RFL
Kigali

SEBURIKOKO E60:Sebu na Kadogo barasaba Imana ngo Rulinda apfe, Esiteri agiye kugemurira umugabo we uburozi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/03/2018 16:45
2


Igice gishya cya 60 cya filime y'uruhererekane ya Seburikoko cyageze hanze. Ni igice kigaragaramo Siperansiya agira inama Esiteri akamubwira ko akwiriye kwisubiraho akajya gusura umugabo we Rulinda urembeye mu bitaro dore ko kuva yagerayo atari yamusura.



REBA HANO IGICE CYA 60 CYA FILIME SEBURIKOKO

Nyuma y'uburwayi butunguranye bwafashe Rulinda akajyanwa mu bitaro igitaraganya ndetse kugeza uyu munsi akaba arembye cyane, muri Gatoto inkuru irimo kuvugwa cyane ni uko Rulinda yarozwe n'umugore we Esiteri. Esiteri nawe aherutse guha Kibonke ruswa y'ibihumbi 50 anamwemerera kuzamuha nyuma ibindi bihumbi 50 kugira ngo azamubikire ibanga ntazavuge ko ari we waroze Rulinda. 

Nyuma y'iminsi itari micye Rulinda amaze mu bitaro, Esiteri ntabwo aramusura n'umunsi n'umwe. Impamvu avuga zatumyenadasura umugabo we, ngo ni uko atabona uwo asigira urugo. Nyuma yo kugirwa inama na Siperansiya wamubwiye ko akwiriye kujya gusura umugabo we, Esiteri yakiriye neza iyi nama, yiyemeza kujya gusura Rulinda, gusa afata ingamba zo kumugemurira uburozi kugira ngo ahite apfa kuko ubwo yamugaburiye butabashije kumwica nk'uko yabyifuzaga. Sebu na Kadogo nabo tubabona barimo gusaba Imana ngo Rulinda apfe kuko bamufata nk'umugome mubi ndetse n'umwanzi wabo. 

REBA HANO IGICE CYA 60 CYA FILIME SEBURIKOKO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Andika igitekerezo cyawe hano.APR.FC
  • kayitesi emerine6 years ago
    nibajye. bacishaho. ibicebibiri. nicyombo na





Inyarwanda BACKGROUND