RFL
Kigali

TOP10: Ibintu bikomeye Apotre Masasu yatangaje bamwe bakamushima cyane abandi bakamunenga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/03/2018 10:54
7


Apotre Yoshuwa Masasu Ndagijimana, umushumba mukuru w'itorero Evangelical Restoration church ku isi amaze gutangaza ibintu bitandukanye, bamwe bakabyakira neza bakamushimira cyane kubwo kuvugisha ukuri no kwitanga, gusa hakaba n'abandi bamunenga.



Muri iyi nkuru Inyarwanda.com tugiye kubagezaho ibintu 10 Apotre Masasu amaze gutangaza ntibivugweho rumwe, gusa umubare munini ugasanga ari uw'abantu bamushimira kuvugisha ukuri no guharanira inyungu z'umurimo w'Imana. Ibi tugiye kubagezaho, bimwe muri byo Apotre Masasu yabitangarije itangazamakuru, ibindi abitangariza abakristo mu bihe bitandukanye.

1. Aho gushaka nabi wajya mu ijuru utarongoye

Apotre Masasu yatangaje ubu butumwa mu myaka yatambutse abutangariza mu rusengero akuriye rwa Restoration Church, inyigisho ye itambutswa kuri Radio Authentic izwi nka Radio ya Apotre Gitwaza. Apotre Masasu ubusanzwe uvuga ko nta mukristo ukwiye kwaka gatanya (Divorce) yatangake ko aho gushaka nabi, wajya mu ijuru utarongoye. Icyo gihe Apotre Masasu yaragize ati: "Gurumana uko ugurumana imyaka igusige uko igusiga, aho kurongora nabi urakajya mu ijuru utarongoye, ibibi birarutana kuko upfa ubireba, simbwira abashatse ndabwira abatari bashaka bakireba amaguru, agatuza, umutwe, uburanga, amazuru, ikibero n’amabere, murapfuye, uzi gushakana n’umuntu nyuma y’amezi 6 akaguta mu nzu!" Abantu bumvise iyi nyigisho, benshi muri bo bagiye ku ruhande rwa Apotre Masasu, gusa hari abandi bavuze bati 'Biragatsindwa kujya mu ijuru utarongoye'

2. Nta mukristo ukwiriye kwitabira irushanwa ry'ubwiza

Mu mwaka wa 2014 Apotre Yoshuwa Masasu yatangaje ko irushanwa ry'ubwiza rinyuranyije na Bibiliya kuko ngo abantu bose ari beza imbere y'Imana, ahamagarira ababyeyi kutazongera kwemerera abakobwa babo kujya mu irushanwa ry'ubwiza kuko ngo bidakwiriye ko abakristo bitabira amarushanwa y'ubwiza. Apotre Masasu yaragize ati:"Nimumbwire, mubona dukwiye nk’abakirisito kujya imbere y’abantu ngo turimo turiyerekana ngo badutore ku bwiza Imana yaduhaye? Ni iki dukora kugira ngo duse uko dusa ubu? Ntihakwiye kubaho competition (irushanwa) kuko uwo Imana yaremye wese ni mwiza. Ugasanga baramugaragura ngo reba hano, reba hirya,… Ntibikwiye ku bakrisito n'ubwo bamwe mwamaze kubyemera, ariko ntibikwiye kubaho rwose." Ibi nabyo ntabwo bivugwaho rumwe kugeza n'uyu munsi ndetse hari n'abapasiteri banyuranye bakomeje kugenda bamuvuguruza.

3. Apotre Masasu yifuza ko umuziki wa Gospel wahagarikwa imyaka itanu

Apotre Masasu avuga ko bibaye byiza umuziki wa Gospel wahagarikwa nibura imyaka itanu bitewe n’uko benshi mu bahanzi bawukora ari inzererezi. Apotre Masasu ashavuzwa cyane no kubona umuhanzi wa Gospel utagira aho abarizwa, utagira gahunda yo kwiherera n’Imana mu masengesho yaba ayo kurya cyangwa ayo kwiyiriza ubusa, akaba ari naho ahera yita inzererezi umuhanzi wese umeze gutyo. Apotre Masasu avuga ko bibabaje kubona hari abahanzi ba Gospel badafatika, bataragirwa, ugasanga barasambana, bamwe bagatandukana n’abo bashakanye nabo (Divorce) abandi bakarwanira icyubahiro bagashaka kuvugwa nk’uko abashumba babo bavugwa.

