RFL
Kigali

Ni irihe banga Healing worship team ikoresha igakora igitaramo cy'ubuntu kandi iba yasohoye amafaranga menshi?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/03/2018 14:00
2


Healing worship team ni itsinda ry'abaririmbyi babarizwa mu itorero Power of Prayer Church rikorera Kicukiro mu mujyi wa Kigali, rikaba rikunzwe cyane mu Rwanda. Iri tsinda ntirikozwa ibitaramo byo kwishyuza abantu dore ko buri gihe bakora ibitaramo by'ubuntu.



Kuba Healing Worship team buri gihe bakora igitaramo cy'ubuntu aho kwinjira biba ari ubuntu, nyamara wareba imyiteguro ya buri gitaramo usaganga baba bakoresheje amafaranga menshi, byatumye Inyarwanda.com yifuza kumenya ibanga aba baririmbyi bakoresha kugira ngo bakomeze gukora umurimo babikunze ndetse batanakorera mu gihombo.

Inyarwanda.com yagize aya matsiko nyuma y'aho mu gitaramo Healing worship team iherutse gukorera ku Gisozi kuri Bethesda Holy church, abaririmbyi bagize Healing worship team bari bambaye imyenda ifite agaciro kari hejuru ya Miliyoni imwe n'igice y'amanyarwanda. Muhoza Budete Kibonke umuyobozi w'amajwi muri Healing worship team yabwiye Inyarwanda.com ko abahungu bari bambaye imyenda ifite agaciro k'ibihumbi 940 (940,000Frw) mu gihe abakobwa bari bambaye imyenda ifite agaciro k'ibihumbi 650 (650,000Frw). 

Healing worship team

Healing worship team bari bambaye imyenda ya miliyoni imwe n'igice

Muhoza Budete Kibonke ubwo yari abajijwe na Inyarwanda.com aho bakuye ubushobozi bwo kugura iyo myenda y'abaririmbyi ihenze cyane mu gihe benshi mu bagize iri tsinda ari urubyiruko rukiri ku ntebe y'ishuri, yavuze ko muri Healing worship team ari umuryango bagira ikintu cyo gufashanya gahati yabo ndetse ngo bafite n'abaririmbyi bishyurira amafaranga y'ishuri biga mu mashuri yisumbuye ndetse no muri kaminuza. Yagize ati:  

Healing worship team ni umuryango, dufite abana twishyurira kaminuza na segonderi, hari n'abo dushyingira,..ngo amafaranga ava he? Muri Healing harimo ubufatanye, ariko urugero aya mafaranga twabonye mu gitaramo kimwe n'ayo tuzabona tumurika album, aza gukemura ibibazo ntabwo ari ay'umuntu ku giti cye. Kuri izi Uniformes (imyenda y'abaririmbyi) turafatanya, hari uwishyurira abana batanu, undi akishyurira babiri,..

Healing worship team

Gaby Kamanzi mu gitaramo cya Healing worship team

Ku bijyanye no kuba bakora igitaramo cy'ubuntu nyamara baba batanze amafaranga menshi mu myiteguro, aho twavugamo kwishyura salle bakoreramo igitaramo, abacuranzi, ibyuma n'ibindi, Inyarwanda yabajije Muhoza Budete Kibonke ibanga bakoresha kugira ngo babone ubushobozi ndetse ntibagire inyota yo kunguka cyane, avuga ko ubusanzwe intego yabo ari ugufatanya n'abantu benshi cyane mu kuramya no guhimbaza Imana.

Muhoza Budete Kibonke yagize ati: "Ni yo ntego yacu, ni cyo tuba twifuza, ni yo mpamvu (mu gufata amashusho y'indirimbo) dukorera mu rusengero tutajya mu busitani ngo twifotoze hanyuma baduhuze na audio (indirimbo z'amajwi)." Yakomeje avuga ko Healing worship team ari umuryango ushyize imbere kwitangira umurimo w'Imana hagamijwe ko benshi basabana n'Imana ndetse benshi bakakira agakiza, bityo akaba ari yo mpamvu bakora ivugabutumwa badashyize imbere inyungu y'amafaranga.

Healing worship team

Healing worship team iri mu matsinda akomeye cyane mu Rwanda

Mu rwego rwo gushyigikira umurimo bakora, yavuze ko basanze ibyiza ari uguha umwanya abaje mu gitaramo cyabo, buri umwe akitanga uko umutima we umuhata, ibyo bakaba barasanze biruta kwishyuza abantu kuko iyo wushyuje haba hari abashobora gucikanwa kubera ko nta mafaranga bafite. Healing worship team ivuga ko gukora ibitaramo by'ubuntu, ari byiza cyane kuko amarembo aba akinguye ku bantu bose. Twabibutsa ko mu bitaramo bakoze gukora, buri gihe haba hari abantu benshi cyane kugeza aho bamwe basubirayo babuze aho bicara ndetse n'aho bahagarara.

Tariki 4/3/2018 ni bwo Healing worship team yamuritse album ya kane y'amajwi inafata amashusho yayo. Ni igitaramo bise 'Mwami icyo wavuze live concert' kitabiriwe n'imbaga y'abakunzi b'umuziki wa Gospel. Muri iki gitaramo, Healing worship team bari kumwe na Gaby Irene Kamanzi umuhanzikazi ukomeye mu muziki wa Gospel ndetse bari kumwe n'amatsinda atanu akomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda ari yo; Gisubizo Ministries, Kingdom of God Ministries, True Promises Ministry, Light Gospel choir na Alarm Ministries.

AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO CYA HEALING WORSHIP TEAM

Healing worship team bamuritse album ya kane mu gitaramo bari kumwe na Gaby Kamanzi n'amatsinda 5 akomeye-AMAFOTO

Healing worship team

Bari bambaye imyenda ya miliyoni imwe n'igice

Healing worship team

Gaby Kamanzi

Gaby Kamanzi mu gitaramo cya Healing worship team

True Promises

True Promises Ministries mu gitaramo cya Healing worship team

Healing worship team

Abari mu gitaramo cya Healing worship team bakozweho cyane

Image may contain: 5 people, crowd

Image may contain: 10 people, people smiling, crowd and outdoorImage may contain: 8 people, crowd and indoor

Ni igitaramo kitabiriwe cyane ndetse gishimisha benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyomukiza jurdas4 years ago
    Nange ndishimye cyane kubwindirimbo zabo zituma umuntu abohoka akava mungobyi yibyaha bakomereze aho kand imana irusheho kubashyigikira.
  • Thiery3 years ago
    njye nkunda indirimbo za healing cyane.





Inyarwanda BACKGROUND