RFL
Kigali

Umunyamakuru Rigoga Ruth yarushinze n’umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/03/2018 19:14
4


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018 ni bwo umunyamakuru wa Radio na Tv 10 yarushinze nyuma y’imihango yo gusaba no gukwa akaba yanasezeranye imbere y’Imana n’umugabo we Fred bagiye kubana akaramata. Uyu mugabo wegukanye Rigoga Ruth ni umusirikare mu ngabo z’u Rwanda ufite ipeti rya Lieutenant.



Ubukwe bwa Lt. Kamali Fred na Rigoga Ruth buje bukurikira umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabaye ku wa Kane tariki 8 Werurwe 2018 ku biro by’umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Rigoga Ruth ni umwe mu banyamakuru bazwi hano mu Rwanda nk’umwe mu bakobwa batinyutse itangazamakuru rya siporo. Uyu mukobwa yamamaye cyane ubwo yakoreraga radiyo ya KFM, nyuma y’igihe gito yaje kuva kuri iyi radiyo yerekeza kuri Radio 10 na Tv10 nyuma y'uko KFM yari imaze gufunga imiryango.

rigogarigogarigogaHabanje imihango yo gusaba no gukwarigogarigogaUbu bukwe bwari ubwa gisirikare






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    congz dear RUTH
  • jmv6 years ago
    congratulations kbx muzabyare hungu na kobwa kandi Imana ibahe umugisha kurugo rwanyu kandi urugo rwanyu ruzabe ijuru rito!!!!!!!
  • lee6 years ago
    NI BYIZA BAZAGIRE URUGO RUHIRE ,ARIKO SE KO AMAFOTO ATAGARAGARA NEZA.
  • Ntezi4 years ago
    Ndabona byari sawa cyane!





Inyarwanda BACKGROUND