RFL
Kigali

Young Grace wariye karungu agiye kujyana mu nkiko abanyamakuru ashinja kumuhimbira inkuru z’urukundo yaba arimo na Njuga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/03/2018 9:31
5


Mu cyumweru turangije ni bwo muri bimwe mu binyamakuru byandikirwa hano mu Rwanda hagiye hasohoka inkuru zinyuranye zagarukaga ku rukundo rwa Young Grace ndetse na Njuga umukinnyi ukomeye wa filime nyarwanda, icyakora amakuru ava kuri Young Grace avuga ko abanyamakuru banditse izi nkuru byanze bikunze bagerana mu nkiko.



Young Grace aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko umunyamakuru yahimbye inyandiko atigeze agirana na Njuga bakamuhimbira ikiganiro cya Whatsapp bakagikwirakwiza kuri Youtube nyamara ari ibihimbano. Avuga ko yahemukiwe bikomeye n’ibi binyoma yahimbiwe bigakwirakwizwa mu binyamakuru ndetse no kuri Youtube.

Kuba atabasha kwihanganira guharabikwa gutyo cyane ko ahamya ko yanahimbiwe inyandiko zashyizwe hanze arimo gusaba urukundo Njuga, ngo ni ibintu bihanirwa n’amategeko kuko gukoresha inyandiko mpimbano we abifata nk’icyaha gikomeye cyane ku buryo no kwihanganira ibinyamakuru byamuharabitse bitoroshye.

Young Grace avuga ko nta rukundo yigeze agirana na Njuga ahubwo we asanga ari ukumuharabika gusa kandi ku bwe ngo ntabifata nk’ibintu byoroshye cyane ko abona hashobora kuba hanabayeho kugambanirwa bitewe nuko amarushanwa ya PGGSS8 yageze bityo ngo izina rya Young Grace kuba riri guhindanywa mu gihe amatora y’abahanzi bazitabira iri rushanwa ngo we ntabishira amakenga. Ati”Ese kuki bahisemo kunsebya ubu ngubu? Kuki batabikoze cyera, ntawe nshinja ariko nabyo byashoboka ntabeshye pe ni yo mpamvu ntakora ikosa ryo kujenjekera ikinyoma ngo kigumye kwigaragambya mu maso y’abakunzi ba muzika.” Young Grace yakomeje agira ati:

Urumva njye ngomba kugerageza kujyana mu nkiko ibinyamakuru nka Touchrwanda na Umuryango.com ufite channel ya Youtube ya Umuryango Tv aba baramparabitse babikoze babigambiriye bakoresha inyandiko mpimbano z’ikiganiro nagiranye na Njuga nyamara ntakigeze kibaho, ngomba kurenganurwa kuko birakabije njye rwose ntabwo nakomeza guceceka kuri iki kibazo ni ukuri.

young graceIzi nyandiko zakoreshejwe Young Grace we avuga ko ari impimbano atigeze yandikirana na Njuga

Young Grace yabwiye Inyarwanda.com ko kuri uyu wa Mbere tariki 12 Werurwe 2018 agomba kuba yagejeje ikirego cye muri RMC mu rwego rwo gushaka uko yarenganurwa ariko na none ku bwe ngo abanyamakuru bamuhimbiye izi nyandiko bagomba kugerana mu nkiko zisanzwe bakaryozwa ibyo kumuhimbira inyandiko zitigeze zibaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Akunda kuvugwa
  • Hertier6 years ago
    Arikoye ubundise njugawamukurahe? Ntubanzango unirebe?baraguharwbikase ariwowenanjuga nindewaba uhenze undi?cyakora aribyonjuga naming a yam koyabayarisondetse;
  • Kiki6 years ago
    Aka gakecuru nagacakura sha muge mujavaho. Byose kaba kabipanze. Cecurini nakagegera puuuu
  • jimmy 6 years ago
    ICYO NICYAHA GIHANIRWA NAMATEGEKO NDETSE NINDISHYI YAKABABARO BYABA NGOMBWA AKANAFUNGWA,BANTU MUSEBANYA MWITONDE
  • donat nshimiyimana6 years ago
    yangresse ntago yakwiteza njuga yikundira abazungu





Inyarwanda BACKGROUND