Apotre Masasu aganira n'umunyamakuru wa Radio Rwanda yaragize ati: "Si mvuze ko ari bose (abahanzi) ariko standard ya spirituality iracyari very very low kuri njyewe. Hari hakwiye guhagarikwa byaba bishoboka imizika nk’imyaka itanu bakabanza bakarerwa hanyuma bakabarekura maze baga shining bakanyeganyeza isi ariko batinya Imana mu mitima yabo mu buryo bukomeye. Kuri ubu ngubu hari abahanga bafite skills badafite character iyi nyayo kuri benshi n’abafite character nabo ntibafite skills y’uburirimbyi, kuri ubu ngubu rwose turihangana tugashinyiriza."

4.Apotre Masasu yemeza ko mu bahanzi babarizwa mu rusengero rwe harimo n'inzererezi

Nk'uko Apotre Masasu abisobanura, inzererezi mu buryo bw'umwuka, ni umuntu udafite itorero abarizwamo utanafite umubyeyi mu mwuka umuba hafi ahubwo akabaho yigenga akikorera ibyo ashaka n'igihe ashakiye. Apotre Masasu yemeza ko mu itorero rye harimo abahanzi b'inzererezi ni ukuvuga abikorera ibyo bashakiye, basenga igihe bashakiye bagasengera n'aho bashakiye. Gusa nta n'umwe yigeze atunga urutoki ngo amuvuge izina. Abumvise iyi nkuru, benshi baramushyigikiye, abandi biganjemo abahanzi baramwijundika kuko ngo yabise inzererezi. Bamwe mu bahanzi bakomeye muri Gospel babarizwa mu itorero rya Masasu ni: Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Liliane Kabaganza, Israel Mbonyi, Arsene Manzi, Arsene Tuyi, Serge Iyamuremye n’abandi benshi. Birashoboka ko muri aba tuvuze harimo abo Apotre Masasu afata nk'inzererezi n'ubwo nta n'umwe yigeze avuga izina.

5.Apotre Masasu ati; “Naragiye ihene, narafunzwe, narwaye amavunja, ubu ndi kugenda muri V8”

Mu buhamya bwe Apotre Masasu avuga ko mbere yo kwakira Yesu, yivuruguse mu byaha byose bibaho, Imana iza kumugirira ubuntu imuha agakiza akirizwa mu kabyiniro. Iyo atanga ubuhamya, Apotre Masasu avuga ubuzima bugoye yaciyemo aho yiyemerera ko yaragiye ihene, akarwana amavunja, agasambana, agafungwa, umugore we akambara igitenge kimwe imyaka myinshi...ariko ubu Masasu akaba agendera mu modoka ihenze cyane ya V8 yahawe n'abakristo be mu minsi ishize. Ubu buhamya bwa Apotre Masasu nabwo ntibwakiriwe neza n'abantu bose kuko hari abavuga ko atari akwiriye kuvuga ubuzima bugoye cyane yanyuzemo aho babifata nko kwisuzuguza, abandi bakamushimira kuvugisha ukuri no kugaragaza aho Imana yamukuye kuko byereka abatarakizwa ko hari Imana ikora igahindura amateka.

6. Masasu avuga ko adashobora kuvanga umurimo w'Imana na Politiki

Mu gihe hari bamwe mu banyamadini bafatanya umurimo w'Imana n'indi mirimo yo muri Politiki ndetse hakaba n'abava burundu mu mirimo bakoraga mu matorero n'amadini yabo bakajya muri Politiki, Apotre Masasu avuga ko adashobora kubikora kuko ngo yahamagariwe ivugabutumwa no gushumba intama z'Imana bityo akaba avuga ko adakwiriye kubibangikanya n'indi mirimo na cyane ko iyo mirimo nayo ifite abandi bantu Imana yayihamagariye. Apotre Masasu avuga ko atajya agira inyota yo kuba Mayor, Minisitiri n'indi myanya y'icyubahiro kuko anyuzwe n'umurimo w'Imana akora. Uyu mukozi w'Imana avuga ko adashobora kwambara ishusho y’ishyaka rya politiki.

