RFL
Kigali

MINISANTE yakiriye imbangukiragutabara enye zivuye muri croix rouge Rwanda

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/03/2018 12:04
0


Ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso croix rouge Rwanda cyashyikirije ministere y’ubuzima imbangukiragutabara ( ambulance) enye mu rwego rwo kugirango zisimbure izishaje



Croix rouge Rwanda yatanze izi mbangukiragutabara kuri uyu wa 07 werurwe 2018 mu rwego rwo kunoza gahunda bihaye yiswe ‘Service ambulancier’ hagamijwe kongera umubare w’imbangukiragutabara mu gihugu hose cyane ko byagaragaye ko henshi mu bitaro bya leta izihari ari mbarwa ndetse zikaba zishaje nkuko umuyobozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda, Dr. Bwito Paul yabitangaje.

Ibi bibaye mu gihe mu gihugu hose habarurwa imbangukiragutabara zigera kuri 250 kandi kimwe cya kabiri cyazo zikaba zishaje ari naho bahera bavuga ko hakwiye gutekerezwa uburyo hashyirwaho igenamigambi ryazo hashingiwe ku kuba amafaranga zishyurwa ashobora kuzajya avamo agura izindi nshya. Uretse izi mbangukiragutabara kandi, coix rouge rwanda yanatanze ibindi bikoresho bitandukanye bizajya byifashishwa mu butabazi bw'ibanze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND