RFL
Kigali

Producer Billy Gates n'umukunzi we w'umuhanzikazi bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/03/2018 16:15
1


Producer Billy Gates Mulumba umwe mu nkingi za mwamba mu muziki wa Gospel yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye hamwe n'umukunzi we w'umuhanzikazi bamaze igihe kitari gito bakundana. Urukundo rw'aba bombi rwagizwe ibanga kuva barwinjiramo kugeza aho bakoreye ubukwe.



Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com ni uko producer Mulumba John uzwi cyane nka Billy Gates akaba nyiri studio yitwa Gates Muzik, yakoze ubukwe kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Werurwe 2018 abukorera mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda aho yagiye gusaba no gukwa umukunzi we Dukundimana Laetitia usanzwe uba mu gihugu cy'u Bufaransa akaba ari umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ubukwe bwa Billy Gates n'umukunzi we Laetitia uzwi cyane mu ndirimbo 'Kwizera' bwabaye mu ibanga rikomeye na cyane ko babukoreye mu kindi gihugu ukongeraho no kuba aba bombi nta 'Save the date' ndetse n'ubutumire (invitation) bigeze bashyira hanze. Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko mu minsi iri imbere ari bwo Billy Gates na Laetitia bazasezerana imbere y'Imana mu birori bizabera mu Bufaransa. 

Billy Gates

Billy Gates yambika impeta umukunzi we Laetitia

Billy Gates

Producer Billy Gates n'umukunzi we Laetitia bakoze ubukwe mu ibanga

Billy Gates

Billy Gates na Laetitia barebana akana mu jisho

Billy Gates

Ev Caleb n'umugore we Sabine batashye ubu bukwe

Dekilo

Dekilo umuhanga mu kuvuza ingoma za kizungu yatashye ubu bukwe

UMVA HANO 'KWIZERA' YA LAETITIA UMUKUNZI WA BILLY GATES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • PIDIDY6 years ago
    ARIKO ABA STAR NAKO INGIRWABA STAR ZIRANSETSA CYANE? NGO BAKOREYE UBUKWE MW'IBANGA? NIKI KIZIMA SE MUZI KIBERA MUBWIHISHO? IBYIZA BIBERA KUMUGARAGARO ABANTU BAKABIBONA BAKABYISHIMIRA! UBUKWE BWO MUBWIHISHO BUTAHWA N'IBIHUNYIRA N'IBITAKARAGASI BYOSE NTAHO BIBA BITANIYE NA BAMWE BATERURA BAKAGENDA IJORO! ABANTU BASENGA KWELI?? NTIBAZI KO UMUHANGO W'UBUKWE ARI UWERA UITAKWIYE KUBERA MUBWISHISHO





Inyarwanda BACKGROUND