Apotre Masasu ati: "Uyu munsi nk’umuntu w’Imana ntabwo nakwambara ishusho y’ishyaka rya politiki, ni yo mpamvu Leta yanashyizeho ‘sosiyete sivile’ ihuriramo abantu badafite ishusho ya politiki baharanira imibereho myiza.(...) Umukozi w’Imana wivanze akagira iyo shusho, byonyine umwanya awukura hehe wo kwita ku ntama, kugira ngo arenzeho n’ibindi? Dufatanya na gahunda za Leta kuko turi mu gihugu, igihugu ni icyacu, tugomba kugikorera , kandi gahunda nyinshi za Leta zimwe na zimwe z’imibereho y’abanyarwanda tuzihuriyeho kuko uwo twita umuyoboke ni wa muturage."

7. Masasu ati: Abarokore bavanga ni 'ibyitso' bya satani

Apotre Masasu ukunze kuvuga amagambo akomeye, muri 2015 Masasu yabwiye urubyiruko rwari rwateraniye mu giterane cy'urubyiruko ko yanga cyane abakirisitu bavanga ntibaheshe Imana icyubahiro cyangwa ngo bakorere Satani ahubwo bagasigara hagati kandi bakonona umurimo w’Imana. Aba bakristo bavanga, yavuze ko ari ibyitso bya satani. Apotre Masasu yaragize ati: "Biteye isoni kubona umurokore ajya mu kabyiniro akabyinira satani avuye kubyinira Imana. Biteye isoni kubona umusore w’umukirisitu atishimira kubona icyo aricyo; biteye isoni umupagani wubaha utinya ma buso yitwara neza kurusha umurokore wuzuye umwuka wera" Hari urubyiruko runyuranye rutishimiye iyi nyigisho y'Intumwa Masasu kuko basanga kujya mu kabyiniro atari icyaha na cyane ko na we ubwe (Masasu) yakirijwe mu kabari. Hari abandi ariko bashimiye cyane Masasu kuko bahamya ko umukristo nyawe aba adakwiriye kwifatanya n'abanyamahanga. 

8. Apotre Masasu avuga ko imyotsi ikoreshwa mu bitaramo bikomeye haba hari indi myuka mibi iyiherekeje

Apotre Masasu aherutse gutangariza mu rusengero rwe ko imyotsi ivuburwa n'akamashini kitwa 'smoke machine' ikunze gukoreshwa mu bitaramo bikomeye yaba iby'abahanzi bakora umuziki usanzwe ndetse n'abakora umuziki wa Gospel, ngo uko bimeze kose iyo myotsi iba ifite indi myuka itari myiza iyiherekeje. Ibi yabitangarije mu gitaramo ‘Slaves of worship’cya Shining Stars cyari cyabereye i Masoro kuri Restoration church. Mu kunenga imyotsi ivuburwa n'akamashini kabigenewe, Apotre Masasu yabwiye Shining stars n’abandi bose bari muri icyo gitaramo ko inzu y’Imana idakwiye kwinjirwamo ibibonetse byose batazi aho byaturutse.

Apotre Masasu yakomeje ababwira ko mu guhimbaza Imana haba hakwiye kubamo itandukaniro n'ibindi bitaramo bibera mu tubari. Ati “Ntimugakoreshe ibintu muba mutazi n’iyo byaturutse. Imyotsi ? Murajya gukoresha imyotsi kubera iki mwakoresheje amatara yacu ko yaka neza?" Yongeyeho ati 'Ibintu nk'ibi biba biherekejwe n'indi myuka'. Ibi Masasu yatangaje ntibyavuzweho rumwe dore ko nyuma ye haje kuboneka umupasiteri umuvuguruza akabwira abakristo be ko iyo myotsi ari myiza kuko ifasha abakristo kujya mu mwuka.

9.Apotre Masasu agereranya abageni batwite nka malaya, kubasezeranya abifata nk'umwanda

Ikindi kintu gikomeye Apotre Masasu yatangaje ntikivugweho rumwe, yavuze ko abageni bakora ubukwe batwite abagereranya nka malaya ndetse avuga ko kubasezeranya imbere y'Imana ari umwanda. Aya magambo ntiyavuzweho rumwe kuko hari abavuze ko yarengereye cyane, abandi bakamukomera amashyi. Apotre Masasu yatangaje ibi mu gihe hari abageni bakora ubukwe nyuma y’iminsi micye ukumva bibarutse imfura yabo bivuze ko baba barasezeranye imbere y’Imana umukobwa atwite. Apotre Masasu Yoshuwa asanga gusezerana kwabo ari umwanda ndetse akavuga ko abo bageni ari ba Malaya, abasambanyi bakwiye gusunikirwa kwihana aho guhabwa umugisha.

