RFL
Kigali

"Virtual Reality" Bumwe mu buryo butamenyerewe buzakoreshwa herekanwa filime muri Mashariki African film Festival 4

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:7/03/2018 19:30
0


Nk'uko bimaze kumenyerwa buri kwezi kwa Gatatu mu Rwanda twakira iserukiramuco nyafurika rya sinema rizwi nka Mashariki Film Festival. Kuri ubu iri serukiramuco rizatangira tariki ya 25 Werurwe rizagaragaramo udushya twinshi turimo n’uburyo bushya Virtual Reality buzafasha abazaryitabira kureba filime nk'uri aho yakorewe.



Iri serukiramuco rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro yaryo ya kane, nk'uko bisanzwe rizamara icyumweru riba, aho iki cyumweru kiba kigizwe n’ibikorwa byinshi bijyanye na filime. Kuri ubu abashinzwe kuritegura bemeza ko iry’uyu mwaka ridasanzwe kuko rizagaragaramo byinshi bitandukanye n'ibyo basanzwe bamenyereye aho batanze urugero ku bazitabira ibikorwa byo kureba filime ko bashyiriweho bumwe mu buryo butari busanzwe bumenyerewe mu maserukiramuco ya filime abera hano mu Rwanda. Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Aaron Niyomwungeri ushinzwe itangazamakuru muri iri serukiramuco, yagize ati: 

Ku nshuro ya kane dutegura iri serukiramuco navuga ko noneho twazanye udushya twinshi ariko ubu reka mvuge ku buryo butari bumenyerewe mu maserukiramuco ya hano mu Rwanda ku bareba filime, hari uburyo twazanye bwo kureba filime hifashishijwe amataratara yabugenewe bumenyerewe nka new dimensions “Virtual reality" akaba ari uburyo ureba filime umeze nk’uri aho yakiniwe ubifashijwemo ni intebe zabugenewe, ubu bukaba ari uburyo butamenyerewe cyane muri Afurika, aha abareba bafata telefone zirimo filime bitewe n'iyo ushaka kureba mu zateganijwe bakayihuza n’aya mataratara, ukambara na ekuteri (ecouteur) ubundi ukayireba umeze nk'uri aho irimo gukinirwa ako kanya.

Ubu ni bumwe mu buryo bukoreshwa abantu bareba filime ari nabwo buzakoreshwa

Aaron akomeza atangaza ko kuri iyi nshuro ya 4 y’iri serukiramuco ubu buryo buzatangira gukoreshwa aho buzakoresherezwa hamwe mu hazifashishwa herekanwa filime ziteganyijwe kuzerekanwa harimo kuri Goethe Institute aha bakazakoresha ubu buryo guhera ku itariki ya 26 kugeza ku ya 29 Werurwe 2018.

Yemeza ko kandi kubera umubare munini w’abifuza kuzarebera filime muri ubu buryo aho zizerekanirwa hashobora kuzaba hato akaba ari yo mpamvu biyemeje kubikemura bifashishije ku guzajya batangira kwerekana filime guhera ku isaha ya Saa kumi 16h00’ mu gihe abazajya bakoresha uburyo busanzwe bazajya batangira kureba guhera ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri 18h00’ kandi mu rwego rwo gukemura iki kibazo abazajya bifuza gukoresha ubu buryo ubu batangiye kwiyandikisha banyuze ku mbuga zikoreshwa n’iri serukiramuco.

Uretse iyi gahunda idasanzwe abakunzi ba filime nziza z’abanyafurika ndetse n’inkuru zibavugaho zakozwe n'abandi arizo zizerekanirwa muri iri serukiramuco, zikazajya zitangira kwerekanwa guhera ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho zizajya zerekanirwa kuri Century cinema (mu mujyi), Cine star (Nyamirambo), Impact hub (the office mu Kiyovu) ndetse no kuri Maison de Jeune (Kimisagara).

Twasoza tubibutsa ko iri serukiramuco rizatangira tariki ya 25 rikarangira taliki ya 31 Werurwe 2018, ibirori byo gufungura no gufunga bikazabera muri “Kigali Conference and Exhibition Village” hamenyerewe nka (Camp Kigali) aha bikazatangira ndetse bikazanasozwa ku isaha ya Saa kumi n’imwe z’umugoroba 17h00’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND