RFL
Kigali

Wari uz iko kubyara umwana ufite ibibari, inyonjo, uta inkonda, ufite ibibazo ku bwonko biterwa n’uko nyina aba abura Vitamine yitwa folate?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:9/03/2018 14:00
1


Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko iyi vitamine ari ingenzi ku buzima bw’umubyeyi utwite kuko ariyo yonyine ibasha gutuma umwana akura neza mu gihe ari munda kandi ibi bigakorwa mu gihembwe cya mbere cyo gutwita ni ukuvuga mu mezi atatu ya mbere.



Folate rero ni imwe mu moko atandukanye ya vitamini B uhereye kuri B1 ukageza kuri B12. Iyi rero yo ni vitamine ya B9.

Aha uribaza uti ese iyi vitamine imaze iki?

Nk'uko twabivuze haruguru folate cyangwa vitamine B9 Irinda ko umwana yazavukana ubumuga nk’ibibari, umutwe uteye nabi, ubwonko budakora neza, urutirigongo rwasohotse bikaba nk’inyonjo ahegereye ku kibuno, guhora ata inkonda nk'uko tubikesha urubuga medicalnewstoday.com.

Iyi vitamine umubyeyi ayikenera ryari?

Nk'uko twakomeje kubivuga, abahanga bavuga ko ari byiza ko umubyeyi aba yarayifashe atarasama ndetse yaba yaranasamye agakomeza kuyifata mu gihe ingingo z’umwana ziba ziri kwirema ni ukuvuga mu cyumweru cya kane cyangwa cya gatanu atwite byaba byiza ukayifata ari nyinshi mu gihembwe cya mbere ariyo mezi atatu ya mbere.

Ese ni hehe ushobora gukura iyi vitamine B9  cyangwa se Folate?

Ubushakashatsi bwerekanye ko vitamine B9  iboneka mu biribwa bitandukanye birimo:

Ibinyampeke: umuceri, ingano, ibigori n’amasaka.

Imbuto: indimu, icungaavokaipapayiinkeri

Imboga: amashu mu bwoko bwayo bwose, epinari n’izindi

Ibinyamisogwe: ubushaza, lentille n’ibishyimbo.

Niba witegura gutwita cyangwa se unatwite ni byiza gufata ibiribwa byiganjemo vitamine B9 kugirango urinde umwana wawe kuzavukana ubumuga ubwo ari bwo bwose.

Src: Medicalnewstoday.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Imoyabe6 years ago
    Murabeshya nugakabya wagirango nta Biology mwize





Inyarwanda BACKGROUND