Ndikuriye Nadine, umukobwa wa Rev Pastor Gabriel Sosthene Irambona yahuye n'uruva gusenya abengwa ku munsi w'ubukwe bwagombaga kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018. Nyuma yo kubengwa ku munota wa nyuma, ubukwe bwahise bupfa. Rev Pastor Gabriel Sosthene Irambona ni umupasiteri mu itorero Free Methodist church.
Ndikuriye Nadine Seraphine yabenzwe n'umusore witwa Babonampoze Siméon Mutabazi bagombaga gukorera ubukwe mu mujyi wa Kigali ku Gisozi kuri uyu wa Gatandatu, gusa abantu bategereje umusore ko aza gusaba no gukwa baramubura mu gihe iwabo w'umukobwa imyiteguro bari bayigeze kure ndetse n'abatashye ubukwe bakaba bari bahageze bicaye muri ‘Romantic Garden' aho bwagombaga kubera.
Umuryango w'umusore wasohoye itangazo rishimangira ko ubukwe bwa Nadine na Simeon bwapfuye, rikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, gusa bamwe ntibabyizera na cyane ko imyiteguro yari yose ku ruhande rw'umukobwa. Inyarwanda twagerageje kuvugana Babonampoze Siméon Mutabazi kimwe n'abasinye ku itangazo rihagarika ubukwe, ntibyadukundira kuko terefone zabo zitari ku murongo.
Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba z'uyu wa Gatandatu ku munsi w'ubukwe, iwabo w'umukobwa (Nadine) kimwe n'abatashye ubukwe bari bagitegeje umukwe, amaso ahera mu kirere. Abaturage n'inshuti z'umuryango w'umukobwa bumiwe cyane ndetse benshi bashavuzwa bikomeye n'ibyabaye kuri Nadine Seraphine Ndikuriye.
Umuryango w'umukobwa witeguye bihagije birangira umukwe abuze
Nk'uko biri ku mpapuro z'ubutumire bw'ubukwe bwa Ndikuriye Nadine Seraphine na Mutabazi Babonampoze Siméon, imihango yo gusaba no gukwa yagombaga kuba tariki 10 Werurwe 2018 ikabera ku Gisozi kuri ‘Romantic Garden' kuva isaa Saba z'amanywa. Tariki 17 Werurwe 2018 ni bwo hari kuzaba umuhango wo gusezerana imbere y'Imana, mu birori byari kuzabera i Bujumbura mu rusengero rwa Free Methodiste church, kwiyakira bikabera kuri Hotel Source du Nil.
Amakuru Inyarwanda.com ikesha umwe mu baturanyi b'umukobwa wabenzwe (Ndikuriye Nadine Seraphine), ni uko ababyeyi b'umukobwa bakomoka i Burundi, gusa bakaba batuye i Kibogora mu karere ka Nyamasheke. Uwaganiriye na Inyarwanda.com utifuje ko dutangaza amazina ye yagize ati: "Uyu mukobwa ni uw'iwacu (Nyamasheke), gusa ababyeyi be bakomoka i Burundi. Uyu mukobwa, papa we afite amafaranga pe kuko afite akazi keza n'umukobwa nawe afite akazi keza. Mbabajwe n'iki kigabo kimutesheje umwanya"
Umusore (Babonampoze Siméon Mutabazi) bivugwa ko atari aziranye cyane n'umukobwa amaso ku maso dore ko bamenyaniye kuri interineti bitewe n'uko umusore yabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Intandaro yo gupfa k'ubu bukwe, bivugwa ko umusore ashobora kuba atarishimiye umukobwa nyuma yo kumubona amaso ku maso na cyane ko bamenyaniye kuri interineti akaba ari naho batangiye gukundanira. Bagihura amaso ku maso mu minsi micye ishize, bakomeje gahunda z'ubukwe, gusa bivugwa ko umusore atigeze atanga inkwano. Imyiteguro y'ubukwe yarakomeje, gusa bigeze ku munsi w'ubukwe umusore akuraho terefone.
Umuryango w'umusore wanditse itangazo rivuga ko ubukwe bwapfuye
Ubutumire bw'ubukwe bwa Simeon na Nadine
TANGA IGITECYEREZO