Mu kiganiro Apotre Masasu yagiranye n’abanyamakuru muri 2016 yaragize ati:"(Muri Restoration church) Ntabwo byemewe rwose nasubiza ntatekereje na kabiri, impamvu ni iyi: Igihango ni babiri bagikora si batatu, iyo habayemo inda, ubwo ni umuntu wa gatatu, rero ntawusezeranya batatu dusezeranya babiri rwose. Gukubita gutya nibagende babyare babane na none babanye wenda nyuma bazahabwe umugisha mu rugo rwabo,.. ariko si urugero rwiza. (…) Ni urugero rw’uko mugiye guhesha ubusambanyi agaciro kuko Bibiliya iravuga ngo gushakana kwera kubahwe na bose, so church (itorero) ikubahe. So ni ibintu byagiyemo imyanda, njye ndumva ari umwanda."

Apotre Masasu yunzemo ati: "Bibiliya ivuga ko wa mugani uwiyunga na malaya, aba abaye umubiri umwe nawe, uwiyunga na Kristo aba abaye umwuka umwe na Kristo. Igihe mwakoze ibintu bitari mu rushako, ku Mana byonyine gusangiza imibiri, guhuza ibitsina mutari mu rushako ni Malaya, ni ubusambanyi. Ari umuhungu ari umukobwa igihe basambanye baba babaye ba Malaya, rero ntabwo duha Malaya umugisha, tumusunikira kwihana no guhindukira bakazamuha umugisha awukwiriye, Yera atunganye, ibyo Bibiliya rwose irabigaragaza."

10. Apotre Masasu avuga ko yabuze abasore n'inkumi badafite ubushobozi bwo gukora ubukwe ngo abishyurire fagitire

Nyuma y’aho Apotre Masasu yemereye inkunga abasore n’inkumi bashaka gukora ubukwe ariko bakazitirwa n’ubushobozi bucye, akabikora agamije kurwanya no guhanura abakora ubukwe burimo ibikabyo, akabemerera kuborohereza kuri fagitire y’ubukwe akishyura hafi ya byose, mu mwaka wa 2016 Intumwa Masasu Yoshuwa yatangaje ko nta n’umwe uramusanga. Inkuru y'uko Apotre Masasu agiye kujya yishyurira abageni batishoboye akabakorera ubukwe, yishimiwe na benshi mu bayumvise, gusa hari abandi babifashe nk'ikinyoma gikomeye kuko batiyumvisha ukuntu umuntu yakwemera kwishyura fagitire y'ubukwe bw'abantu bose bamugana bafite ubushobozi bucye.

Apotre Masasu avuga ko icyo gitecyerezo yakigize abitewe nuko hari abasore n’inkumi bakunze gutinya gufata umwanzuro wo gukora ubukwe ahanini babitewe nuko baba batinya fagitire yabwo dore ko bamwe na bamwe baba bifuza gukora ubukwe bugezweho cyane budahuye n’ubushobozi bafite, ubukwe bukabasigira amadeni menshi ashobora no kuviramo bamwe gufungwa. Nyuma yo kubitekerezaho neza agasanga hari abatinya gukora ubukwe kubera ubushobozi bucye, yashyizeho gahunda yuko Restoration church, izajya isezeranya abafite icyo kibazo, Fanta zose zikishyurwa n’itorero, ukongeraho ko abageni nta kintu na kimwe bakwishyuzwa ku bijyanye na Salle y’aho ubukwe bwabereye kuko imihango hafi ya yose yajya ibera mu rusengero mu gihe cy'amateraniro, Reception nayo ikabera ku rusengero.

