RFL
Kigali

KIGALI: Umukobwa wa Pasiteri yahuye n'uruva gusenya abengwa ku munsi w'ubukwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/03/2018 11:00
17


Ndikuriye Nadine, umukobwa wa Rev Pastor Gabriel Sosthene Irambona yahuye n'uruva gusenya abengwa ku munsi w'ubukwe bwagombaga kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018. Nyuma yo kubengwa ku munota wa nyuma, ubukwe bwahise bupfa. Rev Pastor Gabriel Sosthene Irambona ni umupasiteri mu itorero Free Methodist church.



Ndikuriye Nadine Seraphine yabenzwe n'umusore witwa Babonampoze Siméon Mutabazi bagombaga gukorera ubukwe mu mujyi wa Kigali ku Gisozi kuri uyu wa Gatandatu, gusa abantu bategereje umusore ko aza gusaba no gukwa baramubura mu gihe iwabo w'umukobwa imyiteguro bari bayigeze kure ndetse n'abatashye ubukwe bakaba bari bahageze bicaye muri ‘Romantic Garden' aho bwagombaga kubera.

Umuryango w'umusore wasohoye itangazo rishimangira ko ubukwe bwa Nadine na Simeon bwapfuye, rikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, gusa bamwe ntibabyizera na cyane ko imyiteguro yari yose ku ruhande rw'umukobwa. Inyarwanda twagerageje kuvugana Babonampoze Siméon Mutabazi kimwe n'abasinye ku itangazo rihagarika ubukwe, ntibyadukundira kuko terefone zabo zitari ku murongo. 

Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba z'uyu wa Gatandatu ku munsi w'ubukwe, iwabo w'umukobwa (Nadine) kimwe n'abatashye ubukwe bari bagitegeje umukwe, amaso ahera mu kirere. Abaturage n'inshuti z'umuryango w'umukobwa bumiwe cyane ndetse benshi bashavuzwa bikomeye n'ibyabaye kuri Nadine Seraphine Ndikuriye. 

Umuryango w'umukobwa witeguye bihagije birangira umukwe abuze

Nk'uko biri ku mpapuro z'ubutumire bw'ubukwe bwa Ndikuriye Nadine Seraphine na Mutabazi Babonampoze Siméon, imihango yo gusaba no gukwa yagombaga kuba tariki 10 Werurwe 2018 ikabera ku Gisozi kuri ‘Romantic Garden' kuva isaa Saba z'amanywa. Tariki 17 Werurwe 2018 ni bwo hari kuzaba umuhango wo gusezerana imbere y'Imana, mu birori byari kuzabera i Bujumbura mu rusengero rwa Free Methodiste church, kwiyakira bikabera kuri Hotel Source du Nil.

Amakuru Inyarwanda.com ikesha umwe mu baturanyi b'umukobwa wabenzwe (Ndikuriye Nadine Seraphine), ni uko ababyeyi b'umukobwa bakomoka i Burundi, gusa bakaba batuye i Kibogora mu karere ka Nyamasheke. Uwaganiriye na Inyarwanda.com utifuje ko dutangaza amazina ye yagize ati: "Uyu mukobwa ni uw'iwacu (Nyamasheke), gusa ababyeyi be bakomoka i Burundi. Uyu mukobwa, papa we afite amafaranga pe kuko afite akazi keza n'umukobwa nawe afite akazi keza. Mbabajwe n'iki kigabo kimutesheje umwanya"

Umusore (Babonampoze Siméon Mutabazi) bivugwa ko atari aziranye cyane n'umukobwa amaso ku maso dore ko bamenyaniye kuri interineti bitewe n'uko umusore yabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Intandaro yo gupfa k'ubu bukwe, bivugwa ko umusore ashobora kuba atarishimiye umukobwa nyuma yo kumubona amaso ku maso na cyane ko bamenyaniye kuri interineti akaba ari naho batangiye gukundanira. Bagihura amaso ku maso mu minsi micye ishize, bakomeje gahunda z'ubukwe, gusa bivugwa ko umusore atigeze atanga inkwano. Imyiteguro y'ubukwe yarakomeje, gusa bigeze ku munsi w'ubukwe umusore akuraho terefone.

