RFL
Kigali

Ibyamamare binyuranye byatabaye Social Mula ubwo yashyinguraga umubyeyi we-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/03/2018 17:35
3


Ku wa Kabiri tariki 6 Werurwe 2018 ni bwo inkuru yamenyekanye ko umubyeyi wa Social Mula yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 5 Werurwe 2018 i saa tatu z’ijoro, umubyeyi wa Social Mula yitabye Imana nyuma y’iminsi arwariye mu bitaro bya gisirikare Kanombe. Uyu mubyeyi yashyinguwe kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Werurwe 2018.



Mu ntara y’Amajyaruguru akarere ka Gicumbi Umurenge wa Rwamiko akagari ka Nyagahinga ni ho hashyinguwe nyakwigendera Munyaneza Claudien papa wa Social Mula washyinguwe n’imbaga y’abaturage batuye mu kagari ka Nyagahinga, inshuti ze, umuryango ndetse n’abavandimwe bose bakaba bari bateranye bitabiriye uyu muhango wo guherekeza uyu musaza watabarutse.

Mu mbaga y’abatabaye uyu muryango hari harimo n’abahanzi b’inshuti za Social Mula barimo Nizzo Kaboss, Bruce Melody, Jay C, Mico The Best n'abandi barimo Just Family, Aristide ndetse na Phil Peter umunyamakuru wa Isango Star. Papa wa Social Mula yatabarutse ku myaka 80 y’amavuko akaba yarabyariye u Rwanda umuhanzi Social Mula ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo;Ku ndunduro, Abanyakigali, Amahitamo, Agakufi, Umuturanyi n’izindi.

Social MulaAbagize Just Family na Mico The Best hagati bari bitabiriye igitambo cya misaSocial MulaDj Theo (wambaye amataratara) yari yaje guherekeza umubyeyi w'umuhanzi afashaSocial MulaSocial Mula mu gitambo cya misa yo gusabira umubyeyi weSocial MulaSocial MulaMisa yari yitabiriwe n'imbaga y'abantu benshiSocial MulaSocial MulaPhil Peter yari yatabaye Social MulaSocial MulaMisa yabereye ku Kiliziya Social MulaBruce Melody na Jay C bari mu batabaye Social MulaSocial MulaBava ku rusengero bajya aho bagombaga gushyingura nyakwigenderaSocial MulaNizzo Kaboss yari yitabiriye uyu muhango wo guherekeza umubyeyi w'inshuti yeSocial MulaImva yashyinguwemo nyakwigenderaSocial MulaSocial MulaAbahanzi banyuranye bari baje guherekeza umubyeyi wa Social MulaSocial MulaUyu mubyeyi yaherekejwe n'abantu benshiSocial MulaSocial MulaSocial MulaSocial Mula ashyira umusaraba ku mva y'umubyeyi we,..agahinda kari kose amarira atemba mu masoSocial MulaAbanyamuziki banyuranye bari baje guherekeza umubyeyi w'umuhanzi w'inshuti yabo

REBA HANO UBWO SOCIAL MULA YASHYINGURAGA PAPA WE


AMAFOTO+VIDEO: NSENGIYUMVA EMMY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • John Ivan6 years ago
    Imana imwakire mu bayo, uyu musaza yabaye umurezi n'umubyeyi mwiza. RIP Mzee Claudien.
  • Solange6 years ago
    RIP Mubyeyi. Waratureze uduha umusingi w'amashuri twize yose.
  • Havuga6 years ago
    Pole sana social.





Inyarwanda BACKGROUND