RFL
Kigali

CITY MAID E5: Nikuze yagambaniwe na Papa Beni bimuviramo kwirukanwa ku kazi na Mama Beni

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/03/2018 11:13
1


Muri City Maid mukunda muri benshi, duherukana mu gice cy'ubushize Papa Beni ashaka gusambanya Nikuze akabyanga. Papa Beni yahise avuga ko agiye kumuteranya kuri Mama Beni. Mu gice gishya cyasohotse, tubonamo Nikuze abwira Mama Beni uburyo umugabo we amuca inyuma.



Mu gice cya gatanu cya filime ya City Maid cyageze hanze, tubonamo Nikuze yirukanwa ku kazi yakoraga mu rugo rwa Papa Beni na Mama Beni bitewe n'uko Papa Beni yari yamugambaniye akabwira umugore we ko Nikuze yashatse ko baryamana Papa Beni akabyanga, hanyuma ngo Nikuze akavuga ko azava mu rugo rwabo abibye.

REBA HANO IGICE CYA 5 CYA FILIME CITY MAID

Mama Beni ariko aza gutahura ukuri, hanyuma agasaba imbabazi Nikuze akamusaba kumuma mu rugo ndetse akemera kumuba hafi ubundi agahangana na Papa Beni uri kumuca inyuma. Ku rundi ruhande, Nick yageze aho Nikuze aba mu rwego rwo kugira ngo amukure mu bibazo arimo, gusa bishobora kuza kumukomerana kuko umukunzi we mushya Nana yamugiye inyuma atabizi aho yari kumwe na mugenzi we Chou, bakaba bashaka kumenya ikintu cyahangayikishije cyane Nick.

City Maid ni filime y'uruhererekane ishingiye ku buzima bwa Nikuze. Nk'uko byagiye byifuzwa na benshi Afrifame Pictures isanzwe ibagezaho iyi filime binyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda, kuri ubu yatangiye kuyibagezaho binyuze no kuri YouTube aho ushobora kuyireba unyuze kuri channel ya Inyarwanda Tv’. City Maid inyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa Kane guhera ku isaha ya Saa Tatu z’umugoroba ikongera kunyuzwaho kuwa Gatandatu ku isaha ya Saa Sita n’igice z’amanywa aho iba ikurikiranye na filime y'uruhererekane ya Seburikoko.

REBA HANO IGICE CYA 5 CYA FILIME CITY MAID







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rebero6 years ago
    ntabwo iyi vidoe igaragara online





Inyarwanda BACKGROUND