RFL
Kigali

Menya bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:9/03/2018 10:18
0


Uyu munsi ni kuwa 5 tariki 9 Werurwe ukaba ari umunsi wa 68 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 297 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingeni byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1908: ikipe y’umupira w’amaguru ya Inter Milan, yarashinzwe nyuma y’uko hatandukanyijwe igice cy’umukino wa Cricket n’icy’umupira w’amaguru byose byari bibumbiye hamwe mu ikipe ya Milan Cricket and Football Club.

1945: Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zatangiye gutera ibisasu mu mujyi wa Tokyo mu buyapani, bikaba arinyo isasu byangije ibintu byinshi mu mateka.

1946: Kuri stade ya Burnden Park ikaba ari stade y’ikipe ya Bolton Wanderers yo mu bwongereza habaye akavuyo kaguyemo abantu bagera kuri 33 abandi amajana barakomereka, mu mukino wa kimwe cya 4 cya FA Cup ubwo Bolton yari yakinnye na Stoke City.

Abantu bavutse uyu munsi:

1824: Amasa Leland Stanford, umunyapolitiki akaba n’umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe washinze kaminuza ya Stanford University nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1893.

1980Chingy, umuraperi w’umunyamerika akaba n’umukinnyi wa filime yabonye izuba.

1984: Abdoulay Konko, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1987: Bow Wow, umuraperi w’umunyamerika akaba n’umukinnyi wa filime yabonye izuba.

1989: Kim Tae-yeon, umuririmbyikazi, umubyinnyikazi, akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyakoreya y’epfo wamenyekanye mu ijwi rya Margo muri filime ishushanyije ya Despicable Me 1&2 nibwo yavutse.

1993Larnell Cole, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1992: Menachem Begin wabaye minisitiri w’intebe wa Israel akaba yaranahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yaratabarutse, ku myaka 79 y’amavuko.

1997: The Notorious B.I.G., umuraperi w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 25 y’amavuko.

2006: Geir Ivarsøy, umuhanga muri mudasobwa w’umunyanorvege akaba ari mu bashinze ikigo cya Opera Software ASA gikora porogaramu ya Operamini yifashishwa cyane kuri interineti ya telefoni yaratabarutse, ku myaka 49 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND