Rwanda nyuma yo kwibaruka.



Uyu muryango wibarutse umwana wabo w’imfura  tariki 23 Gashyantare 2018, bakimara kubyara abakunzi ba muzika bari barizejwe n’uyu muhanzi ko agomba kugaruka muri Gashyantare 2018 bari biteze ko ari buhite agaruka icyakora siko byegenze. Kuba bitarakunze ngo ahite aza hari n'abari batangiye gutekereza ko uyu muhanzi ashobora kutazagaruka mu Rwanda, izi mpungenge zose zatumye Inyarwanda.com dushakisha Humble Jizzo ngo tugire byinshi tumubaza kuri gahunda afite imbere.

Humble Jizzo uhamya ko akumbuye u Rwanda, agakumbura abakunzi b’umuziki muri rusange ariko cyane agakumbura abakunzi ba Urban Boys yatubwiye ko agomba kugaruka mu Rwanda mu minsi mike iri imbere, aha akaba yagize ati” Bigenze neza nagaruka mu cyumweru kimwe naratinze ni byo hari ibyangombwa by’umwana nari nkishakisha ariko bitunganye neza vuba rwose nahita ngaruka.”

Humble JizzoHumble Jizzo n'umufasha we bamaze kwibaruka imfura yabo

Humble Jizzo avuga ko adashobora guhera muri Amerika cyane ko we yumva hari byinshi byo gukora atarakorera mu itsinda rya Urban Boys kuko bagifite akazi ko kwemeza abakunzi b’umuziki ko iri tsinda ntaho ryagiye nyuma yuko Safi Madiba arivuyemo mu minsi yashize agatangira kwikorana umuziki ku giti cye.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Peace6 years ago
    Uzagaruke vuba turagukumbuye kd dukumbuye nokumva indirimbo shya zanyu kd twarishimye ko mwabyaye nimwonke





Inyarwanda BACKGROUND