Umuryango w'umusore wanditse itangazo rivuga ko ubukwe bwapfuye

Ubutumire bw'ubukwe bwa Simeon na Nadine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Clement 6 years ago
    Oh my God uyumusoreyahemutse pee Ibyoduhemukirabandi natwe harubwobitugarukira. Nihanganishije umukobwa numuryangowe, nubwobahobye. Nkibaza ese inkwano baribazibonye? Bihangane siwewambere sunuwanyuma
  • Nadia6 years ago
    what goes around always comes around.....
  • mansa sultan6 years ago
    Najyaga mbyumva mukinamico nkumva ntibishoboka gsa uwo muhungu ntamugabo umurimo nimbwa yigendera pe,ibaze gutesha umwanya namaf abantu bakwitegura ukabatenguha,harya abasobanukiwe namategeko mwansobanurira nkubwo uwo muryango ureze ntiwakwishyurwa ibyatanzwe mu myiteguro bitegura iyo nkoramahano yumukwe?nihanganishije umuryango wuwo mukpbwa
  • 6 years ago
    ibaze nukuri iso ntakwanga akwita nabi koko nibabina mpoze kbsa
  • Ali6 years ago
    Aliko kokuvuga arugutaruka kwariyoyayo abobageni balikuzanyura murusengero bagahabwa imigisha na pasteur koko kandi umugabo arumu divorcé (yarafite undimugore yasize iburayi)? Umenya nubundi ububukwe bwarimo amanyanga!!!! Na pasteur muzima se wumukobwa akabyemera ali pastor? Umvako mwerekwa, habuzenumwe ubyerekwa ngwabahanurire kuwo atarumugabo koko
  • walter6 years ago
    online love is dangerous, ruhira nka 1%. uwahemukiwe yaba umukobwa cg umusore kuko nibo bazi ibyabaye hagati yabo, yihangane. gusa twese tujye twigira amasomo mu byago by'abandi.
  • Emmanuel6 years ago
    Ntacyo amategeko ateganya mubintu nkibi se? uwaba abizi yatubwira.
  • Grace6 years ago
    mbega agahinda uwo mugabo Imana Izamuhana!ubwo se azakira imivumo yuwo muryango asebeje gutyo? Nadine ihangane hari mpamvu Imana Yemera ko tunyura mu bigeragezo kdi ngo byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza.Uhoraho Azamusimbuza umwiza.
  • 6 years ago
    Ngewe ababyeyi bubu baranyobera umuntu aritonda agatanga ubutumire ntaninkwano yabonye koko mana yange uwomukwe mwitegura aba arimukweki koko mukagera naho kudekora rekareka mugashishikara ntasoni umuntu atarakwa umwana kweri uwomukobwa yihangane yazize ababyeyi batazi ubwenge
  • Bob6 years ago
    Sha pole gusa umukobwa ndabona kumaso anitonze Atari nkababandi tubona. Gusa azabona undi
  • Providence 6 years ago
    Mbega umuzungu wahemutse weeee!! Ko mbona se uyu Mukobwa ntacyo atwaye yamuhoye iki koko?
  • bwiza6 years ago
    Igicucu cy'umusore. Kirahemutse. Bizamukurikirama
  • kapo6 years ago
    nibihangane bose kumpande zombi ikindi abantu mwandika mutukana sibyiza uramutse usanze igitekerezo ufite aribitutsi wabyigumanira
  • Ukuli Kubisi6 years ago
    Niba ushaka kumenya ibya Baboanampoze Simeon Mutabazi, andika aya mazina muli google.com urahita ubona ibye : imyaka ye(48 ans) , aho auye muli MIchigan State (USA), uko yafunzwe n' icyo yafungiwe, n' ibindi ,..... Uriya mukobwa ntacyo ahombye ahubwo Uwiteka yamukuye ku musaraba yari yishoyemo ngo abonye za "magabo" !!!! Puuuuuuuuuu!!!!
  • aimee6 years ago
    nagahomamunwa
  • Maxi6 years ago
    Umusore she arabenga uyu mukobwa we aruwuhe? Umuhungu USA kuliya? Ihangane urahita ubona undi, izo nizangaruka zikirokore, iyo ukiba waratendetse ufite nka batatu, muba mwarahise mubisoza, ukava kumsheru, ntarirarenga shushanya biracamo, kizima ufite ayawe, kdi naso ariko neza, tanga nimero tukwereke umukino, uhumbye gato.
  • Simeon Mutabazi Babonampoze 7 months ago
    Ni iyihe mpamvu mbohereza inkuru nyakuri y impamvu ubukwe bwapfuye ntimuyishyireho ariko abavuga ibicuritse,abatukana,mukabihitisha. Ese kuki Nadine ko Ari Kigali ko mutamubajije,mujya kubaza abandi we ntahibereye. Kuki avugirwa ni abandi nkaho Ari ikiragi. Ntimukabogame mu nkuru ibabaje nk iyi.





Inyarwanda BACKGROUND