Ku wa Kabiri tariki 6 Werurwe 2018 ni bwo inkuru yamenyekanye ko umubyeyi wa Social Mula yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 5 Werurwe 2018 i saa tatu z’ijoro, umubyeyi wa Social Mula yitabye Imana nyuma y’iminsi arwariye mu bitaro bya gisirikare Kanombe. Uyu mubyeyi yashyinguwe kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Werurwe 2018.
Mu ntara y’Amajyaruguru akarere ka Gicumbi Umurenge wa Rwamiko akagari ka Nyagahinga ni ho hashyinguwe nyakwigendera Munyaneza Claudien papa wa Social Mula washyinguwe n’imbaga y’abaturage batuye mu kagari ka Nyagahinga, inshuti ze, umuryango ndetse n’abavandimwe bose bakaba bari bateranye bitabiriye uyu muhango wo guherekeza uyu musaza watabarutse.
Mu mbaga y’abatabaye uyu muryango hari harimo n’abahanzi b’inshuti za Social Mula barimo Nizzo Kaboss, Bruce Melody, Jay C, Mico The Best n'abandi barimo Just Family, Aristide ndetse na Phil Peter umunyamakuru wa Isango Star. Papa wa Social Mula yatabarutse ku myaka 80 y’amavuko akaba yarabyariye u Rwanda umuhanzi Social Mula ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo;Ku ndunduro, Abanyakigali, Amahitamo, Agakufi, Umuturanyi n’izindi.
Abagize Just Family na Mico The Best hagati bari bitabiriye igitambo cya misaDj Theo (wambaye amataratara) yari yaje guherekeza umubyeyi w'umuhanzi afashaSocial Mula mu gitambo cya misa yo gusabira umubyeyi weMisa yari yitabiriwe n'imbaga y'abantu benshiPhil Peter yari yatabaye Social MulaMisa yabereye ku Kiliziya Bruce Melody na Jay C bari mu batabaye Social MulaBava ku rusengero bajya aho bagombaga gushyingura nyakwigenderaNizzo Kaboss yari yitabiriye uyu muhango wo guherekeza umubyeyi w'inshuti yeImva yashyinguwemo nyakwigenderaAbahanzi banyuranye bari baje guherekeza umubyeyi wa Social MulaUyu mubyeyi yaherekejwe n'abantu benshiSocial Mula ashyira umusaraba ku mva y'umubyeyi we,..agahinda kari kose amarira atemba mu masoAbanyamuziki banyuranye bari baje guherekeza umubyeyi w'umuhanzi w'inshuti yabo
REBA HANO UBWO SOCIAL MULA YASHYINGURAGA PAPA WE
AMAFOTO+VIDEO: NSENGIYUMVA EMMY
TANGA IGITECYEREZO