Lydia Masasu

Apotre Masasu n'umugore we Pastor Lydia Masasu

Apotre Masasu avuga ko abageni bakungukira byinshi muri iyo gahunda kuko abakristo bose bajya bataha ubukwe bw’abo bageni na cyane ko imihango yose ngo yajya ibera mu rusengero no mu mahema ya Restoration church, usibye ko abageni bajya bafata akanya gato bagasohoka bakajya kwifotoza, ubundi bagataha mu rugo rwabo rushya hakiri kare, bikabafasha no kwirinda abajura bakunze kwibasira ingo z’abageni. Mu kibazo yabajijwe n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com akamubaza aho iyi gahunda nshya ya Restoration church igeze, Intumwa  Masasu Yoshuwa yavuze ko kugeza ubu nta muntu n'umwe uramugeraho ngo atangirane n’iyo gahunda nshya izafasha cyane abageni badafite ubushobozi buhagije bwo gukora ubukwe. Yagize ati:

Turakingura nk’ubu ngubu dufite tent n’ahandi n’ibindi n’intebe. Twashatse kubyoroshya kuko turabona biragenda bigaragara ko abantu bamwe batarushinga kubera Budget zabaye,..sinzi uko nabivuga nabuze izina, zabaye karabahizi kumva umusore uhembwa 80.000Frw agashaka gukora ubukwe bufite budget ya miliyoni 18 kugira ngo agire gateau ifite amapine na moteri ya etaje, agire ibimodoka 6 bimugenda inyuma,.. Noneho ugasanga atangiranye ubukwe n’amadeni menshi amuvuna, dusanga ibi twabyoroshya. Urugero akaza ku cyumweru, mu materaniro hagati bakamusezeranya agataha n’umugore we hakibona, ariko uzi gutahirwa ubukwe n’abantu ibihumbi bibiri.

Apotre Masasu yakomeje agira ati: "Noneho Fanta tukayiha abakristo bose na family tukamusezeranya ahongaho na Reception ikabera ahongaho nyuma akajya kwifotoza ariko ntidusunikire abantu kugera aho baba ibisambo no kunigwa n’amadeni kubera kwigereranya. Umuntu arya uko angana,… Sasa turakinguye ariko mbona batatwegera muri iyo aspect, uwatwegera wese mu buryo twaba dufite bwose, nta ma salle twareba uko tumugerageza tukamufasha, kuko ari ubushake bw’Imana, Imana ntiyabirwanya aho kugira ngo ukabye ujye mu madeni adashobotse hanyuma ejo bazamufunge ushaka ubukwe buhambaye, reka akore ubukwe burimo Imana ariko budafite ibikabyo bikabije."

Intumwa y'Imana Masasu Yoshuwa umuyobozi wa Restoration ku isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • FIFI6 years ago
    Imana ihe umugisha umukozi wayo rwose
  • fifi6 years ago
    ubundi abasore bakunda Imana bemeye kugenda mubushobozi bwabo Imana yakubahwa kubwo guca bugufi naho abashaka gukora ibirenze ubushobozi mu bukwe baba bifuza kdi kwifuza ibyo udafite bikuviramo ibyaha
  • Rwema6 years ago
    Ibyo yavuze byose ni ukuri, nta cyo kunenga gihari
  • Mutesi Henriette 6 years ago
    Nukuri nshimiye Umukozi w'lmanaPast. Masasu ndashima ziriya ngingo zose. Ariko abavagavaga ntibabyumva neza kuko biravanguye neza. God bless you
  • Ma6 years ago
    Ntacyo nanjye nakunenga Apostle. Uvuga ukuri Gusa abantu twanga ukuri kubera kuryana. Ark God bless you.
  • Kelvin 6 years ago
    Masasu mpamya neza ntashidikanya ko arimo umwuka w'Imana.ahubwo Masa agenda utubwirire babanyabinyoma ngo ni Rugag........... Ngo pasted fire...........nabandi nabandi uti nimureke kuyobya ubwoko bw'Imana mwabanyabinyoma mwe twarabamenye uti igihe mwahereye asikigariwe mumaze kudutera isesemi kweri.ubabwire uti igihe Niki ngo abasengera mukuri no mu mwuka ngo bagaragare.ubanyibukirize uti Yesu araje mukanya gato nkako guhumbya bareke kuyobya intore
  • mimi6 years ago
    Abakozi b,Imama barakiriho pe!!Imana ikomeze igusinge mukozi w,Imana.





Inyarwanda BACKGROUND