RFL
Kigali

Tizama Bar & Restaurant ahantu honyine i Nyamirambo warebera imikino yo mu Bwongereza

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:9/03/2018 17:08
0


Tizama Bar & Restaurant ikomeje kudabagiza cyane abakiriya bayo cyane cyane muri izi ntangiriro z'umwaka, uko idahwema kubazanira udushya dutandukanye ni nako irushaho kuzana ibyiza kurushaho batirengagije imyidagaduro nka za siporo, umuziki n'ibyo kurya nk'ubwoko bw'inyama utasanga ahandi, ibinyobwa n'ibindi.



Muri iyi minsi abantu benshi barajwe ishinga no gukurikirana ibijyanye n'umupira w'amaguru by'umwihariko imikino yo mu Bwongereza. Muri iyi weekend rero hazaba umukino uzahuza ikipe ya Liverpool na Manchester United uzatangira saa Saba n'iminota mirongo itatu. Ni umukino uzaba ejo kuwa Gatandatu aho Jose Mourinho azaba adafite abakinnyi bagera kuri bane.

man-utd-v-liverpool3

Liverpool na Manchester United bizakina ejo kuwa 6

Ejo hazaba imikino itandukanye ariko uyu wa Liverpool na Man U ni umwe mu yihuruje abantu cyane. Nta handi rero ho kurebera umukino neza, utuje, nta rusaku, unywa ndetse ukanarya icyo ushaka muri uyu mujyi wa Kigali atari muri Tizama Bar & Resto.

Tizama Bar and Restaurant

Muri Tizama Bar & Resto niho warebera Match neza utuje

Akandi gashya Tizama ifitiye abakiriya bayo, ni ubwoko bw'inyama z'ihene buzwi nka Michopo ziba zikaranze mu buryo bwihariye. Ziraryoha cyane kurusha izindi nyama waba warariye. Tizama yazaniye kandi abakiriya bayo Zingaro nini cyane ndetse ziryoshye cyane. Ibiciro bya Michopo na Zingaro byahananuwe cyane muri Tizama mu rwego rwo kudabagiza abakiriya bayigana muri iyi minsi.

TIZAMA yazaniye abakiriya bayo inyama za Michopo na Zingaro utasanga ahandi-AMAFOTO

Michopo inyama nziza zo muri Tizama Bar & Resto

Tizama Bar & Restaurant iherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, ikaba ikora amasaha 24/24 mu kurushaho gufasha abakiriya bayo. Icyo Tizama itandukaniyeho n’ahandi henshi ni uko ifite amafunguro y’ubwoko bwose aba ateguranywe ubuhanga n'isuku kuko ategurwa n’abakozi b’inzobere mu mwuga wo guteka.

Tizama Bar and Restaurant

Tizama Bar & Resto irangwa n'isuku

Twabibutsa kandi ko abakiriya ba Tizama bashyizwe igorora dore ko babasha kureba imipira yose itandukanye yaba iyo mu Bwongereza no mu bindi bihugu bigira shampiyona ishyushye. Ikindi cyiza bagira ni umuziki mwiza, amajwi meza aba yumvikana neza.

Amafoto:

Tizama Bar and Restaurant

Tizama Bar and Restaurant

Tizama Bar and Restaurant

Salade nziza ikoranywe isuku kandi iryoshye wayisanga muri Tizama Bar & Resto

Tizama Bar and Restaurant

Tizama Bar and Restaurant

Ibyo kunywa by'amoko atandukanye muri Tizama ni munangi

Tizama Bar and Restaurant

Tizama Bar and RestaurantAmafunguro ateguranywe isuku muri Tizama Bar & Resto

Tizama Bar and Restaurant

Inyama za Zingaro ziryoshye cyane wazisanga muri Tizama Bar & Resto

Amafoto: Iradukunda Desanjo_Inyarwanda Ltd.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND